• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Editorial 17 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyi wa kabiri, nibwo ubuyobozi bw’ikip ya APR FC, bwatangaje ku mugaragaro ko yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri n’umutoza mushya Taleb Abderrahim, ukomoka mu gihugu cya Maroc.

Uyu mutoza aje asimbura uwari umutoza mukuru uheruka wayo Darko Novic batandukanye umwaka w’imikino wa 2024-2025 utararangira.

Taleb aje mu ikipe y’Ingabo z’igihugu yitegura umwaka w’imikino wa 2025–2026, aho ifite intego yo kwitwara neza haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na APR FC kuri uyu wa kabiri, ikipe yameje ko yagirange amasezerano ya Taleb yo kuyibera umutoza mukuru.

“Tunejejwe no kwakira Bwana Taleb Abderrahim n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho.”

Taleb Abderrahim aje ari kumwe n’abungiriza be babiri: Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan, na bo baturuka muri Maroc.

Aba bose akaba ari ubwa mbere bagiye gukorera mu Rwanda, ariko bafite uburambe muri Afurika y’Amajyaruguru no mu mikino mpuzamahanga.

APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, irifuza kwitwara neza cyane mu marushanwa nyafurika nka CAF Champions League, aho imaze igihe ishaka kugera kure cyane cyane mu Matsinda ariko ntibigereho.

Taleb yavutse tariki 10 Nzeli 1963 i Casablanca, yagiye akora akazi k’ubutoza mu makipe menshi azwi muri Maroc ndetse n’ahandi ku mugabane wa Africa y’Amajyaruguru .

Yatangiriye mu mwaka wa 2007 ubwo yatozaga Moghreb Tétouan, atoza kandi Wydad de Fès, COD Meknès, RSB Berkane, Wydad Casablanca n’andi menshi atandukanye.

2025-06-17
Editorial

IZINDI NKURU

Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Editorial 18 Feb 2016
Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Editorial 03 Mar 2021
Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Editorial 03 Jan 2022
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Editorial 11 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Editorial 27 Sep 2018
Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside
POLITIKI

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020
Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora
Mu Rwanda

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Editorial 28 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru