• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Editorial 18 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, abishe umusubirizo abanyapolitiki bakomokaga mu nduga, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, tariki ya 5 Nyakanga 1973, igihe Habyarimana yakoraga Coup d’Etat, bumvikanye ku ijwi ry’Amerika mu kiganiro cyateguwe na Venuste Nshimiyimana bavuga ko bababajwe n’urupfu rwabo b’abanyapolitiki ariko bongeraho amagambo ashinyagura; abo ni Protais Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana, Col Simba na Col Serubuga. Turaza kugaruka ku byatangajwe cyane na Protais Zigiranyirazo, wari Perefe wa Ruhengeri ubwo ibi byabaga ndetse akaba yarafatwaga nkaho ari Perezida wa Ruhengeri aho kuba Perefe, kuko ntawundi wamuhaga amabwiriza yakoraga icyo ashaka nk’uwagabiwe na muramu we koko.
Venuste Nshimiyimana yabajije Protais Zigiranyirazo niba mu myaka 47 ishize atumvako abana b’abanyepolitiki badakeneye kumenya ibyabaye ku babyeyi babo, maze Zigiranyirazo abunza imitima abura icyo avuga agira ati “Birababaje kuba abana batazi aho ababyeyi babo bahambwe biteye agahinda abahazi bashobora kuhamenya ni ugushakira nyine mubabikoraga babicaga bajyaga kubahamba……birababaje uburyo bwose bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu ashobore kubona abo mu miryango yabo bashobore kuba babaririra kuba babashyingura niba bishoboka ku buryo uwo ari we wese ku muntu wo mu muryango we icyo bashobora gukorerwa bagikorerwa”

Kuri Zigiranyirazo, abanyapolitiki b’abahanga ndetse n’abacuruzi igihugu cyari gifite, barenga 200, bagomba kubazwa ababashyinguye; ibi Zigiranyirazo yabivugaga kandi mu gihe yatagatifuje Habyarimana ku mugaragaro, maze urupfu rwabo bose arwegeka kuri Theoneste Lizinde. Twibukiranye ko Lizinde yafashwe agafungwa azira gutegura Coup d’Etat, nyamara yajya kuburanishwa akabazwa ibijyanye n’urupfu rw’abanyapolitiki b’I Gitarama. Lizinde nawe ngo ntiyaripfanye bamugejeje mu rukiko asaba ko Habyarimana na Zigiranyirazo batumizwa muri urwo rubanza kuko nibo bari ku isonga mu rupfu rwabo banyapolitiki.
Kuri Zigiranyirazo, Habyarimana yari umwere kuko ngo abamuvuga ni ugushaka kwangiza isura ye. Mu magambo ye, Zigiranyirazo yumvikanishaga urwango rudasanzwe cyane cyane hagati y’ikibazo cy’abakiga n’abanyenduga kuko kuri we Habyarimana yitoraguriye igihugu ntabwo yakoze Coup d’Etat.
Ntawe utazi uburyo Habyarimana yakindaguye uwari wese wari uzi gusoma no kwandika uvuka I Gitarama, ariko Zigiranyirazo akavuga ati “Umva Habyarimana ntabwo yigeze yanga abanyagitarama pas du tout …” Mu gihe bavuga abanyapolitiki bishwe muri 1973, twibutse ko Abatutsi bo bishwe ku bwinshi ari abaturage basanzwe kandi nta politiki bakoraga, bazize uko bavutse.
Muri icyo kiganiro habaye kutumvikana kw’impande zombi, aho Col Ndengeyinka ashinja Habyarimana gukora Coup d’Etat, harimo gusimbuza abasirikari bose b’abanyenduga babasimbuza abasirikari b’abakiga. Ikindi bivugwa ko umunsi Coup d’Etat yabaye, Perezida Kayibanda yatumije Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo undi aramusuzugura ntiyamwitaba. Bivugwa ko Kayibanda yapfuye, yishwe urwagashinyaguro, kuko yafungiwe no mu Ruhengeli umugore we akajya amusura agenda n’amaguru bityo Veridiyana Mukagatare, apfa mbere y’umugabo we yishwe n’agahinda. Kayibanda we yapfuye muri 1976, nyuma yo gusurwa na Elie Sagatwa, muramu wa Habyarimana.
Albert Bizindoli, uhagarariye abakomoka ku banyapolitiki bishwe na Habyarimana yavuze ko bishimiye intambwe yo kuvuga ababyeyi babo nyuma y’imyaka 47. Yanagarutse ku buryo umubyeyi we Ludoviko Bizindoli, wayoboraga ikigo gishinzwe ubucuruzi (ENACO) yatwawe agafungirwa ku Gisenyi nyuma bumva ko yapfuye.
Kuri Simba, Zigiranyirazo na Serubuga, abanyapolitiki bishwe babazwa Lizinde na Kavaruganda. Bikaba bibabaje cyane. Naho Col Ndengeyinka n’abandi bagashinja Habyarimana n’akazu ke.

2020-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 09 Aug 2019
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Editorial 12 Oct 2023
Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Urupfu rwa Sendashonga  na Col. Rizinde nk’intandaro y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 10 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala
ITOHOZA

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Editorial 14 Nov 2018
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Editorial 18 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru