Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo akine Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2025/26, ni urutonde rwatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025.
Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC ni yo yonyine yujuje ibisabwa byose kugirango akine shampiyona y’u Rwanda.
Andi makipe 10, arimo APR FC na Rayon Sports, yemerewe gukina ariko ahabwa ibihano kubera kutuzuza ibisabwa, gusa aya yahawe ibihano bihwanye no kwishyura ibihumbi maganabiri y’u Rwanda, ndetse akanakemura icyo kibazo bitarenze tariki ya 18 Kanama 2025.
Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yo yambuwe uburenganzira bwo gukina, kuko yagaragaje ibyangombwa birimo ibyo umwaka ushize (2024/25) aho kuba ibya 2025/26, kutagira ubwishingizi bw’abakinnyi ndetse no kubura umuganga w’ikipe.
Ibibazo byagaragaye mu makipe yahawe ibihano:
• APR FC, Rayon Sports na Gicumbi FC: Ntibatanze amasezerano asinywe n’abafite mu nshingano ibibuga bizakirirwaho imikino.
• Kiyovu Sports na AS Muhanga: Byagaragaje ko Umuyobozi Mukuru w’ikipe ari na we ushinzwe imari, binyuranyije n’amategeko.
• Mukura VS: Yatanze icyangombwa cy’umuganga cyarangiye, kandi ntiyerekana ko yishyuye amadeni yari ifitiye bamwe mu bo yakoreraga.
• Gasogi United: Ntibatanze amasezerano y’umutoza wungirije, ahubwo batanze icyerekana ko ari umutoza w’abato.
• Gorilla FC: Ntibatanze amasezerano y’umutoza wungirije.
• AS Kigali: Ntitatanze aderesi y’ibiro byayo cyangwa amasezerano yo kubikoreramo, ndetse ntiyatanze amasezerano y’aho izakirira imikino yayo.

Amakipe yose atahawe uburenganzira cyangwa ahabwa uburenganzira buherekejwe n’ibihano yemerewe kujurira hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama 2025.




