• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Editorial 17 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyi wa kabiri, nibwo ubuyobozi bw’ikip ya APR FC, bwatangaje ku mugaragaro ko yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri n’umutoza mushya Taleb Abderrahim, ukomoka mu gihugu cya Maroc.

Uyu mutoza aje asimbura uwari umutoza mukuru uheruka wayo Darko Novic batandukanye umwaka w’imikino wa 2024-2025 utararangira.

Taleb aje mu ikipe y’Ingabo z’igihugu yitegura umwaka w’imikino wa 2025–2026, aho ifite intego yo kwitwara neza haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na APR FC kuri uyu wa kabiri, ikipe yameje ko yagirange amasezerano ya Taleb yo kuyibera umutoza mukuru.

“Tunejejwe no kwakira Bwana Taleb Abderrahim n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu nk’umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho.”

Taleb Abderrahim aje ari kumwe n’abungiriza be babiri: Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan, na bo baturuka muri Maroc.

Aba bose akaba ari ubwa mbere bagiye gukorera mu Rwanda, ariko bafite uburambe muri Afurika y’Amajyaruguru no mu mikino mpuzamahanga.

APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, irifuza kwitwara neza cyane mu marushanwa nyafurika nka CAF Champions League, aho imaze igihe ishaka kugera kure cyane cyane mu Matsinda ariko ntibigereho.

Taleb yavutse tariki 10 Nzeli 1963 i Casablanca, yagiye akora akazi k’ubutoza mu makipe menshi azwi muri Maroc ndetse n’ahandi ku mugabane wa Africa y’Amajyaruguru .

Yatangiriye mu mwaka wa 2007 ubwo yatozaga Moghreb Tétouan, atoza kandi Wydad de Fès, COD Meknès, RSB Berkane, Wydad Casablanca n’andi menshi atandukanye.

2025-06-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Editorial 22 Mar 2022
Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Mu mikino y’umunsi wa 12 ya shampiyona y’u Rwanda, As Kigali yatsinzwe na Rutsiro FC, Rayon Sports inganya na Musanze FC

Editorial 16 Jan 2022
Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Editorial 13 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi
Mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Tanzania mu nzira zo gukaza ubufatanye mu by’ubwirinzi

Editorial 19 Apr 2018
Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma
Mu Rwanda

Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Editorial 03 May 2017
RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi
POLITIKI

RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

Editorial 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru