Ibi n’ibyatangarijwe abanyamakuru inama rusange ya AJPRODHO-Jijukirwa irangiye, yabereye muri Hotel Classic ku Kicukiro, mu cyumba cy’iyi Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 31/03/2019, na Bwana Muhigirwa Louis, Perezida w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa.
Uwiringiyimana Deo, mu buhamya bwe yavuze ko yarangije amashuri yisumbuye ashakisha icyo akora arakibura, nibwo yaje kuba umunyonzi aho yagize ati” Narangije amashuri yisumbuye mbuze akazi mfata igare njya kunyonga ntwara abantu. Mu by’ukuri ntacyo amafaranga nakoreraga nabonaga angezaho”
Akomeza avuga ko AJPRODHO-Jijukirwa, yabagiriye inama yo kwibumbira mu matsinda, aho bahereye ku mafaranga 200 nk’umugabane wa buri munyamuryango. AJPRODHO-Jijukirwa ngo yababwiye ko nubwo muri uwo mwanya babona batanze amafaranga make, ariko ku mwaka azaba yariyongereye, hakagurizwa abantu bagatanga inyungu.
Uwiringiyimana Deo, yakomeje adutangariza ko muri iryo tsinda yafashemo imyanya ine ihwanye na 800 F, ngo mu mwaka yafashe ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw).
Nk’uko yakomeje abidutangariza ngo yibutse ko yari afite ikiroto cyo korora ingurube, yigurira iya 25,000 Frw, yaje kubwagura ibibwana 11 mu mwaka 2016.
Inyungu yakuye mu mushinga w’ubworozi bw’ingurube n’uko murumuna we yatsinze, iwabo bakabura ubushobozi bwo kumujyana ku ishuri, aha ngo yigiriye inama yo kugurisha bya bibwana asiga nyina yabibwaguye, amafaranga akuyemo murumuna we ayajyana ku ishuri.
Iyi ngurube kandi yasigaye yaje kubyara ibibwana 13 mu 2017, bimaze amezi atandatu agurisha ibibwana bitanu kimwe bamuha 70,000 Frw. Ubu ngo mu gace k’iwabo basigaye bamwita umukire.
Uwiringiyimana Deo, ufite ikiraro kinini cy’ingurube, mu mihigo ye ngo mu minsi iri imbere yiteguye kwirihira kaminuza, abikesha inama yagiriwe na AJPRODHO-Jijukirwa.
AJPRODHO-Jijukirwa
Nk’uko Bwana Muhigirwa Louis, yakomeje abidutangariza ngo bunganira muri gahunda za Leta, zirimo kwihangira umurimo n’izindi zigamije kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda. Aho ubu bagiye gushimangira umugoroba w’ababyeyi.
Yakomeje adutangariza ko bagiye guhugura abaturage ku burenganzira bwabo, aho asanga nibahugurwa batazajya bakomeza kugwa mu mutego wa ruswa.
Yakomeje atubwira ko bagiye guhugura urubyiruko rw’abakobwa bari mu mashuri, kwirinda gutwara inda batifuza, babigisha kwihangira umurimo ndetse n’abaguye muri icyo kibazo cyo gutwara inda bakabafasha gusubira mu mashuri.
Ikindi yavuze cyavuye mu myanzuro y’iyo nama y’inteko rusange ni aho abakozi babiri bo muri ngenzuzi bari barasezeye ku mirimo yabo, muri iyo nama rusange na perezida ngenzuzi yaje gusezera ku bushake ku mirimo yari ashinzwe. Aha ngo habayeho gutora andi maraso mashya muri ngenzuzi kugira ngo uru rwego rukomeze inshingano zarwo.
Jean- Claude Afurika