• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Editorial 08 Nov 2019 UBUKUNGU

Banki ya Kigali PLC yabaye Banki ya mbere yo mu zikorera ku butaka bw’u Rwanda, yagaragaye ku rutonde rwa banki 100 zihagaze neza muri Afurika.

Urutonde rwa Banki 100 za mbere rukorwa harebwa imari shingiro yazo, ubwizigame zifite, urwunguko zibona n’imigabane ifitwemo n’abandi bantu.

Ubushakashatsi bukorwa hahujwe amakuru arimo ava mu gitabo kibikwamo amakuru y’amabanki n’ibindi bikorwa by’ishoramari, Banker’s Almanac cyashyizweho mu 1845.

Mu gukora urwo rutonde imari y’amabanki yabazwe ihinduwe mu madolari ya Amerika hagendewe ku buryo idolari ryavunjaga ku wa 31 Ukuboza 2018.

Muri rusange Banki zo muri Afurika y’Epfo ziracyayoboye kuri urwo rutonde kuko eshatu za mbere ari izo muri icyo gihugu.

Banki ya mbere yitwa Standard Bank Group ifite imari shingiro ya miliyoni $11,865 ikurikirwa na Absa Bank na FirstRand.

Izo muri Afurika y’Amajyaruguru zirimo Attijariwafa Bank yo muri Maroc ifite imari shingiro ya $ 3,688 na Banki y’Igihugu ya Misiri ifite $ 3,408 nizo zikurikiraho.

Banki ya Kigali yageze kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere, inakora amateka yo kuba iya mbere irugezeho mu zikorera mu Rwanda. Iri ku mwanya w’ijana n’imari shingiro ya miliyoni $ 189.

Ikurikira Barclays Bank of Ghana ya 99 nayo ijemo bwa mbere ifite imari shingiro ya miliyoni $ 194, na Standard Bank Mozambique ya 98 yo muri Mozambique yari iya 92 mu 2018.

Ikinyamakuru African Business cyanditse ko “Muri uyu mwaka u Rwanda rutera imbere rwabashije kugaragara ku rutonde rw’ijana nyuma y’imari shingiro ya miliyoni $ 189. Mu mwaka ushize banki yari ifite make muri izo 100 za mbere yari ifite imari shingiro ya miliyoni $ 175 naho mu 2017 yari miliyoni $ 130.”

Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko habayeho kugereranya uko ifaranga ryihagazeho imbere y’idolari rya Amerika, iryo muri Afurika y’Epfo bita ‘rand’ ryihagazeho, ipawundi ryo mu Misiri, naira ryo muri Nigeria, idenari ryo muri Maroc n’ishilingi rya Kenya.

Amabanki yateye imbere ngo yagiye agerageza gukoresha ikoranabuhanga no kwegera abashoramari bato n’abaciriritse.

Banki ya Kigali imaze imyaka 53 itanga serivisi zihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze muri serivisi z’imari. Niyo banki ya kabiri yageze ku isoko ry’u Rwanda ku wa 22 Ukuboza 1966, itangira imirimo yayo muri Gashyantare 1967.

Mu 2018, Banki ya Kigali yakiriye abakiliya bato barenga 290,000 n’ibigo 24,000; yaguye abayihagarariye (agents) ho abagera kuri 1,427. Ihererekanya ryabaye ringana na miliyoni ebyiri rifite agaciro ka miliyoni 103.6 Frw.

Muri uwo mwaka yungutse miliyoni $30.7, ni ukuvuga agera kuri miliyari 27.4 Frw bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije n’uwa 2017.

Iyi banki ifite amashami 79, ibyuma bitanga amafaranga bizwi nka ‘ATM’ 95 n’utwuma 1,611 twishyurirwaho twa POS dushobora kwakira amakarita mpuzamahanga ya VISA na MasterCard.

Umutungo mbumbe wa BK Group Plc, ikigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK Capital na BK TecHouse ungana na miliyari zisaga 893.2 Frw.

Src: IGIHE

2019-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019
Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Editorial 03 Dec 2018
BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Editorial 01 Dec 2018
Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ibigo bikomeye ku isi ntibishaka gucikanwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )
Mu Mahanga

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Editorial 17 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017
Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora
POLITIKI

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Editorial 29 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru