• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Aho gusaba ubutabera kumuhanaguraho ubusembwa karemano, Ingabire Victoire nasabe Imana imukize umutima ugambana.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, uyu Ingabire Victoire Umuhoza ugira isoni nke, yagaragaye mu Rukiko Rukuru ngo aburana gukurwaho ubusembwa, ibyo abenshi bafashe nko gutoneka imitima yakomerekeje ubwo yapfobyaga Jenoside yakorewe Abatutsi, akanagambirira gusubiza Abanyarwanda mu kaga k’intambara, abinyujije mu mitwe y’iterabwoba.

Ingabire Victoire yubahuka gusa gukurwaho ubusembwa, azi ukuntu ari bihemu watatiye ineza yagiriwe na Perezida wa Repubulika, ubwo yamufunguraga atarangije igihano, nyuma akikomereza inzira y’ubushotoranyi n’ubugambanyi, dore ko atigeze ahagarika gukorana na FDLR no kuyibera umuvugizi.

Kuva yafungurwa ibirego byakomeje kwisukiranya mu bugenzacyaha, abenshi bakanibaza aho Ingabire Victoire yakuye ubudahangarwa butuma adasubizwa aho yagombye kuba ari.

Usaba gukurwaho ubusembwa ntiyagombye kuba Ingabire, wirirwa mu bikorwa bisebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, abinyujije mu bitangazamakuru birwanya inyungu z’u Rwanda. Urugero rwa hafi ni ibiganiro bye bya buri munsi byemeza ko u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira, ngo kuko “ruhutaza uburenganzira bwa muntu”.

Ingabire ahonyora amategeko nkana, aho yiyita umukuru w’ishyaka ritemewe, DALFA-Umurinzi, yirengagije ko umuntu wakatiwe igifungo kigeze ku mezi 6 atemerewe ibikorwa bya politiki nk’ibyo abamo. Abashukanyi ntibatinya no kumwita”umukuru wa opozisiyo nyarwanda”, maze nawe akikirigita agaseka ngo ashyigikiwe n’ibihangange. Ubwo yari mu y’abagabo ko nta gihanganye cyamubohoje ra?!

Iyo Victoire avugana n’abo bamwoshya(aka wa muheto woshya umwambi bitazajyana),yemeza ko ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka 15 yarenganye. Nyamara n’uyu munsi imbere y’urukiko yiyemereye ko yahawe imbabazi, bivuze ko anemera ko yari yakoze ibyaha yahamijwe n’ubutabera, kuko nta mwere utakamba ngo ahabwe imbabazi?

Mbere yo gusaba gukurwaho icyasha mu mategeko rero, Ingabire Victoire nabanze yitandukanye n’agatima gahora karararikiye ubugome.

Niba asenga, Ingabire nasabe Imana imukize umudayimoni w’urwango n’ irondabwoko byamugize imbata. Nayisabe imucishe ukubiri n’abajenosideri n’ibigarasha bimushukisha kumwoherereza “ingemu” y’inticantikize buri kwezi. Ibyo nibyo byonyine byamugira umuturage muzima, akagira umutuzo mu mategeko, no mu mutima.

2024-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019
Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Editorial 20 Feb 2018
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Editorial 29 Sep 2025
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Editorial 24 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Editorial 29 Jul 2025
Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda
Mu Rwanda

Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda

Editorial 23 Sep 2017
Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?
POLITIKI

Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Editorial 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru