• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

RUSHYASHYA 18 May 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Paul Rusesabagina wari umaze Kabiri atagaragara mu itangazamakuru yagarukanye ibinyoma biruta ibya Semuhanuka. Yavuzeko Perezida Kagame yamutumyeho intumwa zimusaba kuba Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe

Gusa Rusesabagina agaragaza guhuzahgurika mu magambo ye, iyo ashaka gutera agahinda avugako yakorewe iyicarubozo rikabije ariko yashaka kwerekana ko ari umuntu ukomeye akavuga ko I Kigali bamwingigiraga ubuyobozi.

Gusa icyiza ni uko Rusesabagina agendera kure ijambo FLN/MRCD

Ikindi cyagaragaye nk’ikinyoma gikomeye ni uburyo yavuze ko yafungirwaga wenyine kandi hari abandi bantu bari mu byumba bimukikije. Mu bihe byashize, yaba mu rukiko cyangwa mu biganiro yahaye itangazamakuru mpuzamahanga, yakundaga kugaragaza ko yari afunzwe mu bwigunge bukabije.

Ubu noneho yagarukanye indi mvugo nshya ivuguruza ibyo yavugaga mbere.

Hari kandi ibyo yavuze byo kuzengurutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gufatwa, yerekwa ibikorwa by’iterambere ndetse abazwa impamvu arwanya igihugu kiri kwiyubaka.

Rusesabagina kandi yavuze ko ubwo yerekwaga abanyamakuru bwa mbere kuri RIB yari ameze nabi cyane kubera uburyo yari yafashwe nabi. Nyamara abantu benshi bamuzi muri icyo gihe ndetse n’abigeze kumusura bavuga ko yari afite uburenganzira n’imibereho idasanzwe ugereranyije n’abandi bafungwa.

Biravugwa ko aho yari afungiye kuri Station ya Police ya Remera yahabwaga amafunguro yihitiragamo kuri “menu” ya hoteli, ndetse igihe yashakaga icyo kunywa cyangwa imbuto akabihabwa.

Hari uwigeze kumusura ati: “Twisangiriye imbuto, aranzimanira. Nta kimenyetso cy’umuntu umeze nabi nabonye.”

No muri gereza ya Kigali i Mageragere, amakuru y’abafunganywe na we ndetse n’abamusuye yavugaga ko yari abayeho neza, afite icyumba gifite ibikoresho birimo igitanda, ibitabo, intebe ndetse n’idirishya ritanga urumuri.

Ibi binyuranya n’imvugo ye ivuga ko yari afungiwe mu “kumba gato katagira idirishya”.

Abanyamakuru bamwe bamusuye icyo gihe banafashe amashusho agaragaza aho yari atuye harimo amadirishya afunguye ndetse n’urumuri ruhagije.

Ikindi cyatumye benshi bamushinja gukomeza kubeshya ni amagambo yavuze ko umunsi yafungurwaga ngo Radio Rwanda yatangaje ko Sena n’Inteko Ishinga Amategeko byemeje ifungurwa rye.

Mu by’ukuri, ifungurwa rye ryatewe n’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ibintu bidafitanye isano n’Inteko Ishinga Amategeko kuko nta ruhare igira mu gufungura abagororwa.

Abakurikiranye uru rubanza kuva rutangira bavuga ko Rusesabagina akomeje guhinduranya inkuru bitewe n’abo ari kuvugisha, ibintu bituma hari abamushinja gukoresha amakabyankuru agamije kongera kwiyubaka mu maso y’abamushyigikiye mu mahanga.

Igitangaje kandi ni uko aya magambo mashya aza nyuma y’ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2022, asaba imbabazi ndetse yiyemeza kuva muri politiki y’u Rwanda.

Muri iyo baruwa yari yagize ati: “Ndabizeza ko nta zindi nyungu ntegereje zaba iza politiki cyangwa bwite. Ibibazo bya politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma.”

Nyamara ubu yongeye kugaruka mu mvugo za politiki, amagambo yiganjemo kwivuguruza no gutanga inkuru nshya zitigeze zigaragara mu myaka yose ishize.

2026-05-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)

Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)

RUSHYASHYA 26 Aug 2026
#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Ubwanditsi 02 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 
Amakuru

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024
Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw
UBUKUNGU

Igiciro cya lisansi cyashyizwe ku arenga 1100 Frw

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards
HIRYA NO HINO

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ubwanditsi 27 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru