Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwaciye umurongo kera ko rudashobora kwihanganira ikintu icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano warwo.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nkera y’Abahizi yasoje Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025.
Umukuru w’igihugu yagaragaraje ko amasezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo uburiganya ariko ko rwamaze guca umurongo kera.
Ati “Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi. Byose dukora, tuvuga, tubana n’abandi, turwana n’abandi, twaciye umurongo kera. Ni ukuvuga ngo igihugungabanya u Rwanda cyo ntabwo twacyihanganira.”
Yakomeje ati “Ubuzima bwacu bwo dushaka kubaho ni ikintu twaberaho cyangwa tukagipfira.”
Yavuze ko abantu badakwiye kubaho barihebye, bumva ko batazagera ku iterambere ahubwo ko bakwiye guharanira kubaho ubuzima bwiza kandi nta gutega amaso abandi.
Ati “Impamvu uhitamo uko ushaka kubaho, ntabwo impamvu yawe yaba gukesha kubaho kwawe, ubuzima cyangwa imibereho y’abandi, uhora ubateze amaso ko ari bo bagomba kukubeshaho, ariko bibaye n’ibyo kuki bo batagutega amaso kugira ngo babeho cyangwa kuki buri wese atareba undi ngo amubonemo ibishobora kumubeshaho?”
Yerekanye ko aho u Rwanda rugeze n’aho ruvuye byagizwemo uruhare n’abayobozi kandi ko rushingiye no ku baturage babigiramo uruhare ariko abagaragariza ko bakwiye kujya bahora bibaza uruhare bagira ku giti cyabo.
Umukuru w’igihugu kandi yagaragarije abayobozi ko atumva uburyo ibihugu bya Afurika bimaze imyaka 50 cyangwa 60 bidatera intambwe mu iterambere kandi ibyo byari ku rwego rumwe kuri ubu biri mu bifite ubukungu buteye imbere.
Ati “Uko turi hano, abantu bafite ubushobozi butandukanye ndetse no gushishoza gutandukanye, ibyo ni byiza iyo bihujwe bituma twese twatera imbere ariko ihurizo riri hano, u Rwanda, Afurika, mu myaka 50, 60 ishize twari turi he? Aho twari turi mu myaka 50, 60 ishize, urebye biri hafi gusa n’aho turi nyuma y’iyo myaka.”
Yongeyeho ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze cyangwa bikajya ku mugaragaro bikemezwa ko ari umuvumo uturimo ndetse uko tubaye ariko dushaka kuba ntitujye aho ngo tubeshye.”
Yavuze ko atumva impamvu ibihugu bya Afurika byemera gukena no kubaho mu buzima bubi kandi byari bifite ubushobozi n’amahitamo menshi yo guteza imbere no kugira impinduka mu iterambere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Amb. Olivier Nduhingirehe yavuze ko ikibazo ibihugu bya Afurika bishingiye ku miyoborere n’imitekerereze ikiri hasi yo kumva ko byahora mu bukene.
Charles Murigande yavuze ko ikibazo Afurika ifite ari abayobozi babi badakunda abaturage bayoboye ahubwo usanga bajya ku buyobozi bashaka kwikungahaza.
Ati “Ubundi umuyobozi aba agomba kurya nyuma ariko dufite abayobozi barya bonyine kandi ntibagire n’uwo basigira.”
Padiri Consolateur yavuze ko ikibazo gishingiye ku ngaruka z’ubukoloni bwigishije ko Abanyafurika bafite intege nke na bo bakabyemera kandi bakemera gutekererezwa n’ababakolonije.
Ati “Baraturimbuye, baturandurana n’imizi turemera.”
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko mu gihe ibihugu byakwiyemeza kwigira byabasha kwikura mu ngoyi.
Umukozi w’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), Jean de Dieu Uwizeye, yatanze ubuhamya bw’uko yakize ibikomere byo kwiyumvamo ubuhutu kurusha ubunyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Uwizeye wo mu Karere ka Huye yavuze ko akiri muto yiga mu mwaka wa kabiri, bigaga amateka y’u Rwanda, bakagaruka ku bubi bw’ingoma ya cyami yayoborwaga n’Abatutsi. Ngo mu ishuri bakundaga kubaha urugero rw’Umwamikazi Kanjogera, hakavugwa uburyo ngo iyo yajyaga guhaguruka yahagurukiraga ku mpinja ebyiri z’abahutu azishinze amacumu.
