• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Guhera kuri RDR kugera kuri DALFA-Umurinzi: Impamvu Victoire Ingabire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 26 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, urwo rugendo rusaba abaturage b’inararibonye n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyari gifite imbogamizi ziturutse ku byaha byakozwe n’abashyigikiwe cyangwa bakoreshwaga n’amahanga , bamwe barangwa no gutesha agaciro abandi, abandi barangwa no kwifuza gusubiza ibintu mu mwijima w’amacakubiri.

Jenoside yakorewe Abattsi ifite imizi mu buryo bw’imiyoborere bw’abakoloni, bwashimangiye politiki yo gutanya abaturage. Ibyo ni byo byahaye imbaraga igenamigambi ry’ubwicanyi, riteguwe kandi rishyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye.

Mu myaka mike ishize hashinzwe umutwe wa “DALFA-UMURINZI.” Washinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, wahamijwe ibyaha ariko ntiyigeze ahinduka. Ntabwo yiyita umunyapolitiki, nta n’ubwo ari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ni umunyabyaha.

Abagize uruhare mu gushinga “Umurinzi” barimo n’abanditse Itegeko Nshinga ry’ivangura ry’u Rwanda ryo mu 1978. Iryo tegeko ryavugaga ko rigamije “gukomeza umurage n’icyerekezo cy’impinduramatwara ya 1959,” iyo mpinduramatwara ari yo yashyizeho urufatiro rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tegeko ryanditswe n’Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.

Filip Reyntjens yagaragaye nk’uruhande rushyigikiye abakoze Jenoside imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha (ICTR) kuko iyo bigeze mu kurengera abahakana Jenoside, Filip Reyntjens ntiyagira aho aburira.

Ku wa 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye i Mugunga muri Congo, ishinga ishyaka bise Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR). Abitabiriye iyo nama barimo Charles Ndereyehe, Lt Col BEM Juvenal Bahufite, na Col Joseph Murasampongo. Maj Aloys Ntabakuze yari umunyamabanga, naho Gen Augustin Bizimungu ari we wayiyoboraga.

RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari ishinzwe Jenoside, kandi ihabwa inshingano zo gukomeza ibyo yari yaratangiye. Iyo nama yanitabiriwe n’umudepite w’Umubiligi witwa Thierry Detienne.

Ku wa 4 Mata 1995, Gen Bizimungu yayoboye indi nama y’Inama Nkuru y’Ingabo (ex-FAR High Command), yemeje intego za RDR, iniyemeza kuzishyigikira. Ku wa 29 Mata 1995, ex-FAR yatangaje ko itagifite aho ihuriye na guverinoma yitwaga iy’ubuhunzi maze yinjira ku mugaragaro muri RDR. Abaminisitiri biyitaga ko bahagarariye guverinoma y’ubuhunzi bategetswe gushyikiriza RDR impapuro zose zijyanye n’akazi.

Ibyo byari nk’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu buhungiro.

RDR yakoresheje kongere yayo ya mbere hagati y’itariki ya 5-8 Gashyantare 1996 i Bukavu na Mugunga, muri Congo. Muri iyo nama bashyizeho imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda, ariko leta y’u Rwanda irabyitambika, iraburizamo ibyo bitero, inatahukana impunzi.

Ibyakurikiye, RDR yakoresheje kongere ya kabiri i Paris mu Bufaransa ku wa 22-23 Kanama 1998, maze ihindura izina iba Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda. Ingabire Victoire ni bwo yahawe inshingano zo kuyihagararira mu Buholandi.

Mu gihe kimwe, ku wa 20 Nzeri 1998 i Bruxelles, hashinzwe ihuriro Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) rigizwe na Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) ya Faustin Twagiramungu n’iyo RDR ya Victoire Ingabire na Charles Ndereyehe, na we wari witabiriye inama yo gushinga RDR i Mugunga.

Victoire Ingabire yaje gutorerwa kuba Perezida wa RDR mu nama ya gatatu yabereye i Bonn mu Budage ku wa 17-19 Kanama 2000. Mu nkuru ye y’itangiriro y’ikinyamakuru Rwanda Rwacu yasohotse mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe i Mugunga kandi yiyemeza gukomeza intego n’icyerekezo cyayo.

Mu 2006, ku wa 29 Mata i Bruxelles, UFDR yahinduye izina iba United Democratic Forces (UDF)-Inkingi, ishyiraho intego yo “guhirika Itegeko Nshinga ririho mu Rwanda.” Ingabire yabaye perezida wayo wa mbere, n’ubu ni we ukiyiyoboye.

Ni yo mpamvu amaze igihe ashaka kwiyandikisha nka ishyaka ryemewe mu Rwanda!

Ukuri ni uko RDR yari umutwe w’iterabwoba wihishe inyuma ya politiki. Ntiyari ishyaka ryemewe. Inyandiko z’Ubushinjacyaha bw’u Buholandi zajyanywe mu rubanza rwa Ingabire mu Rwanda zigaragaza ko intego zayo zitigeze zihinduka.

Ubu, uwo mutwe Ingabire akiyoboye witwa FDU-Inkingi, ni umwe mubari bagize ihuriro rya P5 ririmo:

FDU-Inkingi (ya Ingabire), MRCD-FLN (ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wasezeye kuri iyi si), RNC (ya Kayumba Nyamwasa), PDP-Imanzi, agatsiko ka PS-Imberakuri, FDLR, RUD-Urunana, na CNRD.

Iryo huriro ni umutwe w’iterabwoba wakoze ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.

Ibyo byose bigaragaza ko igikorwa gishya Victoire Ingabire yiyemeje, ari ugushinga irindi shyaka yise DALFA-Umurinzi, ntaho gitaniye n’iyo myitwarire. Ubuyobozi bwa UDF-Inkingi bwavuze ko “Victoire Ingabire yatubwiye gahunda ye, turayemera.”

‘Umurinzi’ mu Kinyarwanda bivuze “urinda” cyangwa “uragizanya.”

Mu magambo make, Victoire Ingabire aracyari uwo yahoze ari we: umukangurambaga w’imitwe yashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire wa RDR, wa Inkingi, na wa DALFA-Umurinzi, ni umwe. Ni we muterabwoba. Ni we munyabyaha.

 

2025-07-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Mu Rwanda

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Ubwanditsi 01 Nov 2017
Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu
Amakuru

Gasogi United yasezeye k’umunya Liberia Herron Berian wayikiniraga, mu kumuha icyubahiro nimero 5 yambaraga izabikwa imyaka itatu

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo
Mu Rwanda

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Ubwanditsi 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru