• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Inzu y’Inteko Ishingamategeko amategeko y’u Bufaransa umutwe wa Sena wafunguriye amarembo abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bagizwe n’Abanyarwanda, abanyamahanga bagizwe n’abanditsi abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki.

Abazwi hari abanyapolitiki bo mu karere bitwaza ivangura n’ingengabitekerezo cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aribo Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye kigomba gutera u Rwanda ndetse nuwiyamamarije amatora ya Perezida wa Repubulika ariwe Martin Fayulu, muri iyo ngirwa nama akaba yariswe Perezida wa Kongo.

Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu ryitwa Lamuka, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Nyuma yibyo yatangaje abayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanyije nawe ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bw’Ishyaka Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019, asimbuye Jean-Pierre Bemba.

Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru cyabaye kuwa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, nibwo yavuze amagambo yatangaje benshi, ashimangira ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo byarangizwa no gutera u Rwanda byashoboka bakarufata.

Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.” Impamvu asanga bagomba gutera u Rwanda ngo ni uko hari uburyo ruri kugira ububasha kuri Politiki ya RDC kimwe rwo na Uganda.

Yongeyeho  “Birasaba gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo tugarure amahoro mu Karere. Iki gihugu kiri kwivanga muri Politiki ya Congo. Na Uganda ni uko. Ntabwo twabona amahoro tudateye u Rwanda, byashoboka tukanarufata.’’ Aya magambo yatumye uyu mugabo yukwa inabi n’abakoresha Twitter bagaragaza ko yavuze amagambo atari akwiye.

Mu bandi bitabiriye iyo nama  yabereye muri Sena,harimo Hubert Vedrine wahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Mitterand mu gihe cya Jenoside yakorerewe Abatutsi, Johan Swinnen wahoze ahagaririye u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Judi Rever umwanditsi w’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abiyita ko bakorera guverinoma ikorera mu buhungiro ndetse n’abandi.

Intego nyamukuru yabari bitabiriye iyi nama ni ugushyira hanze imigambi yabo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibiganiro byaganishaga mu kugaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye cyangwa se ko habaye Jenoside ebyiri kandi zose zakozwe na FPR Inkotanyi. Naho u Bufaransa bukaba aribwo bwayihagaritse. Hari abandi basanzwe bazwiko bahakana Jenoside, ariko barebye ubukana bw’abahakana Jenoside bayitabiriye, bakuramo akabo karenge harimo na Filip Reyntjens.

Ibi bikorwa byamaganiwe kure n’abantu bose cyane cyane bibaza uburyo abantu bahakana Jenoside babikorera mu nzu ikoreramo urwego nka Sena ; ibi kandi byibukije mu gihe cya Jenoside ubwo Leta y’u Bufaransa yakiraga abari bahagarariye Leta y’abatabazi yarimo ikora Jenoside aribo Jerome Bicamumpama wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’umwe mu bayobozi ba RTLM Jean Bosco Barayagwiza wari umuyobozi muriyo Minisiteri bakiriwe n’abayobozi muri Perezidansi ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga by’u Bufaransa, mu gihe barimo bagarika imbaga y’Abatutsi. Ibindi bihugu nk’u Bubiligi n’Amerika byabimye inzandiko z’inzira.

Igihugu cy’Ubufaransa kizwi kuba cyarateye inkunga Leta yakoze Jenoside ndetse abenshi bagahungira muri iki gihugu bakaba bacyidegembya. Ibi rero bituma ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi iba ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu.

2020-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019
Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Editorial 11 Oct 2018
Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Editorial 05 Jan 2019
Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 14 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga
SHOWBIZ

Umuntu wanditse igiswahili ShaddyBoo yakoresheje yifuriza Diamond isabukuru nziza yamutamaje ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 04 Oct 2018
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika
SHOWBIZ

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Editorial 24 Oct 2017
Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru