• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO, KWAMAMAZA, UBUKERARUGENDO

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yinjiye mu bufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Los Angeles Clippers ikina muri shampiyona ya Basketball (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri shampiyona ya Football (NFL).

Nk’uko RDB yabitangaje kuri uyu wa mbere, aya makipe yatoranyijwe bitewe no gukomera kwayo ku rwego rw’isi ndetse n’umubare munini w’abafana bakurikirana ibikorwa byayo, haba kuri televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku bibuga.

Ibi bikaba bizaha u Rwanda amahirwe yo kwigaragaza imbere y’abafana amiliyoni menshi  akurikira shampiyona ya Basketball izwi nka NBA ndetse n’umupira w’Amaguru w’Abanyamerika, NFL.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na LA Clippers ndetse na Los Angeles Rams buzashyira izina ry’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza, harimo n’ibyapa n’ibirango bigaragara mu mikino y’aya makipe.

Ibi bizafasha igihugu gukurura ba mukerarugendo bashya n’abashoramari bifuza gusura u Rwanda.

RDB ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza
miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ($1B) mu bukerarugendo bitarenze 2029, binyuze mu kongera umubare w’abasura igihugu no kongerera agaciro ibikorwaremezo by’ubukerarugendo u Rwanda rumaze igihe rushoramo imari.

U Rwanda rumaze igihe rushora mu bufatanye n’amakipe akomeye ku rwego rw’isi; Uhereye ku masezerano na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, byatumye igihugu gitangira kumenyekana ku rwego rwo hejuru mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Aha hiyongeraho kandi Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Atletico de Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.

Ibi bikaba bisobanuye ikintu kinini ku bufatanye bushya na LA Clippers na Rams ni indi ntambwe ikomeye mu kwagura ubwamamare bw’u Rwanda ku mugabane wa Amerika.

Abakurikiranira hafi aya masezerano mashya bavuga ko ibi bizafasha kongera amahirwe yo kugera ku masoko manini, no gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu bikurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

2025-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Ubwanditsi 12 Nov 2021
Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Kwizera Peace yatorewe kuba Miss Naïades

Ubwanditsi 13 Nov 2016
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwanditsi 02 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Jul 2018
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye
ITOHOZA

Icyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Uganda cyamenyekanye

Ubwanditsi 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru