Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, ikipe ya Police volleyball yafunguye ku mugaragaro irero ryayo ry’abahungu n’abakobwa.
Ni irerero (Academy) riherereye mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali riherereye mu Rugunga.
Ubu bufatanye bubayeho nyuma y’aho POLICE VC ibayeho yihaye intego yo kuzamura uyu mukino binyuze mu bakiri bato, bityo hashingwa iri rero.
Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa FRVB, Raphael Ngarambe na Visi Perezida Zawadi Geoffrey.
Ku ruhande rwa Police VC, hari umunyamabanga wayo, Supt Ntakirutimana Diane hari kandi n’umuyobozi wa Lycée de Kigali, Brother Imfurayase Jean.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa LDK yashimye ko Police yagize iki gitekerezo ndetse yizeza ko bazafatanya guteza imbere izo mpano.
Ati “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK, turahari kandi turi tayali gufatanya namwe.”
Umunyamabanga wa POLICE VC, Supt Diane yagize ati “ turizera ko aba bakinnyi bato Bazavamo abakinnyi beza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yashimye POLICE VC ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga.
Ati “Police VC kugeza ubu iri ku Isonga muri Siporo kuko ikoze igikorwa cy’indashyikirwa, turabashima cyane n’abandi bakabaye bareberaho ibyo mukoze.”
Iki ni igikorwa cyiza kuko muri hano kubera guteza imbere Siporo.”
Mu gufungura iri rerero, Police Volleyball yatangaje ko umutoza w’abakobwa ari Masumbuko Jean De Dieu naho abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves, aba bose bakaba basanzwe ari abatoza mu makipe makuru.
Police Volleyball ikaba yageneye ikipe y’abato ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza.
Mu bikoresho byatanzwe, harimo imyambaro bazajya bakoresha ku bahungu n’abakobwa, imipira yo gukina ndetse Fillet.