• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Editorial 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera.

Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka 10 ishize.

Muri aba banduye, ibihumbi 162,486 bahabwaga imiti igabanya ubuka, abandi 17,800 bari bategereje ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka ngo batangire guhabwa imiti igabanya ubuka adna.

Ugendeye kuri iyi mibare, hirya no hino mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi 30 banduye SIDA ariko batazi ko bayifite.

Gahunda y’Isi nshya yiswe ‘Treat All (bavure/biteho bose)’ igamije guha amahirwe abantu banduraga agakoko gatera SIDA, ariko ntibahite bagire amahirwe yo guhita bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe bamaze kwipimisha bagasanga baranduye. Kuvura abanduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hakiri kare ngo bishobora kugabanya amahirwe yo gupfa ku kigero cya 53%.

DR Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko ubusanzwe umuntu wanduye agakoko (virus) itera SIDA.

Ati “Iyo umuntu yanduraga bategerezaga ko abasirikare barinda umubiriwe bagabanuka bakagera kuri bakajya munsi ya 500, icyo gihe habaga hari n’ibyuririzi byatangiye kuza. Iyo gahunda ntabwo yafashaga abenshi, hari n’abashoboraga gupfa bataratangira imiti.”

Dr Nsanzima avuga ko umuntu wanduye ‘Virus’ iyo atari ku miti aba afite twa ‘virus’ Miliyari 10 ziba zigenda mu maraso ye, uretse kuba izo Virus ngo zangiza umubiri we, ngo n’iyo agize uwo ahura nawe bakaba bakora nk’imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa amaraso ye akaba yahura n’ay’undi muntu, yanduza cyane kurusha umuntu uri ku miti.

Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ufite ubwandu uri ku miti, hagabanukaho 96% kwanduza kurusha uteri ku miti. Guha abantu bose imiti biragabanya kwanduzanya, no guca bya byuririzi byahitanaha abantu.”

Uyu muyobozi ushinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko hateguwe imiti y’abantu bose bafite agakoko gatera SIDA baba abana cyangwa abakuru.

Mu gutangiza gahunda ya ‘Treat All’, Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko nubwo bigiye kongera Miliyoni enye z’Amadolari ku ngengo yagenerwaga kurwanya SIDA, ndetse n’imiti ikaba ihenze, ngo iyi gahunda ifite inyungu mu buryo bw’igihe kirekire kuko bizagabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda, kandi bitumen Abanyarwanda banduye bakomeza gukorera igihugu cyabo.

Agasaba abanyarwanda nabo kwitwarararika bakirinda ubusambanyi budakingiye kuko kongera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA birushaho kongerera umutwaro Leta.

Kuva kuri uyu wa gatanu, tariki 01 Nyakanga 2016, abantu bose bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bari bateremererwa guhabwa imiti igabanya ubukana bashobora guhita bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bibemereye bagahabwa imiti.

Abaganga n’inzobere bo mu mavuriro 152 mu gihugu hose basanzwe batanga imiti igabanya ubuka, ngo barahuguwe kuva muri Gashyantare 2016, bakaba biteguye, ndetse n’imiti barayigejejweho.

Muneza Sylvie, umuyobozi mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yashimiye Guverinoma kubw’iyi gahunda kuko ngo igiye kubafasha guhangana n’ubwandu.

-3116.jpg

Dr, Agnes Binagwaho

Kuva mu mwaka ishize, ubushakashatsi ngo bugaragaza ko mu Rwanda byibura buri mwaka abantu 3 ku 1000 bandura Virus Itera SIDA. Mu gihe buri mwaka hapfa abagera ku 1832.

Source: Umuseke.rw

2016-06-30
Editorial

IZINDI NKURU

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet  EMEKA OKOYE

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Editorial 04 Aug 2016
“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 06 Jun 2021
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Editorial 13 Jun 2023
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Editorial 21 Aug 2018
EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze
Mu Rwanda

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Editorial 09 Aug 2016
Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa

Editorial 26 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru