• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, UBUZIMA

Mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, igikorwa cyahuje abayobozi, abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima n’abaturage, hibandwa ku bukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera SIDA no gushishikariza ikoreshwa ry’agakingirizo mu buryo buboneye.

Dr. Murerwa Joyce Mireille, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC

Iki gikorwa cyitabiriwe na Dr Murerwa Joyce Mireille Other Prevention Senior Officer/RBC wagaragaje ko agakingirizo gakomeje kuba imwe mu ntwaro zikomeye mu kurinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati: “gukoresha agakingirizo uko bikwiriye ni imwe mu ngamba zihamye mu guhangana n’ubwandu bushya. Cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza gafasha no kuboneza urubyaro bityo tukabyara abo dushoboye kurera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga, yibukije abaturage ko agakingirizo ari ingenzi mu gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no mu kwirinda inda zitateganyijwe.

Yashimangiye ko AHF- Rwanda n’akarere ka Bugesera bazakomeza gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bugamije gukomeza kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage, birinda gutwara inda zitateganyijwe cyane ko agakingirizo gakoreshejwe neza kaba kizewe

Gilbert Mbaraga ni Medical manager wa AHF-RWANDA

Muri AHF Rwanda,, yatanze ubutumwa bushingiye ku gukangurira abantu bose kurushaho kwirinda no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abo bakunda.

yashimangiye ko agakikirizo ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi kandi byizewe mu gukumira ubwandu bwa VIH/SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gukumira inda zitateganyijwe.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya VIH, buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kwirinda, kwipimisha no gukoresha neza uburyo bwo kwirinda.

Gilbert Mbaraga yagaragaje uruhare rwa AIDS Healthcare Foundation ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi zo kwipimisha, ubujyanama kuri VIH ku buntu, no gukomeza ubukangurambaga bugamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bushya.

Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko Umuryango AHF Rwanda, uzakomeza gufatanya na Leta mu bukangurambaga bwo gukumira no kuvura Virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Dukomeje gushyigikira ibikorwa bigamije gukumira ubwandu no gutanga serivisi z’ubujyanama n’isuzuma ku buntu. Agakingirizo ni igikoresho cyoroshye kuboneka ariko gifite uruhare runini mu kurengera ubuzima.”

Josiane Utuye mu murenge wa Rweru wari witabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko ibiganiro byatanzwe byabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro k’agakingirizo no gukuraho imyumvire itari yo ikiri kuri bamwe.

Kubwimana w’imyaka 31 yavuze ko yungutse ubumenyi ku ikoreshwa ry’agakingirizo mu buryo buboneye, anasaba ko ubukangurambaga bwakomeza kugera mu midugudu yose.

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe udukingirizo ku buntu, hanatangwa serivisi zo gupima Virusi itera SIDAku bushake ndetse no gutanga ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.

Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo wizihizwa buri tariki ya 23 Gashyantare buri mwaka hagamijwe kwibutsa isi yose ko kwirinda no gukumira ari inkingi ya mwamba mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage.

2026-01-13
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Nkurunziza yagize icyo avuga ku Rwanda na Kagame

Ubwanditsi 02 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)
IMIKINO

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018
APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo
Amakuru

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 May 2025
Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED
POLITIKI

Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru