• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Administrator 26 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Lt Col Mpakaniye Emillien, uzwi nka Che Guevara Jacob, ni umwe mu barwanyi bakuru bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe binyuze mu Kigo cya Mutobo. Avuga ko yavukiye i Karongi mu Murenge wa Rwankuba, aho yahunganye n’umuryango we mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavanywe mu Rwanda babangiwe n’Abafaransa ndetse ingabo za Ex-FAR zari zihatsiburiwe umunzenze n’inkotanyi, bituma bahungira muri Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1998 ubwo inkambi zimpunzi zasenywaga kubera ibitero bya AFDL, impunzi nyinshi zoherejwe mu mashyamba, bamwe bahasiga ubuzima. Ni muri icyo gihe yinjijwe muri FDLR kuko abahungu bose bategekwaga kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe bitaba ibyo bakicwa, kandi no kugaruka mu Rwanda byafatwaga nko kwishyira mu kagozi.

Mpakaniye yahawe amahugurwa ya gisirikare kubera ko yari yarize, ashyirwa mu mashuri ya gisirikare ya FDLR. Yatangiye kurwana mu bice bya Masisi, nyuma ajya mu mutwe urinda abayobozi bakuru ba FDLR. yari kumwe na Gen Maj Paul Rwarakabije kugeza mu 2004 ubwo yatahukaga, nyuma akorana na Gen Sylvestre Mudacumura kugeza mu 2014 aho yaje kurwara indwara y’umutima. Bamuhinduriye inshingano ajya gukorera Rutshuru, nyuma yoherezwa kwivuriza i Goma kubera uburwayi bwe.

Avuga ko ubuzima muri FDLR bwaranzwe no kwinjiza abana mu gisirikare kuko abarwanyi bakurwaga mu miryango yabo bigatuma abana bakura bari kumwe n’imbunda. Hari abana b’imyaka 16 cyangwa 17 bagiraga uruhare mu mirwano kuko nta bundi buzima bari bazi uretse ubwa gisirikare. Nubwo FDLR yagiraga itegeko ko imyaka yemewe mu gisirikare ari 18, iryo tegeko ngo ntiryubahirizwaga.

Uretse kuba umusirikare, Mpakaniye yari n’umuvugabutumwa kuva mu 1992 ubwo yari umunyeshuri, bikaba byaramufashije kwinjira mu Itorero ADEPR en Exile rikorera muri Congo. Atangaza ko yakomeje ivugabutumwa mu mashyamba mu gihe kingana n’imyaka 16 kugeza mu 2019. Yemeza ko nubwo muri FDLR habagaho amakoraniro ashingiye ku nyungu za gisirikare, we yigishaga iyobokamana nyakuri. Avuga ko hari abandi biyitaga abavugabutumwa ariko bagakoreshwa na FDLR mu guha abarwanyi ubutumwa bwo kubashishikariza gukomeza ingengabitekerezo ya Hutu-pawa.

Mu gihe yamaze muri FDLR, yabonye ibitero bikomeye byashegeshe uyu mutwe birimo icyahitanye Gen Leodomir Mugaragu, ndetse na Operation Umoja Wetu yari ihuriweho n’u Rwanda na Congo, hamwe na Sokola II ya Congo yahigaga imitwe yitwaje intwaro. Muri 2019, ubwo yari kwivuriza umutima i Goma, yafashwe n’ingabo za RDC hanyuma ashyikirizwa u Rwanda. Ni bwo yongeye kwisanga mu gihugu cye nyuma y’imyaka myinshi ari mu mashyamba.

Uyu mugabo avuga ko umugore we n’abana batandatu bakiri i Goma ariko afite icyizere ko bazataha igihe azaba yamaze kwisuganya nk’uwasubijwe mu buzima busanzwe. Yongeraho ko yahawe ubuvuzi n’ubujyanama bw’ingenzi bukenewe, kandi afite icyifuzo cyo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda mu gihe ADEPR yabimwemerera.

2025-11-26
Administrator

IZINDI NKURU

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Editorial 20 Jan 2019
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Editorial 11 Jul 2024
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Editorial 23 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger
Amakuru

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Editorial 18 Sep 2024
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  
INKURU NYAMUKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Editorial 22 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru