Abanyarwanda baba mu Bubiligi bataramiwe n’abahanzi mu gitaramo ngarukamwaka bise ‘Rwanda Night’, cyabereye mu mujyi wa Bruxelle, kuri Steel Gate 52-Rue Des Chartreux-1000Bruxelles, kuri uyu wa Gatandatu.
Muri rusange igitaramo cya Rwanda Night cyaritabiriwe cyane, nk’uko R Tuty, umwe mu bahanzi bakiririmbyemo yatangarije Itangazamakuru.
Yagize ati “Cyabaye rwose igitaramo cyiza, kuri bamwe biba nk’ikintu gishya cyadutse mu Mujyi wa Bruxelles cyangwa mu gihugu cyo mu Bubiligi kitari gisanzwe kimenyerewe mu rwego rwo guhuriza hamwe Abanyarwanda bahatuye bagataramana n’abahanzi b’iwabo.”
Iki gitaramo cyari gifite intego yo guhuza abanyarwanda bose babarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse no hirya yaho, mu bihugu byo mu Burayi bagasabana.
Uyu muhanzi R Tuty, muri iki gitaramo yaboneyemo umwanya wo kumurika Album ye nshya yise ‘Intero y’Umutima’ aririmba zimwe mu ndirimbo ziyigize.
Agira ati “Kuri njye rero ubundi natumiwe nk’umuhanzi ufitemo gahunda ebyiri; iya mbere yari ukuririmba bisanzwe, iya kabiri ari no kugeza ku bakunzi banjye bari bitabiriye iki gitaramo zimwe mu ndirimbo zanjye nshya ziri kuri Album ‘Intero y’Umutima’”.
Kuri we asobanura ko wabaye umwanya wo kumufasha kugeza umuziki we ku bafana be babarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi.
Yagize ati “hari byinshi ku ruhande rwanjye nk’umuhanzi byanshimishije ariko cyane ni uko urebye abahagarariye Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bose babashije kuza kudushyigikira, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda nabo bakahaboneka ari benshi.”
Uretse R Tuty, iki gitaramo cyanagaragayemo umuhanzi w’Umurundi Bigg Fizzo, na M Lambert nabo baje gushyigikira aba bahanzi ndetse nabo bahabwa umwanya basusurutsa abari bitabiriye ibi birori.
Amwe mu mafoto: