Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 3 wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2025.
Ni imikino yakinwe harimo n’uwo mu itsinda rya D harimo n’uw’u Rwanda rwasuyemo Benin, umukino ukaba warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3-0.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Felix Houphet Boigny watangiye u Rwanda rushaka intsinzi ariko biranga kugeza ubwo habonekaga Koruneri ku munota wa karindwi, Jodel Dossou atereka umupira ku mutwe wa Stevie Mounie wahise aboneza mu izamu.
Ikipe y’Igihugu yarimo ishaka igitego cyo kwishyura, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
U Rwanda nyuma yo gutsindwa uyu mukino rwagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota arindwi, dore ko mu wundi mukino yatsinze Libya igitego 1-0.
Amakipe yombi azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda D.
Abakinnyi b’Amavubi babanjemo: Ntwari Fiacre, Fitina Omborenga, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (wasimbuwe na Niyigena Clement), Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan), Muhire Kevin, Kwizera Jojea (wasimbuwe na Samuel Guelette), Mugisha Gibert na Nshuti Innocent (wasimbuwe na Mbonyumwami Taiba).