Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yatsinzwe na Cameroun igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.
Icyizere cy’Amavubi kiragabanuka umunsi ku wundi nyuma yo gutakaza uyu mukino wa kabiri kuko yaherukaga gutsindwa na Mozambique ku wa Kane.
Amavubi yagarutse mu Rwanda ejo hashize, yinjiye neza mu mukino, atangira asatira Cameroun, ariko umupira wahinduwe na Omborenga Fitina, ntiwagerwaho na Meddie Kagere mbere y’uko Imanishimwe Emmanuel atera ishoti ryagiye hanze.
Ahagana ku munota wa 11, Kagere Meddie yacenze umunyezamu André Onana, ateye umupira mu izamu ufata inshundura ntoya mu gihe Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bwiza, umupira yateye ushyirwa muri koruneri.
Muri iki gice cya mbere, Cameroun yabonye uburyo bubiri bwiza, ariko Vincent Aboubakar ananirwa gutsinda umupira yahawe Ambroise Bitolo, awutera hanze mu gihe na Christian Bassogog yabonye uburyo bwiza mu rubuga rw’amahina, agorwa na Nirisarike Salomon.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Bizimana Djihad yagerageje amashoti abiri akomeye, yombi aca hejuru y’izamu rya Cameroun.
Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, Mashami yakoze impinduka ya mbere, Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Sibomana Patrick mu gihe Imanishimwe Emmanuel wavunitse ku munota wa 65, yasimbuwe na Rutanga Eric.
Cameroun yabonye igitego ku munota wa 69, gitsinzwe na Mouni Ngamaleu wateranye umupira Nirisarike Salomon, umunyezamu Kimenyi Yves ntiyawukurikira, umuca imbere ujya mu izamu.
Mu minota ya nyuma, Amavubi yasatiriye bikomeye izamu rya Cameroun, ariko abarimo Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bagorwa n’umunyezamu André Onana na ba myugariro Dawa Joyskin na Michael Ngadeu.
Gutsinda uyu mukino byatumye Cameroun izakira CAN 2021, iyobora itsinda F n’amanota ane, ikurikiwe na Mozambique ifite amanota atatu, Cap-Vert ifite inota rimwe mu gihe u Rwanda rufite ubusa.
Cap-Vert izakira Mozambique mu mukino uzaba kuri uyu wa Mbere.