• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Editorial 17 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu.

Hari mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye mu Bugesera, wahagaze ku munota wa 52 ubwo Bugesera FC yari ifite ibitego 2-0.

Ni nyuma ya penaliti itavugwaho rumwe yahawe iyi kipe yari mu rugo, mu gihe na Rayon Sports yagaragazaga ko hari penaliti itahawe ku buryo bwabanjirije ubwo.

Umukino wabanje guhagarara iminota irenga 15, abawuyoboye bemeza ko usubikwa kubera ko abafana bateraga amabuye mu kibuga aho amwe yafashe abasifuzi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko amakuru y’ibyabaye bayamenye ndetse bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo.

Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko “impamvu zatumye umukino utarangira ababishinzwe bari kuzigaho”, bityo umwanzuro uzamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Cheick Outarra, ibi bikaba byatumye iyi kipe ifata umwanya wa mbere w’agateganyo.

Undi mukino ni uwahuje Mukura VS yanganyije n’Amagaju 1-1, Marines FC itsinda Musanze FC 3-0 naho Gasogi United itsinda Muhazi United 1-0.

2025-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Editorial 06 Jun 2024
Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Editorial 03 Mar 2019
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Abahanzi bagera kuri 20 bonyine nibo batagiye gusora Imisoro

Editorial 05 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be
Mu Mahanga

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Editorial 23 Jan 2016
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze
POLITIKI

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Editorial 10 Oct 2017
Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994
ITOHOZA

Gen Jean-Claude LaFourcade wari uyoboye Operation Turquoise ngo ntiyari azi abakoraga jenoside mu 1994

Editorial 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru