Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, na Rwanda Premier League byasinye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, afite afite agaciro kari hafi miliyari 1 Frw.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’impande zombi, azatangira gukurikizwa kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko ari amasezerano amakipe, abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafatanyabikorwa bandi b’amakipe bazungukiramo.
Yavuze ko “Buri mwaka Skol izajya itanga miliyoni 305 Frw,amafaranga azatuma buri kipe itsinze umukino ihabwa miliyoni 1 Frw, kandi amakipe yihitiremo undi mufatanyabikorwa uzajya ucuruza ibinyobwa bya Skol ku mikino yakiriye.”
Yongeyeho ko hari ibihembo bizajya bitangwa buri kwezi birimo no guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko nk’uko byagenze mu myaka yatambutse, iki kigo kiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ko bazakomeza kubana n’Abanyarwanda muri ruhago.
Ati “Ubufatanye ni ubwongera iterambere ry’umupira ndetse no kubana n’Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa, yavuze ko usibye amafaranga, abafana n’amakipe cyangwa abandi bafatanyabikorwa b’amakipe bazungukira muri ubu bufatanye mu buryo butaziguye.
Ati “Turi gutera intambwe tugana aho twifuza. Muzi aho twahereye, muzi aho tugeze, ariko na none twifuza kurenga aha. Icyo batuzaniye kizongera urwego rw’amarushanwa. Tugiye kujya tujya mu kibuga harimo ikinyobwa kandi hari ugihagarariye.”
“Mu masezerano dufitanye harimo inyungu ku makipe, kuko ikipe ni yo izajya yishakira umuntu ucuruza ibinyobwa bya Skol, kandi ihabwe ibinyobwa ku kiranguzo nk’icyo ku ruganda. Abafatanyabikorwa babaye benshi, ndetse twiteze n’abandi.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri kubona ubushobozi kuri iyi nshuro, ariko hagikenewe abandi bafatanyabikorwa.
Ati “Kunguka arenga miliyoni 300 Frw ku mwaka umwe, ntabwo ari amafaranga make. Uko tugenda tuyazamura, usanga ubu twararenze miliyari 1 Frw. Ni ikintu cyiza twagezeho mu mwaka umwe. Ntabwo ahagije kuko 60% ajya muri Rwanda Premier League gusa.”
“Ni ubwa mbere buri mwaka umupira w’amaguru ugize arenga miliyari 1 Frw. Turashaka ko amafaranga ashorwa muri ruhago afasha Icyiciro cya Kabiri no mu bagore. Intego ni ugukomeza gutera imbere byagutse.”
Skol Brewery Ltd isanzwe ikorana na Rayon Sports, aho byasinye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.










