• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Editorial 18 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira imikino  ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).

Ni amarushanwa azamara icyumweru, aho azatangira ku wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe, ahuza abitabiriye imikino 13 itandukanye, baturutse mu bihugu 8 bigize uyu muryango.

Ni ku nshuro yayo ya 4, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.”

Muri iyo mikino harimo umupira w’amaguru, netball, volley ball, basketball, darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.

Ibihugu bizitabira iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse n’u Rwanda ruzakira irushanwa.

Imikino izabera ku bibuga 20 bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera mu gihe umuhango wo gufungura amarushanwa uzabera kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, uwo gusoza ubere kuri BK Arena.

Imikino kandi izaba itambuka irimo kuba ako kanya  ku murongo wa You Tube wa Polisi y’u Rwanda.

Izitabirwa n’abakinnyi barenga 1250 bagize amakipe 83 ahagarariye inzego za Polisi mu bihugu bigize uyu muryango, arimo ay’abagabo 55 n’ay’abagore 28.

Polisi y’u Rwanda izitabira amarushanwa yose uko ari 13.

Mu nama n’abanyamakuru ku mikino ya EAPCCO yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, CP John Bosco Kabera yavuze ko kwinjira ku mikino yose ya EAPCCO ari ubuntu. 

Yagize ati: “Aya ni amakipe ya Polisi, ariko anahagarariye igihugu muri rusange. Turahamagarira abanyarwanda bose kuza gushyigikira amakipe yabo.”

Komiseri w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo, yavuze ko imyiteguro yo kwakira iyi mikino yateguwe neza kandi ko hari icyizere cy’uko izagenda neza.

Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye neza kwakira imikino ya EAPCCO kandi ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ni ntamakemwa, niyo mpamvu tubashishikariza nk’uko bisanzwe kuba abafatanyabikorwa bacu beza kugira ngo iyi mikino imenyekane kandi ishyigikirwe na benshi u Rwanda rubashe gutsinda.”

Imikino ya EAPCCO igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, guteza imbere impano z’abapolisi mu mikino itandukanye no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bihugu bigize uyu muryango hashingiwe ku bunararibonye bw’inzego za Polisi zo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango.

Ku nshuro ya mbere imikino ya EAPCCO yabaye mu mwaka wa 2017 ibera muri Uganda, ku nshuro ya kabiri yakirwa na Tanzaniya muri 2018, mu gihe ku nshuro ya 3 yabereye muri Kenya mu mwaka wa 2019.

Yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ku nshuro ya kane, iza guhagarikwa n’icyorezo cya COVID-19.

Ku nshuro ya gatatu, ku rutonde u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, rwegukana imidari 46; irimo 27 ya zahabu, itandatu ya feza na 13 ya bronze.

EAPCCO ni urwego rwa za Polisi mu karere rugizwe n’ibihugu binyamuryango 14.

Yashinzwe mu mwaka w’ 1998, igamije gushimangira ubufatanye bwa za Polisi n’ingamba zihuriweho zo gusangira amakuru ajyanye n’ibyaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

2023-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Editorial 12 Dec 2017
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Editorial 13 Sep 2018
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Editorial 12 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza
ITOHOZA

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Editorial 17 Nov 2018
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Editorial 14 Jan 2020
GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe
Mu Mahanga

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Editorial 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru