RNC ni umutwe w’iterabwoba uri inyuma ya za grenade zatewe mu bice bitandukanye by’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 bigahitana ubuzima bw’abantu 17, abasaga 400 bagakomereka.
Urwego rukomeye muri RNC ni urushinzwe ubutasi rukorerea muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aha niho hacurirwa imigambi igamije kugaba ibitero ku Rwanda byibasira abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abaturage basanzwe.
Amakuru aturuka mu muryango w’abanyarwanda batuye muri Leta ya Massachussetts, ni uko Jean Paul Turayishimiye uherereye i Boston ari we ushinzwe ikusanyamakuru rya RNC.
Uyu Turayishimiye bivugwa ko ari we muntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, Umuyobozi Mukuru wa RNC ufite ibirindiro muri Afurika y’Epfo aho yahungiye ubutabera.
Abasesenguzi mu bijyanye n’umutekano, bemeza ko RNC ari umutwe w’iterabwoba wujuje ibyangombwa. Impamvu zabyo zirigaragaza. Ku mugaragaro, uwo mutwe watangaje intambara kuri Guverinoma yemewe n’amategeko, yatowe n’abaturage.
Ni umutwe wishe abaturage b’inzirakarengane ubasutsemo za grenade, ubusanzwe ahari ho hose ibyo bifatwa nk’igikorwa cy’intambara.
Mu Ukwakira 2014, umwe mu bakozi b’uwo mutwe Joel Mutabazi yakatiwe n’urukiko ku mugambi wo gushaka guhitana Umukuru w’Igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iterabwoba.
Mu rubanza rwabereye mu rukiko rukuru rwa gisirikare, hahishuwe uburyo RNC yari yemereye Mutabazi kumwishyura 50 000 by’amadolari ngo asohoze icyo gikorwa cy’iterabwioba cyari kwibasira Perezida.
Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu kubera icyo cyaha, rumuhamya n’ibindi birimo ubufatanyacyaha mu bitero bya gerenade byahitanye abaturage ndetse no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.
Ikindi gihamya cy’imiterere ya RNC cyagaragajwe umwaka ushize mu Ukuboza, ubwo inzobere za Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo zasohoraga raporo yazo.
Iyo raporo igaragaza neza ibikorwa bya RNC, nk’umutwe ukomeye mu ihuriro P5 rikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Raporo igaragaza uburyo RNC yinjiza abarwanyi bashya, imyitozo ya gisirikare itanga yitegura intambara, uburyo ibona intwaro n’ibindi.
Umwe mu basesenguzi b’i Kigali yagize ati “Ibi bikorwa byose ni ibigaragaza ko ari umutwe w’iterabwoba. Ntaho itaniye na za Al Shabaab cyangwa Al Qaeda.”
Jean Paul Turayishimiye ufite uruhushya rwa burundu rwo gutura muri Amerika, ni umwe mu bikomerezwa bya RNC akaba umucurabwenge w’uwo mutwe haba mu migambi yo gutegura ibitero, muri make azwi nk’umuyobozi ukuriye ubutasi.
Umwe mu banyarwanda batuye mu Mujyi wa Lowell muri Massachussetts yagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo Turayishimiye, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa RNC yidegembya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Uyu munyarwanda utifuje ko amazina ye atangazwa yakomeje agira ati “Ubusanzwe Amerika ni igihugu kizwiho kutihanganira iterabwoba uko ryaba riri kose, ntabwo rero byumvikana uburyo umuntu nka Turayishimiye ataratabwa muri yombi.”
Turayishimiye avugwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ibitero bya grenade byahitanye inzirakarengane ndetse no kuba mu migambi mibisha igamije kwibasira u Rwanda.
Byagaragaye neza ubwo Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade yagezwaga mu rukiko akurikiranyweho uruhare mu bitero bya grenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, batandatu barakomereka.
Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye ndetse ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.
Jean Paul Turayishimiye ni na we wakoreshaga Joel Mutabazi n’abo bari bafatanyije barimo Caporal Kalisa mu mugambi wabo wapfubye wo guhitana Umukuru w’Igihugu.
Amakuru yemeza ko RNC yari yapanze kugaba igitero ku Mukuru w’Igihugu mu matora ya 2017 hagamijwe ‘guhungabanya abantu mu mutwe’. Icyo gikorwa ngo cyagombaga kujyana no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo bikomeye ku buryo byari kugaragara ko Guverinoma itakibashije kugenzura igihugu.
Bivugwa kandi ko Turayshimiye yari yategetse abakozi ba RNC i Kigali kumukusanyiriza amakuru yose ku bikorwaremezo nk’ibiraro n’ahandi muri Kigali kugira ngo bizagabirweho igitero rimwe, bituritswe mu gihe cy’amatora ya 2017.
Imyitozo yo kugaba ibi bitero yagombaga kubera muri kimwe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Mu myitozo hagomba kwigishwa uburyo bwo kugaba ibitero ukoresheje ibiturika.
Zimwe mu nyandiko z’inkiko ku manza zaciriwe i Kigali, zigaragaza ko akazi ko gushaka abazatera za grenade kari kashinzwe uwitwa Patrick Rukundo, wahoze anakorera umutwe wa FDLR na RNC i Kampala.
Yifashishije kuba aba i Kampala hazwi nko mu ndiri y’abakozi ba RNC, Rukundo yahakoreraga yubaka agatsiko k’abakozi ba RNC mu Rwanda.
Byaje kujya ahagaragara ubwo yinjiraga mu Rwanda akeka ko ntawe uraza kumuvumbura birangira atawe muri yombi. Mu rubanza rwe, yemeye ibyo yashinjwaga byose birimo n’uruhare rwa Jean Paul Turayishimiye.
Ibitero mu matora ya Perezida byagombaga kugabwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kwari ugushwanyaguza ibikorwa remezo bigateza akavuyo. Ibyo byari guha urwaho icyiciro cya kabiri. Ubwo nibwo abandi bantu bari kujya gukwirakwiza inyandiko ziriho ibihuha “Tracts” kugira ngo bakomeze guteza imidugararo, ubuyobozi bugaragare ko bwananiwe.
Ibijyanye n’imyiteguro, kwishyura uburyo bw’ingendo n’ibindi byangombwa nkenerwa ku bazagaba ibyo bitero, guhuza ibikorwa n’aho imyitozo yagombaga kubera byose byari mu maboko ya Turayishimiye.
Nyamara iyo migambi yose yaje kuburizwamo mbere yo gushyirwa mu bikorwa, abari kuyishyira mu bikorwa bafatwa nta na kimwe barageraho.
Nubwo ibyo byabaye, abasesenguzi bavuga ko bitabujije RNC cyangwa Turayishimiye gukomeza imigambi mibisha yabo. Amakuru yemeza ko bakiri kunoza umugambi wo kugaba ibitero mu Rwanda mu gihe bagisuganya umutwe w’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo.