Lt Col Mpakaniye Emillien, uzwi nka Che Guevara Jacob, ni umwe mu barwanyi bakuru bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe binyuze mu Kigo cya Mutobo. Avuga ko yavukiye i Karongi mu Murenge wa Rwankuba, aho yahunganye n’umuryango we mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavanywe mu Rwanda babangiwe n’Abafaransa ndetse ingabo za Ex-FAR zari zihatsiburiwe umunzenze n’inkotanyi, bituma bahungira muri Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 1998 ubwo inkambi zimpunzi zasenywaga kubera ibitero bya AFDL, impunzi nyinshi zoherejwe mu mashyamba, bamwe bahasiga ubuzima. Ni muri icyo gihe yinjijwe muri FDLR kuko abahungu bose bategekwaga kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe bitaba ibyo bakicwa, kandi no kugaruka mu Rwanda byafatwaga nko kwishyira mu kagozi.
Mpakaniye yahawe amahugurwa ya gisirikare kubera ko yari yarize, ashyirwa mu mashuri ya gisirikare ya FDLR. Yatangiye kurwana mu bice bya Masisi, nyuma ajya mu mutwe urinda abayobozi bakuru ba FDLR. yari kumwe na Gen Maj Paul Rwarakabije kugeza mu 2004 ubwo yatahukaga, nyuma akorana na Gen Sylvestre Mudacumura kugeza mu 2014 aho yaje kurwara indwara y’umutima. Bamuhinduriye inshingano ajya gukorera Rutshuru, nyuma yoherezwa kwivuriza i Goma kubera uburwayi bwe.
Avuga ko ubuzima muri FDLR bwaranzwe no kwinjiza abana mu gisirikare kuko abarwanyi bakurwaga mu miryango yabo bigatuma abana bakura bari kumwe n’imbunda. Hari abana b’imyaka 16 cyangwa 17 bagiraga uruhare mu mirwano kuko nta bundi buzima bari bazi uretse ubwa gisirikare. Nubwo FDLR yagiraga itegeko ko imyaka yemewe mu gisirikare ari 18, iryo tegeko ngo ntiryubahirizwaga.
Uretse kuba umusirikare, Mpakaniye yari n’umuvugabutumwa kuva mu 1992 ubwo yari umunyeshuri, bikaba byaramufashije kwinjira mu Itorero ADEPR en Exile rikorera muri Congo. Atangaza ko yakomeje ivugabutumwa mu mashyamba mu gihe kingana n’imyaka 16 kugeza mu 2019. Yemeza ko nubwo muri FDLR habagaho amakoraniro ashingiye ku nyungu za gisirikare, we yigishaga iyobokamana nyakuri. Avuga ko hari abandi biyitaga abavugabutumwa ariko bagakoreshwa na FDLR mu guha abarwanyi ubutumwa bwo kubashishikariza gukomeza ingengabitekerezo ya Hutu-pawa.
Mu gihe yamaze muri FDLR, yabonye ibitero bikomeye byashegeshe uyu mutwe birimo icyahitanye Gen Leodomir Mugaragu, ndetse na Operation Umoja Wetu yari ihuriweho n’u Rwanda na Congo, hamwe na Sokola II ya Congo yahigaga imitwe yitwaje intwaro. Muri 2019, ubwo yari kwivuriza umutima i Goma, yafashwe n’ingabo za RDC hanyuma ashyikirizwa u Rwanda. Ni bwo yongeye kwisanga mu gihugu cye nyuma y’imyaka myinshi ari mu mashyamba.
Uyu mugabo avuga ko umugore we n’abana batandatu bakiri i Goma ariko afite icyizere ko bazataha igihe azaba yamaze kwisuganya nk’uwasubijwe mu buzima busanzwe. Yongeraho ko yahawe ubuvuzi n’ubujyanama bw’ingenzi bukenewe, kandi afite icyifuzo cyo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda mu gihe ADEPR yabimwemerera.




