Tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo yashyikirizaga raporo y’imikorere Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Bwana Serge Brammertz, yongeye gushinja Leta y’Afrika y’Epfo ubushake buke mu gushyikiriza urwo rwego Fulgence Kayishema, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Leta ya Perezida Cyril Ramaphosa irafatwa n’iyima agaciro abahohotewe muri iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe nyamara mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, yashyikirije ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), gishinja igihugu cya Israel gukorera Abanyapalestina Jenoside mu ntara ya Gaza. Aha rero niho abasesenguzi basanga Ramaphosa afite indimi nyinshi mu byo yita” kurwanya jenoside”, nk”aho Abanyapalestina batava amaraso nk’ay’Abatutsi.
Umwanzuro wa Loni wo ku itariki 08 Ugushyingo 1994, ushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha( ICTR), utegeka ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, n’Afrika y’Epfo irimo, gukorana n’urwo rukiko kugirango abagize uruhare bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera. Ibyo byaje no gushimangirwa muw’2010, mu mwanzuro ushyiraho IRMCT.
Kuva muw’2020, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT ntiyahwemye kuvuga ko Afrika y’Epfo itubahiriza izi nshingano, biza no gutuma icyo gihugu cyikura mu isoni, maze tariki 24 Gicurasi 2023, gita muri yombi Fulgence Kayishema wari umaze igihe yidegembya muri Afrika y’Epfo.
Nk’uko ingingo ya 60 mu mategeko agenga IRMCT ibisobanura, iyo umuntu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatiwe mu gihugu runaka, agomba guhita yoherezwa Arusha, muri gereza ya IRMCT. Iyi ngingo yashyizweho kugirango hatazagira igihugu cyitwaza ko nta tegeko gifite ricyemerera kohereza abo banyabyaha Arusha.
Mu rwego rwo gukwepa iyo ngingo, ubushinjacyaha muri Afrika y’Epfo bwahisemo gushinja Kayishema icyaha cyo “kunyuranya n’amategeko y’abinjira n’abasohoka muri Afrika y’Epfo”, bidafite aho bihuriye n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi IRMCT imukurikiranyeho.
Ibyo bihato rero byakomeje gutinza iyoherezwa rya ruharwa Kayishema mu butabera mpuzamahanga, none amezi arasaga 18 abategereje ko Kayishema aryozwa amaraso y’inzirakarengane yamennye, baraheze mu rungabangabo.
Ubwo ICTR yafungaga imiryango ariko hagashyirwaho Urwego rwa IRMCT ruzarangiza imirimo isigaye, yategetse ko abajenosideri bari bagishakishwa, barimo n’uyu Kayishema, abazafatwa nyuma ya 2010 bazajya boherezwa mu Rwanda. Kubera impamvu za politiki, hari ibihugu byanze kubohereza i Kigali, bituma muri Werurwe 2019 itegeko rivugururwa, ryemeza ko ahubwo bazajya bahita bajyanwa Arusha, nta kundi kugoragoza. Ibyo nabyo Afrika y’Epfo yarabyirwngagije, ikomeza gushyira imbere politiki yo kubangamira inyungu z’uRwanda n’Abanyarwanda.
Afrika y’Epfo, ubu iyobowe n’abirabura bamaze imyaka itabarika barakandamijwe na ba gashakabuhake. Ntibyumvikana rero uburyo abo birabura ari bo badaha agaciro akarengane karenze urugero Abatutsi bagiriwe, kugeza ubwo bakorewe Jenoside muw’1994.
Nk’aho ibyo bidahagije, ubu ingabo z’Afrika y’Epfo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, aho zifatanya n’igisirikari cya Leta ya Kongo n’indi mitwe y’abajenosideri nka FDLR, gutoteza Abatutsi b’Abanyekongo.
Amateka ashobora gutinda ariko agaca urubanza. Uyu munsi Ramaphosa n’ibyegera bye barumva amaraso y’Abatutsi nta gaciro afite, ariko ejo cyangwa ejobundi bashobora kuzabyicuza ntaho bakibigaruriye. Abafaransa baravuga ngo”Tout se paie ici bàs”, tugenekereje bikaba bivuze ko ingaruka z’ibikorwa byacu zitugeraho tukiri kuri iyi si.
Twigarukiye kuri Fulgence Kayishema, nk’uko impapuro za ICTR zo muw’2001 zisaba ko afatwa zibigaragaza, aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by’umwihariko abasaga 2.000 bahiritsweho kiliziya ya Nyange.
Fulgence Kayishema w’imyaka 64 y’amavuko, yari umugenzacyaha aho muri Kivumu, ubu habaye mu Karere ka Ngororero.
Aregwa ubufatanyacyaha n’abandi bicanyi benshi, barimo Padiri Athanase Seromba na Gaspard Kanyarukiga bo urukiko rw’Arusha rwamaze guhamya ibyaha runabakatira ibihano binyuranye.
Undi ni Col.Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hanyuranye, by’umwihariko aho muri Kivumu, we akaba akidegembya mu Bufaransa.