Ati “Ndibuka niganaga na mugenzi wanjye w’inshuti yanjye magara witwaga Nsanzimana Sylvestre […] noneho bakanaduhagurutsa. Njye nkahaguruka mu Bahutu, iyo nshuti yanjye magara igahaguruka mu Batutsi, twari tunaturanye ku musozi w’iwacu i Sovu”.
Buri gihe ngo iyo bamaraga kwiga amateka, yarahindukiraga akamubwira ati “Nsanzima, urabona ukuntu Abatutsi muri abagome? Nawe akabyemera. Kugeza ubwo twumvikana ko kuba tubana ari uko twe Abahutu turi abantu beza, tutameze nka bo, ko ahumure ntabwo nzamugirira nabi nk’uko Abatutsi batugiriye nabi.”
Yavuze ko urwo ari urugero rukomeye rugaragaza uburyo bigishijwe amateka mabi, bakonka ibintu bibi.
Yavuze kandi ko ubwo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiraga, bumvaga ko igamije gutsemba Abahutu, kubera ibyo bari barigishijwe.
Uwizeye yavuze ko Jenoside imaze guhagarikwa, bafashe umwanzuro wo guhunga. Mu nzira bagenda, ngo Se yaravuze ati mureke dusubire mu muryango, kujya kohoha si byiza. Uwizeye ngo yaramusubije ati “Ndi mubashyizemo imbaraga mubwira nti muzehe Inkotanyi ntabwo uzizi, nta n’umwe uzarokoka.”
Ngo mu ndirimbo, mu binyamakuru n’ahandi, imyumvire yari uko Abahutu barenganye, ko Abatutsi ari abagome. Ati “Uko twaririmbaga, tuti Isi n’ibiyuzuye ni iby’Abahutu, Inkotanyi zije gutwara igihugu cyacu, Abahutu ni ubwoko bw’Imana, Abatutsi ni ubwoko bwavumwe.”
Muri uko guhunga, ngo yagiye kubera impamvu ebyiri, imwe ari uko yumvaga ko Abahutu bazicwa n’Inkotanyi, icya kabiri ngo hari uko ngo mu ishuri bari barize ko bazaheka Abatutsi.
Ati “Bakakubwira n’Abatutsi duturanye tuzaheka, ukavuga ngo ntabwo naheka Abatutsi. Kubera iyo mpamvu ndemera ndambuka njya muri Congo.”
Muri icyo gihe aho bari mu nkambi muri Uvira, ngo Perezida Sindikubwabo yajyaga aza kubasura, ngo umunsi umwe ajyana na Kambanda n’uwari umugaba w’ingabo, Kabiligi.
Ngo icyo gihe bagiye bafite n’abasirikare n’imbunda za gisirikare, kugira ngo berekane ko Inkotanyi zitatsinze. Ati “Ni bwo butumwa bwa mbere baduhaye, mu 1995. Yaravuze ngo twasubiye inyuma, ati twe dufite imbaraga ntabwo inyenzi zatunesha, mwihangane gato turasubira mu Rwanda aka kanya, ati muhumure ejo bundi turaba dutashye.”
Ikindi bavuze ngo ni uko nibaramuka batashye, bazica Abatutsi bose n’Abahutu banze guhunga.
Ati “Icya gatatu bagombaga no gukusanya imisanzu ya FDLR, yitwaga icyo gihe RDR. Bakadukangurira. Baradutangatanga bajya no mu madini, njye navuye mu Rwanda ndi Umugatolika ngeze muri Congo mba Umupantekoti. Icyanjyanyemo ni ubuhanuzi bwo gusubira mu Rwanda perezida yapfuye, abatutsi bapfuye, ntabwo nari nigeze mbyumva mu banyagatolika.”
Iyo bajyaga gusaba imisanzu ya FDLR, abayikusanyaga bagendaga bitwaje Igitabo cy’Ubugingo, maze umuntu akaza yambaye neza afite n’umusaraba akakubwira ngo nutanga amafaranga ya FDLR turakwandika mu gitabo cy’ubugingo.
