• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Editorial 16 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubucamanza muri Kongo, Constant Mutamba, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Leta yishe abantu 172 kuva mu mpera z’umwaka ushize, bazira kuba “Kuluna”, twagereranya na mayibobo cyangwa bamwe biyise” marines”mu Rwanda.

Abo basore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 35, bavanywe muri magereza yo mu mijyi ikomeye, ariko cyane cyane muri gereza za Malala na Ndolo zo muri Kinshasa, bajya kwicirwa ahitwa ” Angenga” mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kongo.

Constant Mutamba, muri Kongo basigaye bita” Minisitiri w’urupfu”, avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo guca ubugizi bwa nabi bukabije bw’urwo rubyiruko ruzwi nka “kulunas”, dore ko ngo rwari rusigaye rwica, rugasahura, rugafata abagore ku ngufu, inzego z’umutekano zarabuze uko zibyifatamo.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’imiryango itari iya leta, bikomeje kwamagana iki gikorwa cyo kwica uru rubyiruko, kuko basanga nta na rimwe igihano cyo kwicwa kizakemura ibibazo by’ingutu Kongo ifite.

Abamaganye iyicwa ry’aba basore, basanga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaragombaga gukemura ikibazo cy’ubugizi bwa nabi buhereye ku ntandaro yabwo. Ni ukuvuga kurwanya bukene bukabije, ruswa n’akarengane, byatumye ubutegetsi butakaza icyizere n’ ijambo mu baturage.

Abasesenguzi kandi bemeza ko intambara z’urudaca muri Kongo zongereye ubugizi bwa nabi mu rubyiruko, dore ko rwakwirakwijwemo intwaro, rutozwa kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Aho kurandura ibitera ubushyamirane rero, kwigisha imyuga urubyiruko no kurushakira imirimo, Leta ya Tshisekedi irashaka kwihesha igitinyiro ku ngufu, ibinyujije mu kwica abaturage.

Abahanga bemeza ko igihano gifite akamaro ari igiha umunyabyaha amahirwe yo guhinduka no kwikosora, ari nayo mpamvu ibihugu byinshi ku isi byakuyeho igihano cy’urupfu.

Kongo yo iracyatsimbaraye, ikaba ari kimwe mu bihugu bike bigifite icyo gihano cy’urupfu mu mategeko yabyo. Nyamara na Perezida Tshisekedi ubwe yivugira ko” ubucamanza bwa Kongo burwaye”, bivuze ko ntawakwizera ibihano butanga, birimo n’icyo kwicwa.

Abanyamategeko bavuga ko ruriya rubyiruko rwishwe rutahawe ubutabera bwuzuye, kuko rwahamijwe icyaha mu nkiko z’ibanze gusa, ntirwahabwa amahirwe yo kujurira mu zindi nzego zisumbuyeho. Umwe mu bunganiraga mu mategeko abo basore yabwiye BBC ati:” Igihano cyo kwica ntigihugukirwa. Byarashobokaga ko aba bantu baburana kuzageza no mu rukiko rusesa imanza, ndetse na nyuma y’urwo rugendo rwose, rukaba rwarashoboraga kuzasaba imbabazi Perezida wa Repubulika, akaba ari we wemeza ko rwicwa cyangwa ruhabwa ibindi bihano”.

Akarengane n’urwango byahawe intebe muri Kongo, ku buryo hari n’impungenge ko iki gihano cyo kwicwa cyazakoreshwa nko kwikiza uwo leta idashaka.

Butya rero hari ibihugu bisa n’ibyarenze ihaniro. Muri Kongo niho Leta ishobora kwica abantu 172 ya miryango ngo” iharanira uburenganzira bwa muntu” ikaruca ikarumira. Niho honyine Leta irasa abanyururu basaga 1.000 mu ijoro rimwe, nk’uko byagenze muri gereza ya Makala muri rya kinamico bise ko abanyururu bashakaga gutoroka, ntibigire inkurikizi. Muri Kongo niho honyine barasa mu nkambi z’impunzi nk’uko byagenze i Kibumba no mu mujyi wa Goma, umuryango mpuzamahanga, harimo n’iyo Loni, inahafite abasirikari, ugaterera agati mu ryinyo!

Nyamara Leta y’uRwanda ijyana inzererezi mu bigo ngororamuco, aho abasore n’inkumi bigishwa imyuga izabahindurira ubuzima, induru zikavuga.Ibyo ntawe bigitesha umwanya ariko, kuko twasanze uko zahabu icishwa mu muriro ati ko irushaho kubengerana.

2025-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Editorial 27 Sep 2022
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Editorial 10 Nov 2017
Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Editorial 29 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA
IMIKINO

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Editorial 12 Dec 2017
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega
UBUKUNGU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Editorial 30 Jan 2020
General  Major Musare wayoboraga FDLR-RUD  yitabye Imana
Mu Rwanda

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Editorial 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru