• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2026, nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali na Rwanda Premier League yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda yari izwi nka Rwanda Premier League ikitwa BK Premier League Pro.

Uy muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro wari witabiriwe n’itangazamakuru, hamaze gusinywa amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na Bank of Kigali yo kwitirirwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Aya masezerano atanga uburenganzira bwo guhindura izina rya shampiyona, afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba zamara igihe kingana n’imyaka itanu n’igice iri imbere uhereye kuri uyu mwaka mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ku ikubitiro Rwanda Premier League irahita ihabwa Miliyoni maganabiri na Mirongo itanu (250 000 000) y’Amafaranga y’u Rwanda agendana n’aho uyu mwaka w’imikino ugeze, dore ko hasigaye imikino  irindwi kuri buri kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ibi bisobanuye ko buri mwaka Rwanda Premier League izajya yakira miliyoni  maganatandatu z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka itanu iri imbere, uyu mufatanya bikorwa akaba agomba kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda gusa.

Muri uyu muhango, Bank of Kigali yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo mukuru Dr Diane Karusisi, mu gihe Rwanda Premier League yari ihagarariwe na Perezida wayo, Hadji Youssuf Mudaheranywa.

Hari kandi na Shema Ngoga Fabrice, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA wari umuhamya w’iki gikorwa.

Mu bindi bikubiye muri aya masezerano ni uko hagomba kubaho ubukangurambaga ku makipe yose akina ikiciro cya mbere mu Rwanda by’umwihariko no ku bakinnyi babo ko bagomba kuba bafite konti muri Banki ya Kigali, hakaba kandi ko imipira izatangira gukinwa umwaka  utaha w’imikino izaba iriho ibirango bya BK Premier League Pro.

Ikindi ni uko iyi Banki izajya yamamaza ku mikino yose izajya ikinwa muri shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, ndetse n’amakipe akazajya yambara ibirango by’iyi banki ku myenda yayo kuri kamwe mu kuboko kw’imyambaro y’amakipe y’ikiciro cya mbere.

Si ubwa mbere iyi Banki ya Kigali igaragaye mu bikorwa bya Siporo kuko kuva muri Gicurasi 2022 inzu y’imyidagaduro yahoze ari Kigali Arena ihinduriwe izina ikitwa BK Arena nayo ifite iri zina rihuye n’iya banki y’ubucuruzi iri kwizihiza imyaka 60 itangiye gukorera mu Rwanda­­­

2026-04-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu gihe hasigaye iminsi 2 gusa ngo habe amatora ya Perezida muri Uganda, urubuga nkoranyambaga”Facebook” rwafunze “accounts” z’abategetsi bakuru muri icyo gihugu, rubashinja kubiba amacakubiri no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Ubwanditsi 26 Jul 2024
Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 27 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukwigiza nkana kw’Abanya-Uganda bareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC
ITOHOZA

Ukwigiza nkana kw’Abanya-Uganda bareze u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba
HIRYA NO HINO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ubwanditsi 11 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru