• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Editorial 18 Nov 2019 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yatsinzwe na Cameroun igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Icyizere cy’Amavubi kiragabanuka umunsi ku wundi nyuma yo gutakaza uyu mukino wa kabiri kuko yaherukaga gutsindwa na Mozambique ku wa Kane.

Amavubi yagarutse mu Rwanda ejo hashize, yinjiye neza mu mukino, atangira asatira Cameroun, ariko umupira wahinduwe na Omborenga Fitina, ntiwagerwaho na Meddie Kagere mbere y’uko Imanishimwe Emmanuel atera ishoti ryagiye hanze.

Ahagana ku munota wa 11, Kagere Meddie yacenze umunyezamu André Onana, ateye umupira mu izamu ufata inshundura ntoya mu gihe Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bwiza, umupira yateye ushyirwa muri koruneri.

Muri iki gice cya mbere, Cameroun yabonye uburyo bubiri bwiza, ariko Vincent Aboubakar ananirwa gutsinda umupira yahawe Ambroise Bitolo, awutera hanze mu gihe na Christian Bassogog yabonye uburyo bwiza mu rubuga rw’amahina, agorwa na Nirisarike Salomon.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Bizimana Djihad yagerageje amashoti abiri akomeye, yombi aca hejuru y’izamu rya Cameroun.

Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Mashami yakoze impinduka ya mbere, Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Sibomana Patrick mu gihe Imanishimwe Emmanuel wavunitse ku munota wa 65, yasimbuwe na Rutanga Eric.

Cameroun yabonye igitego ku munota wa 69, gitsinzwe na Mouni Ngamaleu wateranye umupira Nirisarike Salomon, umunyezamu Kimenyi Yves ntiyawukurikira, umuca imbere ujya mu izamu.

Mu minota ya nyuma, Amavubi yasatiriye bikomeye izamu rya Cameroun, ariko abarimo Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bagorwa n’umunyezamu André Onana na ba myugariro Dawa Joyskin na Michael Ngadeu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Cameroun izakira CAN 2021, iyobora itsinda F n’amanota ane, ikurikiwe na Mozambique ifite amanota atatu, Cap-Vert ifite inota rimwe mu gihe u Rwanda rufite ubusa.

Cap-Vert izakira Mozambique mu mukino uzaba kuri uyu wa Mbere.

2019-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Editorial 21 Jun 2022
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Editorial 23 Apr 2022
APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Editorial 06 Dec 2020
Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Editorial 08 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura
Amakuru

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi
Mu Mahanga

Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi

Editorial 06 Apr 2016
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul
HIRYA NO HINO

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Editorial 14 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru