Umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Muyango Jean Marie, yatangaje urutonde rw’ibitaramo azazengurukamo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.
Ibi bitaramo yabyise “Karame Nanone Liberation 32 Tour Concerts”, izina yakuye ku ndirimbo ye yamenyekanye cyane ya Karame Nanone, ifite amateka akomeye mu rugendo rwe rw’umuziki rwamaze imyaka irenga 40.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Muyango yavuze ko yahisemo kwitirira ibi bitaramo indirimbo Karame Nanone kubera ubutumwa buyikubiyemo ndetse n’agaciro ifite mu mateka ye nk’umuhanzi.
Yagize ati: “Umuntu ashobora kwibwira ko ari iyi ndirimbo nahisemo gusa, kandi nashoboraga no guhitamo ‘Gisa’ cyangwa ‘Karame Uwangabiye’. Ariko ‘Karame Nanone’ ni ijambo ryiza ry’ikinyarwanda rikoreshwa mu kwitaba umuntu mukuru, wubashye kandi ukunda […]”
Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye bwa Muyango, Uturere azanyuramo ndetse n’Umujyi wa Kigali, bikazabera mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagati ya tariki 2 na 17 Nyakanga 2026.
Urugendo ruzatangirira mu Karere ka Musanze tariki ya 2 Nyakanga kuri Stade Ubworoherane, rukomereze i Nyagatare tariki ya 3 Nyakanga ahazwi nka Gikoba ku Ndake ya Afande PC, mbere yo gukomereza ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi tariki ya 4 Nyakanga, ari na wo munsi nyir’izina wo Kwibohora.
Tariki ya 10 Nyakanga, Muyango n’abo bazafatanya bazataramira abaturage ba Rubavu muri Stade Umuganda, mbere y’uko uru rugendo rusozwa tariki ya 17 Nyakanga 2026 mu Mujyi wa Kigali, mu Imbuga City Walk (Car Free Zone).
Muri ibi bitaramo, Muyango azahurira ku rubyiniro n’abahanzi n’abanyempano batandukanye barimo Sophie Nzayisenga, Alouette Munyanyika, Itorero Indashyikirwa ndetse n’andi matorero yo mu turere azanyuramo.
Uyu muhanzi yavuze ko ari ku nshuro ya mbere ateguye uru rugendo rw’ibitaramo, ariko afite gahunda yo kurugira umuco ku buryo ruzajya ruba buri mwaka mu gihe cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Ibi bitaramo byatewe inkunga n’Uturere tunyuranyemo, sosiyete ya Forzza Bet ndetse n’izindi nzego zitandukanye, mu gihe gutunganya ibikorwa byose by’uru rugendo byahawe Planet Events Group.
Muyango ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Avuga ko yatangiye umuziki akiri muto cyane, mu gihe indirimbo ye ya mbere yagiye muri studio yasohotse mu 1985.
Mu bihangano byamugize ikimenyabose harimo Sabizeze, Karame Nanone, Gisa, Karame Uwangabiye, Nzavuga, Manyinya, Mwiriwe Neza n’izindi zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.
Binyuze muri uru rugendo rwiswe “Karame Nanone Liberation 32 Tour Concerts”, Muyango ateganya kwegera abakunzi b’umuziki gakondo n’uw’umwimerere hirya no hino mu gihugu, mu bitaramo bizahurirana n’ibirori byo kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.







