Aho gusaba ubutabera kumuhanaguraho ubusembwa karemano, Ingabire Victoire nasabe Imana imukize umutima ugambana.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, uyu Ingabire Victoire Umuhoza ugira isoni nke, yagaragaye mu Rukiko Rukuru ngo aburana gukurwaho ubusembwa, ibyo abenshi bafashe nko gutoneka imitima yakomerekeje ubwo yapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi, akanagambirira gusubiza Abanyarwanda mu kaga k’intambara, abinyujije mu mitwe y’iterabwoba.
Ingabire Victoire yubahuka gusa gukurwaho ubusembwa, azi ukuntu ari bihemu watatiye ineza yagiriwe na Perezida wa Repubulika, ubwo yamufunguraga atarangije igihano, nyuma akikomereza inzira y’ubushotoranyi n’ubugambanyi, dore ko atigeze ahagarika gukorana na FDLR no kuyibera umuvugizi.
Kuva yafungurwa ibirego byakomeje kwisukiranya mu bugenzacyaha, abenshi bakanibaza aho Ingabire Victoire yakuye ubudahangarwa butuma adasubizwa aho yagombye kuba ari.
Usaba gukurwaho ubusembwa ntiyagombye kuba Ingabire, wirirwa mu bikorwa bisebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, abinyujije mu bitangazamakuru birwanya inyungu z’u Rwanda. Urugero rwa hafi ni ibiganiro bye bya buri munsi byemeza ko u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira, ngo kuko “ruhutaza uburenganzira bwa muntu”.
Ingabire ahonyora amategeko nkana, aho yiyita umukuru w’ishyaka ritemewe, DALFA-Umurinzi, yirengagije ko umuntu wakatiwe igifungo kigeze ku mezi 6 atemerewe ibikorwa bya politiki nk’ibyo abamo. Abashukanyi ntibatinya no kumwita”umukuru wa opozisiyo nyarwanda”, maze nawe akikirigita agaseka ngo ashyigikiwe n’ibihangange. Ubwo yari mu y’abagabo ko nta gihanganye cyamubohoje ra?!
Iyo Victoire avugana n’abo bamwoshya(aka wa muheto woshya umwambi bitazajyana),yemeza ko ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka 15 yarenganye. Nyamara n’uyu munsi imbere y’urukiko yiyemereye ko yahawe imbabazi, bivuze ko anemera ko yari yakoze ibyaha yahamijwe n’ubutabera, kuko nta mwere utakamba ngo ahabwe imbabazi?
Mbere yo gusaba gukurwaho icyasha mu mategeko rero, Ingabire Victoire nabanze yitandukanye n’agatima gahora karararikiye ubugome.
Niba asenga, Ingabire nasabe Imana imukize umudayimoni w’urwango n’ irondabwoko byamugize imbata. Nayisabe imucishe ukubiri n’abajenosideri n’ibigarasha bimushukisha kumwoherereza “ingemu” y’inticantikize buri kwezi. Ibyo nibyo byonyine byamugira umuturage muzima, akagira umutuzo mu mategeko, no mu mutima.