• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Editorial 02 Nov 2016 Mu Mahanga

Bavuga ko hari abamara iminsi itatu badashyize inkono ku ziko babona abana bagiye kubapfiraho bagahitamo kwirukankana isahani mu baturanyi babo, bagira amahirwe bakabona iminsi iricumye.

Bamwe mu miryango y’abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya iravuga ko inzara ibavuzamo ubuhuha yatangiye kubakoresha ibyo batibwiraga.

Bimwe mu byo bavuga ko batangiye gukora kandi batarabitekerezaga birimo gusubira mu gihugu birukanwemo nabi ndetse no kwiyemeza umuco wo gusabiriza kandi ngo bibakoza isoni.

Kumara iminsi 3 nta nkono igera kuzi ko ngo ni byo bituma babona abana bagiye kubapfiraho bagahitamo kwirukankana isahani mu baturanyi babo, bagira amahirwe bakabona iminsi iricumye.

Baravuga ko gusabiriza nubwo bibatera ipfunwe ari yo nzira yonyine basigaranye bakesha amaramuko, kuko ngo n’uwabyangaga cyane abona umwana atangiye kurerembura agahaguruka agatangira gusabiriza.

Abaganiriye n’Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ni bamwe mu miryango 10 y’abatujwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagali ka Gitovu, aho bavuga ko babayeho ku bugenge bitewe no kubura imvura, kutagira ubutaka cyangwa itungo, ari byo bavuga ko byatumye imiryango igeze muri 3 ihitamo gusubira muri Tanzania.

Gusa bamwe muri bo baravuga ko gusubira muri Tanzania ari icyemezo kigayitse kuko ngo inabi bagiriwe bagateshwa imitungo yabo, ituma batizera ko yarangira, ari na cyo gituma hari abavuga ko bazemera bakazira inzara ariko bakaguma mu Rwanda.

Umwe yagize ati “Gusa bitewe n’ubuzima twari dufite tukiba muri Tanzania hari abo inzara yishe basubirayo, kuko tukiriyo twararyaga nta kibazo twari dufite rwose ntawaburaraga, ariko n’ubundi abajyayo baribeshya kuko njyewe nzemera nzire inzara ariko ndi mu gihugu cy’umutekano.”

Mugenzi we yunzemo ati “Nonose ko bantesheje inka zanjye, nkasiga inzu zajye arijye wabishatse nabwirwa n’iki niba n’ubundi batazongera bakampindukana? Nzaguma ino hari umutekano, ntawurengana urataka ugatabarwa iki ni igihugu cy’umutekano.”

Iyi miryango yemeza ko inzara yabaye rusange mu baturage bitewe n’izuba ariko ikavuga ko kuri yo ari umwihariko kuko ngo na mbere baryaga babikesha guca inshuro mu baturage basanze mu Rwanda.

Ryaziga Francois yagize ati “Nawe urabona uko bimeze hano imvura yagwaga tukabona aho guca inshuro mu baturanyi ariko ubu urajya kwaka akazi bakaguseka, bakakubwira ko na bo byabayobeye bitewe no kubura imvura.”

-4562.jpg

Bamwe mu miryango ivuga ko bimeze nabi bari kumwe n’abana babo (Ifoto/Nshimiyimana E)

Gusa Ryaziga avuga ko nubwo amapfa ari ikibazo bahuriyeho n’abandi baturage ngo cyabagizeho umwihariko nk’abantu bari basanzwe batunzwe n’abandi.

Ati “Nibura bo hari utwo basaruye kuko bafite imirima minini ariko twebwe ni aka karima ubona imbereye y’inzu nta handi dukura, nta tungo ngira ngo nawe urareba.”

Aba baturage bavuga ko hari igihe iminsi ishira ari 2 cyangwa 3 ntawe ushyize inkono ku ziko.

Muhawenayo Amina ati “Ubu twadukanye umuco wo gusaba kandi tutarigeze tubitekereza, kuko urabona umwana agiye kugupfiraho ugahaguruka wajya mu rugo rw’umuntu wavuga ko ushaka akazi akavuga ko ntaho yagukoresha, cyakora wamutekerereza uko bimeze ukabona wenda aragufunguriye.”

Gusa ngo nubwo gusaba atari umuco bishimira ngo niyo nzira yonyine yo kuramuka basigaranye.

Ati “Ngira ngo nta banga riri hano ushobora kwinjira mu bikoni byacu ukareba nawe ahantu baheruka guteka ntiwahayoberwa, iminsi irashira ari itatu udashyize inkono ku ziko, ariko wabona ugiye gupfa ukabungana isahane mu ngo z’abaturanyi ukabona ubonye icyo guha umwana.”

Nubwo bashima ukuntu bakiriwe mu Rwanda bavuga ko bakibakira babafashije byinshi ndetse ngo bakanabasezeranya kubaha inka ndetse n’ibiti byo kubabakira ibiraro bikazanwa ariko ngo bakaza kuyoberwa uko byaje kurangira.

“Rwose twakiriwe neza duhabwa amacumbi, baduha ibiryo ariko bari badusezeranyije ko bazaduha inka ndetse n’ibiti byo kubaka ibiraro biraza ariko ntawamenye uko byarangiye kugeza na n’ubu turacyategereje, kandi bahora batubwira ngo dutegereze.”

Nubwo aba baturage barira ayo kwarika bisa nk’aho ubuyobozi butemera ishingiro ryo kurira kwabo, kuko Umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi agaragaza ko babafashije kwifasha.

Migabo Vital avuga ko bafashijwe gukemurirwa ibibazo by’ibanze birimo kubaha aho gutura ndetse ngo bakaba bafashwe kimwe n’abandi banyarwanda ku buryo batananirwa kwibeshaho.

Avuga kandi ko n’izindi gahunda z’igihugu zibahanze ijisho ati “Nta gahunda yihariye bafatirwa kuko bakiriwe kimwe n’abandi banyarwanda, twabahaye iby’ibanze, kandi dukomeza no kubafasha bari mu byiciro by’ubudehe nk’abandi, bagafashwa nk’abandi.”

Ku bijyanye n’inka bavuga ko bijejwe avuga ko inka koko bazibemereye ariko ko inka zigenda zitangwa gahoro gahoro uko zibonetse, bityo ko abo biri ngombwa n’ubundi bazazibona.

Yemera ko bitewe n’ibura ry’imvura inzara ari ikibazo bahuriyeho n’abandi ariko akavuga ko abashimira uburyo bagerageza kwifasha kimwe n’abandi abanyarwanda.

Gusa ku kijyanye n’ubutaka buto bavuga ko ari bwo shingiro ry’inzara bafite, avuga ko barimo babashakira aho bazahinga mu kabande ariko ko hari n’aho bari babahaye bakahanga bitewe n’uko ngo hari kure n’ubwo bo bavuga ko aho bari bahawe hari mu mirima y’abaturage.

Source : IZUBARIRASHE

2016-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Editorial 11 Feb 2022
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Editorial 05 Sep 2016
Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Editorial 09 May 2022
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Editorial 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Editorial 23 Mar 2016
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017
Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma
Amakuru

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Editorial 11 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru