Sena ya kabiri y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Ukwakira yasoje imirimo yayo, kandi umwe mu basenateri 20 bujuje manda yabo baratangiye kuwa 10 Ukwakira 2011, harimo Bernard Makuza, wari uyiyoboye, kuri ubu hakaba hari abanugwanugwa bashobora kuzamusimbura barimo Nkusi, Iyamuremye na Mukabaramba.
Hagendewe ku byaranze abasenateri bashya, Dr Augustin Iyamuremye, Alvera Mukabaramba na Juvenal Nkusi bagaragara nk’abujuje ibisabwa ngo habe havamo uhabwa inshingano zo kuyobora Sena.
Nk’uko ubuyobozi bw’igihugu burutanwa, Perezida wa sena niwe muntu uba ari uwa kabiri mu buyobozi bw’igihugu nyuma ya Perezida wa Repubulika.
Dr Augustin Iyamuremye
Ni umuganga w’amatungo wabyigiye ufite imyaka 74 y’amavuko akaba umunyapolitiki ufite ubunararibonye ubarizwa mu ishyaka PSD. Uyu mwuga wa politiki awumazemo imyaka isaga 30. Yagiye akora imirimo itandukanye mu butegetsi bwabanje nk’aho yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, aba umukuru w’iperereza n’indi myanya y’ingenzi yabayemo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga, aba minisitiri w’ubuhinzi ndetse yanabaye minisitiri w’itangazamakuru. Yabaye kandi Senateri, Umujyanama wa Perezida n’ibindi yagiye akora.
Uyu ni umwe mu basenateri bane bagenwe na perezida wa Repubulika uzaba uri muri Sena y’u Rwanda muri manda itaha.
Mbere yo kugenwa, Iyamuremye yari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), umwanya uhabwa umuntu wagaragaje ubunararibonye n’ubushobozi mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Abantu bakeya ngo nibo bumva neza urubuga rwa politiki mu Rwanda nk’uyu mugabo umaze kugera mu zabukuru ku buryo afite amahirwe menshi yo kuba Perezida wa Sena.
Juvenal Nkusi
Kimwe na Iyamuremye, Nkusi Juvenal w’imyaka 64 abarizwa muri PSD. Kugeza afashe icyemezo cyo kutazongera kwitoza mu matora y’abadepite, Nkusi yari umwe mu badepite barambye mu nteko kuko yari amazemo imyaka isaga 20.
Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa 25 Ugushyingo 1994, ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho yateranaga bwa mbere akora nka Perezida wa mbere wayo kugeza mu 1997.
Nkusi Juvenal ngo yumva neza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere n’inyuma. Azahora yibukirwaho kuyobora ibikorwa bibaza abayobozi batandukanye inshingano zabo nk’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa leta (PAC).
Nkusi kandi ni umwe mu bari bagize itsinda ryateguye manifesto ya mbere y’ishyaka PSD ubwo ryashingwaga mu 1991.
Mu gihe ari muto ugereranyije na Iyamuremye, CV ye ni ngufi mu bindi bintu bijyanye na politiki bitari inteko ishinga amategeko.
Dr Alvera Mukabaramba
Umuntu wa gatatu ushobora kuvamo uzaba Perezida wa Sena ni Dr Alvera Mukabaramba. Ni umuganga w’abana wabyigiye, akaba umunyapolitiki wabigize umwuga nubwo atamazemo igihe ugereranyije n’abo twahereyeho babiri.
Nubwo bimeze gutyo ariko, mu gihugu giteza imbere uburinganire bw’ibitsina kandi kitigeze kigira numero wa kabiri mu gihugu w’umugore, ngo aya ashobora kuba amahirwe ye yo kurabagirana.
Dr Mukabaramba w’imyaka 59 yatangiye politiki by’umwuga mu 1999 ubwo yabaga umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho akayibamo kugeza mu 2003.
Kuva mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011, yari umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.
Mbere yo kugenwa ku mwanya wa Senateri, yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe cy’imyaka 8.
Mukabaramba yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro ebyiri ariko ntiyagira amahirwe yo gutorwa. Bwa mbere hari mu 2003 ubwo yageragaho agakuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma akiyemeza kujya inyuma ya Perezida Kagame. Yaje kongera kugerageza mu 2010 ariko aratsindwa.
Dr Mukabaramba ni Perezida w’ishyaka rito rya politiki riharanira iterambere n’ubusabane (PPC). Imwe mu mbogamizi nyamukuru agira nuko ishyaka rye rigira abayoboke babarirwa ku ntoki hakaba hibazwa niba yatungurana akagira atya akaba numero ya kabiri mu gihugu.
Hakivugwa gutungurana, biranashoboka ko undi muntu utari muri aba twavuze ashobora gutorerwa uyu mwanya.
Kalisa
Ahubwo se SENAT ni ngombwa?