Ati “Ubu njyewe twongeye guhunga maze gutanga ay’amezi atatu, barakinyanditsemo, barambwiye ko mfite ubugingo buhoraho kuko nanditse mu gitabo cy’ubugingo…nageze mu Rwanda nzi neza ko n’iyo nakora ibyaha gute, njye nanditse mu gitabo cy’ubugingo kuko nabibwiwe n’umuntu wambaye umusaraba amaze kumbwira ko Abahutu ari ubwoko bw’Imana, ko Abatutsi ari ubwoko bwavumwe…ntanga amezi atatu numva nemewe ijuru.”
Uko yahetse Sindikubwabo
Ubwo urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Zaire rwabaga, ngo yongeye guhunga. Bahungiye i Bukavu aho Sindikubwabo yari, ngo yumvaga ko nta kibazo azahura nacyo kuko Sindikubwabo bari kumwe.
Ngo bafashe umwanzuro wo guhunga, banyura i Goma, bahageze basanga Umujyi wa Goma wafashwe. Muri uko guhunga, byabaye ngombwa ko basubira inyuma, ariko kuko Sindikubwabo yari ageze mu zabukuru mu myaka, biba ngombwa ko abasore bamuheka kuko atari agishoboye urugendo rw’amaguru.
Ati “Badukorera ingobyi ya shitingi, umusaza tumukubita mu ngobyi turamuheka…ntangira kumva ko nzaheka na Kagame, ngaheka n’Abatutsi.”
Ngo barahunze kugera ubwo agera muri Congo Brazzaville, akomeza yerekeza muri Gabon ariko mu nzira Sindikubwabo baza kumusiga bo bakomeza kureba.
Yagarutse kandi no ku byo yari yarigishijwe mu ishuri, kuko yari yarize uburezi. Ngo mu mibare, bigaga ko uramutse ufite abatutsi 15, ukica 10, waba usigaranye bangahe ugomba guhiga?
Mu rugendo rwe, igihe cyaje kugera aratahuka, nubwo bitari ku bushake bwe, agera mu Rwanda yumva ko agiye kwicwa. Ngo gutahuka kwe kwari gushingiye ku itegeko Perezida wa Gabon yatanze ry’uko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutaha mu gihugu cyazo.
Yishimira ko u Rwanda rwahisemo kutagira uwo ruvangura. Ati “Njye nahunze nziko umuhutu n’umututsi batabana uko byagenda kose…kuvuga ngo oya Abanyarwanda ni abanyarwanda mukatuzana, ku neza no ku nabi, ariko tukabana, njye umutima wanjye waranyuzwe…mba naraguye iyo.”
Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwabakiriye, bamwe bari bagifite ingengabitekerezo, ariko buri wese ahabwa amahitamo yo kwiga nk’abandi.
Icyamufashije ngo ni uburyo mu buzima bwe yafashijwe n’abo yitaga abanzi, Abatutsi baba mu bantu bamufashije kwiga, bamwishyurira amafaranga y’ishuri, bamuha imyambaro n’ibindi.
Ati “Uyu munsi ubunyarwanda buranyuze, ariko bwankuye no mu isoni.”
Umukozi w’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), Jean de Dieu Uwizeye, yatanze ubuhamya bw’uko yakize ibikomere by’amoko akiyemeza kwimakaza ubunyarwanda
Uwizeye yavuze ko leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro ukomeye wo gufata abaturage bose mu buryo bumwe
Gen (Rtd) Fred Ibingira uri mu basirikare bayoboye urugamba rwo kubora igihugu yashimangiye ko mu gihe u Rwanda rwaterwa, abasaza bari mu kiruhuko cy’izabukuru bashyirwa ku mipaka yarwo mu ndaki kandi nta mwanzi Wabasha kubakuramo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, ubwo yitabiraga ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri.
Gen (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko mu gihe Perezida Paul Kagame akiyoboye u Rwanda nta mpungenge iyo ari yo yose ikwiye kubaho, yemeza ko abamutuka bakoresheje imbuga nkoranyambaga ari ho bizagarukira kuko ari zo mbaraga bafite.
Ati “Bizajya bigarukira kuri biriya bitutsi gusa kuko n’izo mbaraga bafite.”
Yerekanye ko kubona umuntu wabaye muri RPA agera hanze y’Igihugu agatuka Umukuru w’Igihugu aba ari igikenya kandi ko urubyiruko rukwiye kubimenya.
Gen Ibingira yavuze ko mu gihe igihugu cyaba gitewe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahita ahamagara abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru kugira ngo bafashe kurinda ubusugire bwacyo.
Yemeje ko abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakwirakwizwa ku mipaka y’u Rwanda, abato bagakomereza aho igitero cyaturutse.
Ati “Mu masaha umunani cyangwa 10 twaba twabonye inshingano twebwe abasaza. Yadushyira mu nguni zose z’igihugu, tugakaba nkuko tubivuga, bariya bato bagasohoka igihugu, natwe ntawadusohora mu ndake.”
Yavuze ko ubusanzwe abantu bava mu ndake kuko baba bumva basumbirijwe bagatekereza ko bashobora kwiruka bagasiga umwanzi ariko ku basaza atari ko bimera.
Ati “Abatoya iyo basumbirijwe n’umuriro w’umwanzi atekereza ko ashobora kwiruka akamusiga, ariko abasaza twebwe twagiye muri iriya myobo ari yo ndaki ntawadukuramo kubera ko uba uvuga uti simbasha kwiruka, ninsubira inyuma baramfata, ugwa hariya rero kandi ujya kuhagwa umwanzi wamurangije.”
Yongeyeho ati “Ni ukuvuga ngo abasaza n’urubyiruko twashyira hamwe tukubaka igihugu kuko Afande yagihaye umurongo kigakomera kikadadira, maze mukazareba ukuntu tuzajya tuganira turi abakecuru n’abasaza tuvuga ngo murabona aho twavuye? Murabona aho tugeze?”
Uko ubuyobizi bwiza bwa Paul Kagame bwabaye inkingi
Ubwo yabazwaga ku mahitamo ingabo za RPA zakoze yazibashishije gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen Ibingira yasubije ko byashingiye ku kugira umuyobozi mwiza Maj Paul Kagame.
Ati “Inyigisho yaduhaye, uburyo yatuyoboye n’uburyo yaduhaye icyerekezo, byadufashije kurwana urwo rugamba rwo kubohora igihugu cyacu cyari ku ngoyi.”
Yagaragaje ko ubwo mu 1990 abari abayobozi bakuru b’urugamba barangajwe imbere na Gen Maj Fred Gisa Rwigema bari bamaze kuraswa, byasabye ko Paul Kagame ava muri Amerika aho yari yaragiye kwiga mu gihe byashobokaga ko ahita yisabira ubuhunzi akiberaho neza aho yari ari.
Akigera ku rugamba yahise ahindura ibintu byose n’uburyo bw’imirwanire burahinduka, ibyafashije ingabo kubasha guhangana n’igisirikare cya Leta ya Habyarimana ndetse zikabasha gutsinda.
Yavuze ko niba ari umuntu wari ukwiye guhabwa igihembo gishingiye ku bikorwa byiza ari Perezida Paul Kagame bitewe n’ibyo yakoze mu kuyobora urwo rugamba.
Ati “Tujya tubona abantu bahabwa ibihembo, ariko niba hari umuntu ukwiye igihembo kuri iyi Si ni Afande[Paul Kagame]. Ariko natakibona hari kuri iyi isi Imana izakimuha.”
Yagaragaje ko Umukuru w’Igihugu yemeye kuva aheza yari ari akaza kwitangira igihugu nk’uko umugore yemera kwicwa ari kurinda umwana we.
Gen Ibingira yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside abasirikare babujijwe kwihorera nyamara barasangaga abo mu miryango yabo barishwe bazira ko ari Abatutsi.
Ibyo byose yemeje ko byashingiye ku miyoborere myiza ya Paul Kagame wabagaragarije ko bagomba gutandukana n’abo barwana.
Muri Kanama 2023 ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abarimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.




