• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Editorial 04 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wasabye u Burundi kugenda gake mu byo gufata Pierre Buyoya.

Buyoya wayoboye u Burundi kuva mu 1987-1993 ndetse no kuva 1996-2005 arashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye.

Ndadaye watorewe kuyobora u Burundi muri Kamena 1993 asimbuye Buyoya, yaje kwicwa amaze amezi make ku butegetsi.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Musa Faki Mahamat, yasabye u Burundi kutongera uburemere bw’ibibazo bya politiki biri mu Burundi binyuze mu gushaka gufata Buyoya.

Nk’uko RFI yabitangaje, Mahamat yavuze ko ubu igikenewe ari ugushakira umuti ibibazo bihari, bityo agasanga gukurikirana Buyoya nta kindi byamara usibye gutuma ibibazo biriho bikaza umurego.

Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri Loni ariko, abinyujije kuri Twitter yasabye umuryango mpuzamahanga kwirinda gufata u Burundi nk’umwana werekerwa icyo gukora, asaba ko hatagira uturuka hanze ngo ashake guhitiramo Abarundi.

Ndadaye yegukanye insinzi y’amajwi 65% mu matora ya Perezida yabaye muri Kamena 1993 yari ahatanyemo na Buyoya wagize amajwi 32%. Yaje kwicwa mu Kwakira 1993 nyuma y’amezi make cyane atangiye kuyobora igihugu.

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Buyoya n’abandi bayobozi 16 bubashinja kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye.

Buyoya avuga ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano, akavuga ko byapanzwe mu rwego rwo kwibagiza abantu ibibazo biriho ubu mu Burundi.

BBC iravuga ko Buyoya ari umugabo wubashywe mu bya dipolomasi ku mugabane wa Afurika.

Iributsa ko Buyoya yagize uruhare mu biganiro byatumye habaho amatora yagejeje Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu mwaka wa 2005, nyuma y’imyaka 12 igihugu kiri mu mvururu zahitanye ababarirwa mu bihumbi 300.

U Burundi bwongeye kwisanga mu mvururu mu mwaka wa 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ubushake bwo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, nyuma ya manda ebyiri yari amaze kuyobora.

Avuga ku byo aregwa byo kugira uruhare mu iyicwa rya Ndadaye, Buyoya yagize ati, “Byantangaje cyane kumva ibyo birego bikomeye bigamije kumparabika.

Magingo aya Pierre Buyoya w’imyaka 69 y’amavuko ni intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mali.

Pierre Biyoya w’imyaka 69, ubu ni Intumwa Idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mali.

BBC iravuga ko abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bashinja Perezida Nkurunziza gukandagira amasezerano ya Arusha yo mu mwaka wa 2000, akayobora manda ya gatatu.

Ibantu babarirwa mu bihumbi amagana barishwe abandi bahunga igihugu kubera imvururu zo mu mwaka wa 2015; benshi mu bahunze ntibaratahuka.

Mu gihe hategerejwe inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuwa 27 Ukuboza 2018, AU irasaba abashyamiranye mu Burundi kwirinda ibikorwa byose byaba ibya politiki cyangwa by’ubutabera byatuma umwuka mubi uri mu gihugu wiyongera.

Urupfu rwa Ndadaye rwagarutsweho mu Kwakira 2018 ubwo u Burundi bwibukaga imyaka 25 ishize yishwe.

Hari abasirikari bato bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bwa Ndadaye mu mwaka wa 1999, ariko bikavugwa ko ubutabera nyabwo butatanzwe.

Mu cyumweru gishize u Burundi bwataye muri yombi abantu bane bahoze mu nzego zikomeye z’igisirikari, n’umusivili umwe, bunasohora impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abandi.

Benshi mu basohorewe impapuro mpuzamahanga zo kubafata, ni abasirikari bari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse na bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ishyaka rya UPRONA ubwo Ndadaye yicwaga.

2018-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Editorial 24 May 2018
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

Editorial 06 Nov 2023
Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Rukutana yavuguruje Kutesa, ubufatanye bwa Uganda na FDLR bukomeza kujya ahagaragara

Editorial 20 Dec 2019
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024
Amakuru

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Editorial 12 Sep 2024
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Editorial 17 Dec 2018
URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola
INKURU NYAMUKURU

URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola

Editorial 01 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru