• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Editorial 05 Sep 2016 Mu Rwanda

Igihugu cya Gabon ubu kiri mu mwiryane watewe n’ibyavuye mu itangazwa ry’amajwi yo mu byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu cyumweru gishize.

Nk’uko komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yabitangaje kuwa gatatu w’igishize, mu bakandida 10 bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika uwegukanye amajwi menshi ni Perezida wari usanzwe ku butegetsi Ali Bongo, bikagaragara yuko yatsinze uwo bari bahanganye hafi, Jean Ping w’ishyaka Democratic Nouvelle, ku majwi ibihumbi 5000 gusa. Komisiyo y’amatora igaragaza yuko Bongo yabonye amajwi angana na 49.8 %, naho Ping abona angana na 48.2 %.

Komisiyo y’amatora imaze gutangaza yuko Ali Bongo yatsinze amatora, abayoboke ba Ping babyamaganiye kure akavuyo n’isahura biratangira. Habanje gutwikwa inyubako inteko nshingamategeko ikoreramo nyuma haza no gutwikwa inyubako bituranye ndtse n’ahandi mu murwa mukuru, Libreville.

-128.png

Ali Bongo watowe n’amajwi 49.8 %

Ababikurikirana bavuga yuko abashinzwe umutekano bamaze kwica abantu bakabakaba 30 n’abandi benshi cyane bakaba bamaze gutabwa muri yombi. Minisitiri w’umutekano muri icyo gihugu, Pacome Moubelet Boubeya, ariko we akabwira itangazamakuru yuko abaguye muri ubwo bushyamirane ari batatu gusa naho abatawe muri yombi bakaba 1000.

Uyu munsi umunyamabanga mukuru wa LONI, Ban Ki-Moon yasohoye itangazo ryiyama ubutegetsi muri Gabon n’abatavuga rumwe nabwo yuko umuryango ayoboye ukomejwe guterwa impungenge n’umwuka mubi ukomeje kwigaragaza muri Gabon, agasaba buri ruhande gushyiramo akarwo ngo ubwicanyi n’urundi rugomo bihagarare.

-3959.jpg

Jean Ping watowe n’amajwi 48.2 %.

Moon yasabye leta kudakoresha imbaraga ifite guhohotera abatavuga rumwe nayo, anasaba abo batavuga rumwe nayo kuvuga mu ijwi riranguruye babwira abayoboke babo yuko batari kumwe nabo mu imvururu bateza. Uwo munyamabanga mukuru wa LONI anaha amabwiriza intumwa ye muri Afurika yo hagati, Abdoulaye Bathily, gukurikiranira hafi ibibera muri Gabon kugira ngo umwuka mubi uhoshwe.

Perezida Ali Bongo ni umuhungu wa Omar Bongo wabaye Perezida wa Gabon kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1968. Omar Bongo yamaze imyaka 42 ku butegetsi, abukurwaho n’urupfu muri 2009 aho yasimbuwe n’umuhungu we, Ali Bongo ubu ugiye gutegeka indi manda y’imyaka irindwi.

-3958.jpg

Umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Ki-Moon

Jean Ping yari umutoni cyane wo muri famiye ya Omar Bongo akaba yarakomeje kumuba hafi nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Pinga yanabyaranye abana babiri na mushiki wa Ali Bongo ariko ubu intwaro ye nini ikaba ari ukwamagana ubutegetsi bwa famiye Bongo agereranya n’ubwa cyami !

Kayumba Casmiry

2016-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

Editorial 26 May 2017
Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Editorial 30 Jun 2021
Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru  Perezida Kagame   agenda ku igare i Rubavu

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Editorial 12 Sep 2017
Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR

Ingabo za Congo zataye muri yombi abarwanyi 12 ba FDLR

Editorial 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 17 Sep 2021
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Editorial 19 Jun 2017
Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa
Mu Mahanga

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Editorial 15 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru