Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, abishe umusubirizo abanyapolitiki bakomokaga mu nduga, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, tariki ya 5 Nyakanga 1973, igihe Habyarimana yakoraga Coup d’Etat, bumvikanye ku ijwi ry’Amerika mu kiganiro cyateguwe na Venuste Nshimiyimana bavuga ko bababajwe n’urupfu rwabo b’abanyapolitiki ariko bongeraho amagambo ashinyagura; abo ni Protais Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana, Col Simba na Col Serubuga. Turaza kugaruka ku byatangajwe cyane na Protais Zigiranyirazo, wari Perefe wa Ruhengeri ubwo ibi byabaga ndetse akaba yarafatwaga nkaho ari Perezida wa Ruhengeri aho kuba Perefe, kuko ntawundi wamuhaga amabwiriza yakoraga icyo ashaka nk’uwagabiwe na muramu we koko.
Venuste Nshimiyimana yabajije Protais Zigiranyirazo niba mu myaka 47 ishize atumvako abana b’abanyepolitiki badakeneye kumenya ibyabaye ku babyeyi babo, maze Zigiranyirazo abunza imitima abura icyo avuga agira ati “Birababaje kuba abana batazi aho ababyeyi babo bahambwe biteye agahinda abahazi bashobora kuhamenya ni ugushakira nyine mubabikoraga babicaga bajyaga kubahamba……birababaje uburyo bwose bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu ashobore kubona abo mu miryango yabo bashobore kuba babaririra kuba babashyingura niba bishoboka ku buryo uwo ari we wese ku muntu wo mu muryango we icyo bashobora gukorerwa bagikorerwa”
Kuri Zigiranyirazo, abanyapolitiki b’abahanga ndetse n’abacuruzi igihugu cyari gifite, barenga 200, bagomba kubazwa ababashyinguye; ibi Zigiranyirazo yabivugaga kandi mu gihe yatagatifuje Habyarimana ku mugaragaro, maze urupfu rwabo bose arwegeka kuri Theoneste Lizinde. Twibukiranye ko Lizinde yafashwe agafungwa azira gutegura Coup d’Etat, nyamara yajya kuburanishwa akabazwa ibijyanye n’urupfu rw’abanyapolitiki b’I Gitarama. Lizinde nawe ngo ntiyaripfanye bamugejeje mu rukiko asaba ko Habyarimana na Zigiranyirazo batumizwa muri urwo rubanza kuko nibo bari ku isonga mu rupfu rwabo banyapolitiki.
Kuri Zigiranyirazo, Habyarimana yari umwere kuko ngo abamuvuga ni ugushaka kwangiza isura ye. Mu magambo ye, Zigiranyirazo yumvikanishaga urwango rudasanzwe cyane cyane hagati y’ikibazo cy’abakiga n’abanyenduga kuko kuri we Habyarimana yitoraguriye igihugu ntabwo yakoze Coup d’Etat.
Ntawe utazi uburyo Habyarimana yakindaguye uwari wese wari uzi gusoma no kwandika uvuka I Gitarama, ariko Zigiranyirazo akavuga ati “Umva Habyarimana ntabwo yigeze yanga abanyagitarama pas du tout …” Mu gihe bavuga abanyapolitiki bishwe muri 1973, twibutse ko Abatutsi bo bishwe ku bwinshi ari abaturage basanzwe kandi nta politiki bakoraga, bazize uko bavutse.
Muri icyo kiganiro habaye kutumvikana kw’impande zombi, aho Col Ndengeyinka ashinja Habyarimana gukora Coup d’Etat, harimo gusimbuza abasirikari bose b’abanyenduga babasimbuza abasirikari b’abakiga. Ikindi bivugwa ko umunsi Coup d’Etat yabaye, Perezida Kayibanda yatumije Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo undi aramusuzugura ntiyamwitaba. Bivugwa ko Kayibanda yapfuye, yishwe urwagashinyaguro, kuko yafungiwe no mu Ruhengeli umugore we akajya amusura agenda n’amaguru bityo Veridiyana Mukagatare, apfa mbere y’umugabo we yishwe n’agahinda. Kayibanda we yapfuye muri 1976, nyuma yo gusurwa na Elie Sagatwa, muramu wa Habyarimana.
Albert Bizindoli, uhagarariye abakomoka ku banyapolitiki bishwe na Habyarimana yavuze ko bishimiye intambwe yo kuvuga ababyeyi babo nyuma y’imyaka 47. Yanagarutse ku buryo umubyeyi we Ludoviko Bizindoli, wayoboraga ikigo gishinzwe ubucuruzi (ENACO) yatwawe agafungirwa ku Gisenyi nyuma bumva ko yapfuye.
Kuri Simba, Zigiranyirazo na Serubuga, abanyapolitiki bishwe babazwa Lizinde na Kavaruganda. Bikaba bibabaje cyane. Naho Col Ndengeyinka n’abandi bagashinja Habyarimana n’akazu ke.