• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Editorial 27 Aug 2019 HIRYA NO HINO

Mu ijoro ryo kuri uyu 26 Kanama 2019 mu nyubako ya Prudential Center mu mujyi wa New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habereye umuhango ukomeye wo gutanga ibihembo ku bahanzi bakoze neza, ibihembo bizwi nka MTV Video Music Awards 2019.

Hari ku nshuro ya 36 ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV Video Music Awards bibaye aho byari biyobowe n’umunyarwenya ukomeye Sebastian Maniscalco.

Byaririmbwemo n’abahanzi basanzwe bakunzwe cyane muri Amerika no ku Isi yose nka Ariana Grande, Billie Eilish, Miley Cyrus, Lil Nas X n’abandi.

“You Need to Calm Down” ya Taylor Swift niyo yatowe nk’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi aho yatsinze izirimo “A lot” ya 21 Savage na J. Cole, ” Thank u, next” ya Ariana Grande n’izindi.

Yahise aba umuntu wa kane ubushije kweguka iki gihembo inshuro ebyiri nyuma ya Eminem, Rihana na Beyonce.

Ariana Grande ni we watowe nk’umuhanzi w’umwaka ahigitse abo bari bahanganye barimo Cardi B, Billie Eilish, Halsey, Jonas Brothers, Shawn Mendes n’abandi.

Indirimbo ye yise Boy Friend niyo yegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe muri iyi mpeshyi kurusha izindi.

“Old Town Road (Remix)” ya Lil Nas X afatanyine na Billy Ray Cyrus niyo yatowe nk’indirimbo nziza y’umwaka wa 2019 aho yari ihanganye n’izirimo “In My Feelings” ya Drake, “Thank u, next” ya Ariana Grande, “You Need to Calm Down” ya Taylor Swift n’izindi.

Billie Eilish w’imyaka 17 yatowe nk’umuhanzi mushya wigaragaje kurusha abandi bari bahatanye barimo H.E.R., Lil Nas X, Lizzo, ROSALÍA na Ava Max.

Ni we muhanzi ukiri muto wegukanye iki gihembo nyuma ya Justin Bieber wagihawe mu 2010 ubwo yari afite imyaka 16.

Indirimbo “Money” ya Cardi B yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza iri mu njyana ya Hip Hop. Yari ahanganye na “Rule the World” ya 2 Chainz na Ariana Grande, “A lot” ya 21 Savage ft. J. Cole, “Higher” ya DJ Khaled ft. Nipsey Hussle & John Legend n’izindi.

Mu mwaka ushize yari yatsinze mu cyiciro cy’umuhanzi mushya. Abaye umugore wa gatatu wegukanye iki gihembo nyuma ya Nick Minaj na Missy Elliott.

Normani ft. 6lack – “Waves” yatwaye igihembo cy’indirimbo iri mu njyana ya R&B itsinze “Feels Like Summer” ya Childish Gambino, “Raise A Man” ya Alicia Keys, “Trip” ya Ella Mai na “Could’ve Been” ya H.E.R. na Bryson Tiller

“Boyfriend” ya Ariana Grande yabonye igihembo cy’indirimbo yakunzwe muri iyi mpeshyi, “Call You Mine” ya The Chainsmokers na Bebe Rexha ihembwa nk’irimo imbyino nziza, mu gihe Best Sucker ya Jonas Brothers yahembwe nk’iyahize izindi zo mu njyana ya Pop.

Ariana Grande niwe watowe nk’umuhanzi w’umwaka

Cardi B yegukanye igihembo cy’indirimbo yo mu njyana Hip Hop yahize izindi

DJ Khaled yitabiriye ibi birori ariko ntiyabona igihembo

Jonas Brother baririmbye mu birori bya MTV Video Music Awards

Jonas Brothers bahawe igihembo cy’abitwaye neza mu bakora injyana ya Pop

Lil Kim yaserutse yambaye ikanzu itangaje

Lil Nas X yatwaye igihembo cy’indirimbo yahize izindi

Mbere yo guhabwa igihembo Taylor Swift yabanje kuririmba

Shawn Mendes wahataniraga igihembo cy’umuhanzi mushya yaserutse yambaye ikositimu

Tana Mongeau yari yambaye ikanzu idasanzwe afite n’igisa nk’inzoka

Taylor Swift yahawe igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi

Umuraperi Rick Ross yari yambitswe na Gucci

Umuraperikazi Remy Ma

Uwayoboye ibirori Sebastian Maniscalco n’umugore we Lana Gomez
Src : IGIHE

2019-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Editorial 10 Jul 2017
Isi irashaje!! Umukinnyi wa filme muri Leta z’unze ubumwe za America yafashwe arimo gusambana n’umwana ufite imyaka 15

Isi irashaje!! Umukinnyi wa filme muri Leta z’unze ubumwe za America yafashwe arimo gusambana n’umwana ufite imyaka 15

Editorial 13 May 2017
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Editorial 24 Sep 2023
Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Editorial 11 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo
INKURU NYAMUKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Editorial 08 Nov 2017
Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo
Mu Mahanga

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Editorial 28 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru