• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Editorial 28 Jan 2019 ITOHOZA

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Abanyarwanda babiri barimo Potien Kayihura, umuturage wo mu Mudugudu wa Gahunga mu Kagari Gafumba ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, wari utunzwe no guhinga no kwikorera imizigo muri Uganda ariko akaza gutungurwa no gutabwa muri yombi ashinjwa kutagira ibyangombwa.

Kayihura w’imyaka 53 y’amavuko, ufite abana icyenda n’umugore, avuga ko yari asanzwe ajya muri Uganda buri gitondo agendeye ku ndangamuntu y’u Rwanda agakora akazi ke nimugoraba agataha ariko ku wa 15 Mutarama 2018 atungurwa no gutabwa muri yombi bamubwira ko nta byangombwa afite.

Agira ati “Icyo gihe nari narayeyo, ngiye kumva numva mu gitondo abapolisi barakomanze ngo nimbyuke tugende nta byangombwa mfite.”

Avuga ko bahise bamutwara kuri Sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Nyarusizi mu Karere ka Kisoro, “maramo iminsi ibiri nta kurya hanyuma bantwara ku rukiko ku munsi wa gatatu nko mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba.”

Akomeza avuga ko ubwo yageraga ku rukiko yahasanze abandi Banyarwanda babarirwa muri 50, bose ngo babakatira igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ariko udashaka gufungwa agatanga ihazabu ya miliyoni n’igice y’amashilingi ya Uganda (UGSH 1,500,000), ahwanye n’ibihumbi 366 by’amanyarwanda (365,505 Frw).

Ati “Njewe kimwe na bamwe muri bagenzi banjye kubera ko ntayo twari dufite twaragiye turafungwa tumarayo umwaka.”

Hagendewe ku mategeko ya Uganda, Kayihura yamaze muri gereza amezi 12 aho kuba 18, dore ko yafunguwe ku wa 26 Mutarama 2019.

Uretse kwicishwa inzara, avuga ko mu ihohoterwa yakorewe harimo gukoreshwa imirimo y’uburetwa irimo kwikorera amabuye n’ibiti birengeje ubushobozi bwe ubwo babaga babatwaye mu masoko y’ubwubatsi y’inzego z’umutekano za Uganda.

Agirati “No muri gereza batwicishaga inzara, bagira ngo baduhaye ibiryo bakaduha akawunga kaboze karimo ibisimba.”

Avuga bigaragara ko asa n’unaniwe, Kayihura yavuze ko iyo mirimo y’ubucakara babakoreshaga yabananiraga babakubitaga.

Ati “Dore ubu sinshobora kuzamura akaboko, ndetse no kuryama bisaba ko banterura amaguru banyuriza ku buriri.”

Uyu muturage asaba Leta y’u Rwanda gukora ubuvugizi kugira ngo Abanyarwanda bajya muri Uganda be guhohoterwa kandi abaturage ba Uganda baza mu Rwanda bafatwa neza.

Ati “Nk’uko Abanya uganda baza mu Rwanda bagendera ku karangamuntu ntihagire ubakoraho, Leta y’u Rwanda yari ikwiye kutuvuganira umuturage wambutse afite indangamuntu ntagahohoterwe muri Uganda.”

Avuga ko bisa n’ibimaze kuba akamenyero ko Abanyarwanda bambuka muri Uganda bafatwa bagafungwa hagamijwe ahanini kubakuramo amafaranga “kuko ufite amafaranga baramurekura akagenda utayafite agafungwa.”

Akomeza agira ati “Bitwaza ibyangombwa ariko n’ufite akajeto (agapapuro baha uwinjiye by’igihe gito) akereka umupolisi akakamucira mu maso.”

Kayihura yashyikirijwe u Rwanda ari kumwe na Emmanuel Tuyiringire w’imyaka 25, wari umaze ibyumweru bitatu afungiye muri Gereza ya Kisoro.

Tuyiringire avuga ko bafatwa bari abantu 16 barimo Abanyarwanda 12 n’abanye Congo Kinshasa bane.

Uyu we yamaze muri Gereza Kisoro icyumweru n’igice arekurwa na we ku wa 26 Mutarama 2019 nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka cyangwa ihazabu y’ibihumbi 600 by’amashilingi ya Uganda (UGSH600,000) ahwanye n’ibihumbi 150FRW. agahitamo kwishyura ihazabu aho gufungwa.

Bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, undi Munyarwanda witwa Moses Ishimwe Rutare, w’imyaka 33, ashimutiwe ahitwa Bugolobi muri Kampala n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI).

Si ubwa mbere Uganda ivugwaho guhohotera Abanyarwanda bajyayo kuko mu myaka ibiri ishize humvikanye abandi benshi bagiye bakorerwa iyicarubozo ku buryo bataha bagendera mu tugare tw’abamugaye.

Nko ku wa 13 Ukwakira 2018, Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda umucuruzi witwa Patrick Niyigena w’imyaka 38, wari washimutiwe muri icyo gihugu akarekurwa nyuma y’icyumweru agendera mu kagare k’abamugaye kubera iyicarubozo yavugaga ko yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Muri Mutarama umwaka ushize na bwo, undi mucuruzi witwa Emmanuel Rwemayire, na we yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda nyuma y’ibyumweru bitatu ngo yari amaze akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda. Rwemayire, na we yatashye agendera mu kagare k’abamugaye.

Ni mu gihe mu Kuboza 2017, Polisi ya Uganda yari yashyikirije iy’u Rwanda abandi Banyarwanda batanu barimo uwitwa Jesicca Muhongerwa, Vanessa Agasaro, Fred Turatsinze, Dianah Kamikazi na Hurbert Munyangaju biganjemo abakoraga mu nzu zitunganya imisatsi ndetse n’abahinzi borozi.

Uko ari batanu batashye bavuga ko barekuwe nyuma yo gufungirwa ahantu hatandukanye bakorerwa iyicarubozo, ndetse bakanirukanwa amaramasa kandi bari bafite imitungo muri icyo guhugu.

Muri uko kwezi (Ukuboza 2017) Umunyarwanda Fidele Gatsinzi wari wagiye muri Uganda yitwaye mu modoka ye yagarutse mu kagare k’abamugaye Polisi ya Uganda imushyikiriza iy’u Rwanda.

Gatsinzi na we yagarutse avuga ko yari amaze amezi abiri azengurutswa mu bigo bitandukanye bya gisirikare akorerwa iyicarubozo.

Src : KT

2019-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Editorial 29 Apr 2018
RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Editorial 01 Aug 2016
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024
Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Editorial 21 Mar 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    January 28, 20197:24 pm -

    Ibi Birakazepe

    Subiza

Leave a Reply to Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023
Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera
Amakuru

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Editorial 22 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru