• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Amerika yasobanuye byimbitse uko igitero cyahitanye umuyobozi wa ISIS cyagenze

Editorial 31 Oct 2019 Mu Mahanga, POLITIKI

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere cyasohoye amashusho agaragaza imigendekere y’igitero cyahitanye Umuyobozi mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wiyise Leta ya Kiyisilamu (ISIS).

Abu Bakr al Baghdadi yishwe n’Ingabo zidasanzwe za Amerika muri Syria, zimwicira aho yari amaze iminsi yihishe.

Amashusho yasohowe yerekana abasirikare ba Amerika bafata intwaro nto ubwo bari mu ndege zitegura kugwa hasi hafi y’aho uwo muyobozi yabaga.

Ni igitero cyamaze amasaha abiri. Mu gihe abasirikare ba Amerika bari bagose agace Baghdadi yari aherereyemo, niko indege z’intambara za Amerika zo mu bwoko bwa US F-15 zamishaga ibisasu ku gace umuyobozi wa ISIS yari arimo.

Umugaba w’Ingabo za Amerika zidasanzwe, Gen Frank MacKenzie, yatangaje ko ibizamini by’isanomuzi (ADN) byafashwe byemeza ko Baghdadi yapfuye.

Yavuze ko ibyo bizamini babifashe bakoresheje kubigereranya n’ibyo bakuye mu nkambi ya Bucca muri Iraq, aho Baghdadi yabaga.

Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Baghdadi yapfuye ari kuboroga, ariko MacKenzie kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko atabizi neza niba koko yarapfuye arira.

MacKenzie yavuze ko babonye Baghdadi n’abana be babiri binjira mu mwobo bakambakamba, bagezemo barituritsa mu gihe abandi bambari be basigaye hanze y’umwobo barebera.

Yanavuze ko bishoboka ko Baghdadi yarashwe n’ingabo za Amerika ubwo yari muri uwo mwobo kuko ubwo yinjiraga bamurasagaho.

Nubwo mbere hari hatangajwe ko Baghdadi yapfanye n’abana be batatu, MacKenzie yavuze ko bari abana babiri bari munsi y’imyaka 12.

Baghdadi yishwe mu minsi mike Amerika ivanye ingabo zayo muri Syria. MacKenzie yavuze ko ingabo zishe umuyobozi wa ISIS zo zagumye muri icyo gihugu kandi ngo kuba barabanje kuvana ingabo zabo muri icyo gihugu mbere y’igitero, ntaho bihuriye kuko cyagabwe bamaze kubona amakuru yose afatika kuho Baghdadi yari aherereye.

Yavuze ko inyeshyamba z’Aba-Kurde zo muri Sryia zizwi nka Syrian Democratic Forces zabafashije muri icyo gitero kuko zabahaye amakuru y’ingenzi yabagejeje ku kwica Baghdadi.

MacKenzie yavuze ko ubwo bageraga aho Baghdadi yari aherereye, barashweho n’izindi nyeshyamba zibarizwa muri ako gace na bo bakazirasaho bakicamo iziri hagati ya 10 na 15. Izo nyeshyamba yavuze ko ntaho zihuriye na ISIS ahubwo ngo agace uwo muyobozi yiciwemo kabarizwamo inyeshyamba nyinshi.

Mbere yo guturitsa aho Baghdadi yabaga, Ingabo za Amerika zabanje gutwara inyandiko n’ibikoresho by’ikoranabuhanga zahasanze. MacKenzie yavuze ko baturikije aho hantu ngo hatazongera kuba ubwihisho bw’abagizi ba nabi nkuko CNN yabitangaje.

Urupfu rwa Baghdadi rwashyize iherezo ku myaka Amerika yari imaze imuhiga nk’umwe mu baterabwoba bakomeye ku Isi.

Ni we muntu ukomeye cyane ufatwa nk’umuterabwoba upfuye nyuma ya Osama Bin Laden wayoboraga Al Qaeda akaza kwicwa n’Ingabo za Amerika mu 2011.

Iyi shusho yafashwe ni imwe mu zerekana uburyo igitero cyahitanye Baghdadi cyagenze
Src: Igihe

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi ko bakwiye gukora bakirinda inyungu zabo bwite

Editorial 28 Feb 2020
U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

U Butaliyani bwashyizeho agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu mukino ufungura irushanwa rya EURO.

Editorial 12 Jun 2021
Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Sena yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku ihakana n’ipfobya bya jenoside bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya

Editorial 04 Oct 2019
Miliyoni zisaga 21 z’Amarundi zaburiwe irengero  hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi

Miliyoni zisaga 21 z’Amarundi zaburiwe irengero hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi

Editorial 21 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura
IMIKINO

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Editorial 23 Jun 2018
Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Editorial 15 Apr 2018
U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)
IMIKINO

U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru