• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini yomongana muri ibyo bihugu by’Uburayi, RURAKAZA Herman warumbiye ababyeyi n’Igihugu ubu arabarizwa muri cya kiguri cy’abagome “FDU- Inkingi”, kirajwe ishinga no guhemukira uRwanda n’Abanyarwanda.

Nyamara nk’uko tubikesha bamwe mu bo mu muryango we, barimo nyirarume Mugenzi Amani dukesha iyi nkuru, ngo ntako batagize RURAKAZA Herman ngo areke ibikorwa bye byo kwangisha rubanda ubutegetsi, arabananira, ahubwo ubu akaba ari numwe mu bashishikariza izindi Nterahamwe gutanga imisanzu ngo umugambi wabo mubisha ugerweho.

Abavandimwe be batubwiye ko bakurikiranira hafi amakuru ya Rurakaza, bakaba baramenye ko abajyanama be ba hafi barimo RWARINDA Pierre Céléstin, MUSABYIMANA Gaspard, INGABIRE Victoire, n’abandi batifuriza ineza urwababyaye .

RURAKAZA Herman w’imyaka 34 y’amavuko, ni mwene Kidege Evariste na Nacyanze. Akomoka mu karere ka Kayonza, ariko akaba yararerewe akanakurira mu karere ka Nyarugenge, kwa nyirarume. Yavuye mu Rwanda muri za 2018, mu by’ukuri akaba nta mpamvu izwi yamuteye gutorongera, kuko yari abayeho neza nk’abandi bavandimwe be.

Nk’uko utasibye kubimwingingira, umuryango we urongera kumusaba kuva ku izima, akava mu bikorwa bigayitse yijanditsemo, ahubwo akifatanya n’urundi rubyiruko rukataje mu kwiteza imbere.

Mu gahinda kenshi, Mugenzi Amani wo mu muryango wa Rurakaza, aramwibutsa ko ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera, ko rero nakomeza kwinangira atazatinda kubona ingaruka z’ubusazi yishoyemo.

Umuryango wa Rurakaza Herman uramwibutsa umugani w’ikinyarwanda ugira uti:”Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe”, ikindi ngo:”Umwana wawe wapfuye ahagaze, arutwa n’uwo washyiguye ukarira, ukihanagura”.

RURAKAZA Herman rero arasabwa kureka gukoza isoni Igihugu n’umuryango akomokamo, yibutswa ko mu mahanga atari iwabo, kuko amaherezo azakenera kugaruka ku isoko.

2025-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Editorial 17 Sep 2018
LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Editorial 20 Dec 2020
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Editorial 17 Nov 2019
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.
Mu Mahanga

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Editorial 14 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi
INKURU NYAMUKURU

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018
Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo
Mu Rwanda

Kampanye zanyuma muri Uganda zarangiye mu kavuyo

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru