Inkuru yabaye impamo kuko byabanje guhwihwiswa kumbuga nkoranya mbaga hanyuma Yahoo irabihakana none ejo kuwa gatatu i San Francisco muri Amerika nibwo YAHOO yahishuye ko kuva muri kanama 2013 abantu bataramenyekana bagiye biba amakuru y’abantu bagenda bandikirana cyangwa bahererekanya bakoresheje user accounts babaga barafunguye kurubuga rwa YAHOO.
Yahoo yavuze ko uyu mwaka abantu binjiriwe muri aderese zabo zibarizwa kuri Yahoo babarirwa hejuru ya miliyoni 500. Abinjiriwe muri user account zabo muri 2014 ngo ni umubare munini cyane kuburyo kugeza ubu ariwo mwaka waciye agahigo.
Aya makuru akaba yatumye imigabane y’ikigo Yahoo itakaza agaciro kangana na 2.5% mu gihe cy’amasaha make. Ikindi aya makuru atanzwe mu gihe isi yose ihangayikishijwe naba bajura biba bakoresheje ikoranabuhanga mw’itumanaho bikaba birimo gufata intera idasanzwe.
Muri iki gikorwa haratungwa agatoki igihugu cy’Uburusiya kuko nacyo cyibye amakuru y’abantu batandukanye harimo abayobozi n’inzego za Leta y’amerika kugira ngo babone uko bamenya uko amatora yabereye muri amerika yateguwe.
Umuyobozi wungirije witwa Avivah Litan mu kigo GARTNER RESEARCH yagize ati: “Twugarijwe n’intambara tutari twariteguye, kubera iyo mpamvu hakenewe ingamba zihamye kurwego rw’igihugu kandi muburyo bwihuse”.
Naho Steve Grobman ukora muri Intel Security yavuze ko biriya bikorwa biba byizweho kandi bishorwamo amafaranga menshi kugira ngo bishoboke niyo mpamvu hagomba kugira igikorwa kuko bifite ingaruka zikomeye k’umutekano n’ubukungu bw’Amerika.
Nubwo Uburusiya bwatunzwe agatoki bavuga ko batazi neza umuntu nyawe uri inyuma yabiriya bikorwa kuko hari ibihugu byinshi bifite inyungu muri kiriya gikorwa.
Ubuyobozi bwa Yahoo bwavuze ko igikorwa cyabaye mu mwaka 2013 aho batangiye kwiba amakuru menshi y’abantu bohererezanya bakanakira ubutumwa bifashishije service zayo, budatandukanye nibyabaye muri uyu mwaka muri nzeri takili 22, ngo bakimara kubibona baracyakora itohoza kuburyo bataramenya umubare nyawe wabantu binjiriwe muri user accounts ngo icyo bazi neza ni uko hejuru y’abantu miliyari binjiriwe muri accounts zabo muburyo bunyuranije n’amategeko.
Mumakuru ibi bisambo byiba harimo kumenya amazina y’abantu, telephone zabo, amagambo y’ibanga bakoresha mukwinjira ku makonte yabo, ubutumwa bwabaga bufite imvugo zififitse bakurikirana abo bantu bakazamenya icyo bashaka kuvuga. Ikindi bareba ibijyanye n’imitungo mu mabanki bikorwa.
Yahoo ivuga ko yahagurukiye iki kibazo ngo igishakire umuti uhamye.
Hakizimana Themistocle