• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi?

Editorial 18 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo yashyikirizaga raporo y’imikorere Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Bwana Serge Brammertz, yongeye gushinja Leta y’Afrika y’Epfo ubushake buke mu gushyikiriza urwo rwego Fulgence Kayishema, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta ya Perezida Cyril Ramaphosa irafatwa n’iyima agaciro abahohotewe muri iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe nyamara mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, yashyikirije ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), gishinja igihugu cya Israel gukorera Abanyapalestina Jenoside mu ntara ya Gaza. Aha rero niho abasesenguzi basanga Ramaphosa afite indimi nyinshi mu byo yita” kurwanya jenoside”, nk”aho Abanyapalestina batava amaraso nk’ay’Abatutsi.

Umwanzuro wa Loni wo ku itariki 08 Ugushyingo 1994, ushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha( ICTR), utegeka ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, n’Afrika y’Epfo irimo, gukorana n’urwo rukiko kugirango abagize uruhare bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera. Ibyo byaje no gushimangirwa muw’2010, mu mwanzuro ushyiraho IRMCT.

Kuva muw’2020, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT ntiyahwemye kuvuga ko Afrika y’Epfo itubahiriza izi nshingano, biza no gutuma icyo gihugu cyikura mu isoni, maze tariki 24 Gicurasi 2023, gita muri yombi Fulgence Kayishema wari umaze igihe yidegembya muri Afrika y’Epfo.

Nk’uko ingingo ya 60 mu mategeko agenga IRMCT ibisobanura, iyo umuntu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatiwe mu gihugu runaka, agomba guhita yoherezwa Arusha, muri gereza ya IRMCT. Iyi ngingo yashyizweho kugirango hatazagira igihugu cyitwaza ko nta tegeko gifite ricyemerera kohereza abo banyabyaha Arusha.

Mu rwego rwo gukwepa iyo ngingo, ubushinjacyaha muri Afrika y’Epfo bwahisemo gushinja Kayishema icyaha cyo “kunyuranya n’amategeko y’abinjira n’abasohoka muri Afrika y’Epfo”, bidafite aho bihuriye n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi IRMCT imukurikiranyeho.

Ibyo bihato rero byakomeje gutinza iyoherezwa rya ruharwa Kayishema mu butabera mpuzamahanga, none amezi arasaga 18 abategereje ko Kayishema aryozwa amaraso y’inzirakarengane yamennye, baraheze mu rungabangabo.

Ubwo ICTR yafungaga imiryango ariko hagashyirwaho Urwego rwa IRMCT ruzarangiza imirimo isigaye, yategetse ko abajenosideri bari bagishakishwa, barimo n’uyu Kayishema, abazafatwa nyuma ya 2010 bazajya boherezwa mu Rwanda. Kubera impamvu za politiki, hari ibihugu byanze kubohereza i Kigali, bituma muri Werurwe 2019 itegeko rivugururwa, ryemeza ko ahubwo bazajya bahita bajyanwa Arusha, nta kundi kugoragoza. Ibyo nabyo Afrika y’Epfo yarabyirwngagije, ikomeza gushyira imbere politiki yo kubangamira inyungu z’uRwanda n’Abanyarwanda.

Afrika y’Epfo, ubu iyobowe n’abirabura bamaze imyaka itabarika barakandamijwe na ba gashakabuhake. Ntibyumvikana rero uburyo abo birabura ari bo badaha agaciro akarengane karenze urugero Abatutsi bagiriwe, kugeza ubwo bakorewe Jenoside muw’1994.

Nk’aho ibyo bidahagije, ubu ingabo z’Afrika y’Epfo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, aho zifatanya n’igisirikari cya Leta ya Kongo n’indi mitwe y’abajenosideri nka FDLR, gutoteza Abatutsi b’Abanyekongo.

Amateka ashobora gutinda ariko agaca urubanza. Uyu munsi Ramaphosa n’ibyegera bye barumva amaraso y’Abatutsi nta gaciro afite, ariko ejo cyangwa ejobundi bashobora kuzabyicuza ntaho bakibigaruriye. Abafaransa baravuga ngo”Tout se paie ici bàs”, tugenekereje bikaba bivuze ko ingaruka z’ibikorwa byacu zitugeraho tukiri kuri iyi si.

Twigarukiye kuri Fulgence Kayishema, nk’uko impapuro za ICTR zo muw’2001 zisaba ko afatwa zibigaragaza, aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by’umwihariko abasaga 2.000 bahiritsweho kiliziya ya Nyange.

Fulgence Kayishema w’imyaka 64 y’amavuko, yari umugenzacyaha aho muri Kivumu, ubu habaye mu Karere ka Ngororero.

Aregwa ubufatanyacyaha n’abandi bicanyi benshi, barimo Padiri Athanase Seromba na Gaspard Kanyarukiga bo urukiko rw’Arusha rwamaze guhamya ibyaha runabakatira ibihano binyuranye.

Undi ni Col.Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hanyuranye, by’umwihariko aho muri Kivumu, we akaba akidegembya mu Bufaransa.

2024-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Editorial 03 May 2018
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Editorial 24 May 2022
Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Editorial 18 Apr 2018
Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports

Ibyaranze igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 kiyobowe na Rayon Sports

Editorial 15 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe  yitaba Imana
Mu Rwanda

Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe yitaba Imana

Editorial 02 Mar 2017
Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa
UBUKUNGU

Abikorera batuye Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bisoreshwa, ibiva hanze bigasonerwa

Editorial 15 Aug 2018
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Editorial 24 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru