• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Ubwanditsi 29 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gitondo cyo kuwa 27/11/2024, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije iz’Ubuhinde uwitwa Salman Rehman Khan ngo ajye kuryozwa ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho mu gihugu cye.

Salman Rehman Khan rero yari yibeshye ku Rwanda, kuko yibwiraga ko atorotse ubutabera, cyane ko yumvaga ibindi byihebe nka Ingabire Victoire byidegembya, kandi atarabirushije gukemukira igihugu cyabo.

Buri gihugu kigira ibyihebe byacyo Ubu Ubuhinde bufite Salman Rehman Khan wabwo u Rwanda rukagira Ingabire na Rusesabagina ba rwo

Salman Khan kandi agomba kuba yarumvise ko icyihebe Paul Rusesabagina n’abafatanyacyaha bacyo bagiriwe imbabazi, nyuma y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’iterabwoba byabahamye.

Kwari ukwibeshya ariko, kuko u Rwanda atari paradizo y’abanyabyaha, ko ahubwo ibyemezo byarwo bishingira ku ngingo nyinshi, zirimo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ikindi, n’abo yumva bahawe imbabazi, ntibibaha uburenganzira bwo gusubira mu byaha, kuko abazakomeza kubyivurugutamo, nk’uko bimeze kuri Ingabire na Victoire, bishobora kuzababera bibi kurusha na mbere. Ni ibyo Perezida wa Repubulika yise” kongeramo uruviri”.

Urugero rwa Salman Khan rero rwagombye guha ubutumwa ibyihebe nka Ingabire Victoire, Paul Rusesabagina, n’abandi bibwira ko ngo isi izavuza induru umunsi bongeye kuryozwa ibyaha by’iterabwoba banze kuzibukira. Erega na ba Salman Khan ntibabuze ababashyigikiye, batera inkunga n’ibikorwa byabo by’iterabwoba, ndetse banabizezaga ko ntawe uzatinyuka kubafata. Nyamara iyo bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, barirwariza!

Ibimenyetso simusiga, Rushyashya yanabagejejeho kenshi, byerekana ko Ingabire Victoire agikorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR , doreko we n’abandi bagizi ba nabi babana muri FDU-INKINGI, buri kwezi bakusanya, ku mugaragaro, icyo bise” impamba”, ni ukuvuga amafaranga afasha Ingabire na FDLR mu migambi y’iterabwoba.

Ingabire Victoire kandi yumvikana kenshi avuga ko ashyigikiye Abakongomani bagize umutwe wa”Wazalendo”, uyu ukaba ari umufatanyabikorwa wa Leta ya Kongo na FDLR muri jenoside ikorerwa Abatutsi n’Abahema bo mu burasirazuba bwa Kongo.

Paul Rusesabagina nawe ntiyaretse ubugambanyi no gukorana n’ibyihebe, nyamara ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame, yavugaga ko aciye ukubiri burundu n’imitwe y’iterabwoba. Ibiganiro atanga ku maradiyo no mu biganiro atumirwamo n’abagome nka we, ntatinya kuvuga ko azarinda arunduka akirwanya “Leta y’abavantara”. Umutwe we wa FLN uracyafite ibirindiro muri Kongo no mu Burundi.

Nk’uko byasobanuwe kenshi, u Rwanda rufite uko rwishakamo ibisubizo bijyanye n’amateka yarwo, rukavuguta umuti kenshi unasharira cyane, mu bihugu byinshi utanashoboka cyangwa wagorana kunywa, kabone n’ubwo waba uvura.

Ni muri urwo rwego hajya hagaragara kwihanganira abanyabyaha, kugirango bahabwe andi mahirwe yo kubaka uRwanda rushya.

Ibi bitangaza benshi, ndetse abahawe ayo mahirwe hakaba ubwo bayafata nk’uburenganzira cyangwa ubuhangange basumbya Leta. Nyamara uku ni ukwishuka, kuko uko guhumiriza no kwihangana bitavuze ko bitagira umupaka.

Uko inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’uRwanda zumvise ubusabe bw’Ubuhinde, maze Salman Rehman Khan agasubizwa iwabo ngo akurikiranweho ibyo aregwa, ni nako zizumva ubusabe bw’Abanyarwanda bifuza ko ibyihebe, cyane cyane nka Ingabire Victoire uri mu Rwanda, bishyirwa aho byagombye kuba biri, aho gukomeza kwishuka ko biri hejuru y’amategeko.

Twibuke ko Salman Rehman Khan “akekwaho” ibyaha by’iterabwoba, mu gihe ingabire Victoire n’ibindi byihebe, bo byamaze kubahama.

Umufaransa wari urambiwe agasomborotso yaravuze ngo” trop c’est trop”, Umwongereza we ati” enough is enough”!

2024-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ubwanditsi 04 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara
Mu Mahanga

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu
IMIKINO

Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru