• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2025 itsinze ikipe ya Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yaho iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cy’abagore, ikipe ya Rayon Sports niuo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’indahangarwa nayo kuri Penaliti.

Iyi mikino yombi yabereye kuri Kigaki Pele Stadium aho umukino wabanjye wari uwa Rayon Sports yegukanye iki gikombe.

Wakurikiwe n’uwa APR FC yo yaje muri uyu mukino ishaka gutwara iki gikombe yatsindiweho umwaka ushize na Police FC.

Iminota 90 isanzwe y’umukino ikaba yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyima haza kwitabazwa indi minota 30 nayo irangira ntacyo bibyaye.

Gusoza iminota 120 y’umukino amakipe yombi anganya byatumye hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana Igikombe cy’Intwari cy’uyu mwaka.

APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino wa nyuma, yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe Niyigena Clement mu minota 30 y’inyongera.

Mu bagore, igikombe cyatwawe na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mu kiciro cy’Abagore, Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Intwari mu bagore itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 1 Gashyantare, umunsi n’ubundi Igihugu cyizihiza intwari zacyo.

Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Intwari, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2025 mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw.

Police FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, APR FC yegukanye Igikombe mu bagabo na yo yahawe miliyoni 6 Frw.

2025-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Ubwanditsi 11 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese
HIRYA NO HINO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017
Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru