Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu abasirikari babiri bakurikiranweho icyaha cyo kwica umuturage i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Urubanza mu mizi rwabaye kuri uyu wa 9 Nzeri 2017, ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira ko Ishimwe Jean Claude na Nshimyumukiza Jean Pierre bishe babigambiriye.
Gusa abo basirikare babihakana bavuga ko bitabaraga, bakavuga ko uwo bishe bamurashe ubwo yabarwanyije ndetse anashaka kubambura imbunda.
Kuri bo ngo ibyakozwe byari uburyo bwo kwitabara, aho ngo iyo batamurasa ari we wari kubica kandi ngo bari bamaze kumufata nk’umwanzi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo ari amatakirangoyi ngo kuko uwo bita ko yabarwanyije yari umusivili wigenderaga mu muhanda ndetse ko nta n’intwaro yari yitwaje.
Muri uru rubanza hagaragayemo n’ababuranira indishyi harimo na nyina wa nyakwigendera.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira irya 10 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, ubwo abasirikare bombi babanje guta akazi k’uburinzi bakigira mu kabari, bakamaramo isaha yose, ibintu bihamya ko n’abatangabuhamya basangiye na bo inzoga, n’ababasengereye bahamije.
Bunavuga ko bavuye mu kabari ni bwo bahuye n’abaturage bigendera babaka ibyangombwa ndetse hakaba hari n’abo bambuye amafaranga.
Ngo banatse ibyangombwa umugore utwite, ngo umugabo we abajije impamvu babyatse, Ishimwe Jean Claude ahita amurasa, nyuma Nshimyumukiza amurasa urufaya aramwica.
Umugore wa nyakwigendera Ntivuguruzwa Aime Yvan ngo yagerageje guhungira mu kabari kari hafi aho ariko Nshimyumukiza amusangayo arasamo amasasu menshi, aho ngo frigo, amacupa ndetse n’ibirahure by’inzugi byahangirikiye. Iki ngo kikaba icyaha cyo konona iby’undi ku nabi.
Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukwakira 2017.
Abasirikare bakekwaho kwica umuturage bazaburanishirizwa ahakorewe icyaha
Nyuma gato y’uko ubwo bwicanyi bukorwa RDF yafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, aho yanitabiriye igikorwa cyo kumushyingura cyabereye mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, bizeza umuryango ngo ubutabera buzaba mu mucyo.
Gen Jack Nziza, mu izina rya RDF yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, abizeza ko umuryango we uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzabahora hafi ku buryo abakoze iki cyaha bagomba guhanwa by’intangarugero.