Abarwanyi batanu b’umutwe w’inyeshyamba za M23, bafashwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) ubwo bari bageze hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, bashaka kwerekeza mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na Radiyo Okapi, abo barwanyi bafashwe ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017, i Kabagana, muri teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Sosiyeti sivile muri ako gace itangaza ko abo barwanyi yita ko ari aba M23 bari bambaye imyenda ya gisivile, nta ntwaro bafite ariko bafite amafaranga, ariko ngo bafite icyerekezo kigana mu Rwanda.
M23
Iki gitangazamakuru gikomeza gitangaza ko nyuma yo gufatwa bajyanwe mu buyobozi bukuru bw’ingabo muri iyo teritwari, nyuma bakoherezwa muri batayo ya 34 ya gisirikare i Goma.
Mu gihe igisirikare cya Congo nta kintu cyari cyatangaza kuri aya makuru, hari haciye kabiri nta makuru avugwa mu itangazamakuru y’izi nyeshyamba za M23, zakomeje gushimangira ko nubwo mu mpera za 2013 zashyize hasi intwaro ko zitatsinzwe.
Ibi byagiye byumvikana mu mvugo z’abayobozi bazo bagiye bahungira mu bihugu by’ibituranyi na Congo, “Twahagaritse imirwano ariko ntabwo twatsinzwe urugamba, iyo ugiye kwica inzoka uyimena umutwe ntabwo uyikubita umurizo”.
Bagaragaza ko mu gihe Leta ya Congo izaba itarashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye cyangwa ngo ikemure ibibazo byatumye bafata intwaro, ko nta kizababuza kongera kugaba ibitero.
Ingabo za M23