BK Group PLC yitegura kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Kenya, igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda, aho abasanzwe ari abanyamigabane aribo bazahabwa amahirwe menshi.
Ibi bizakorwa mu rwego rwo guharanira gutangira kugurisha imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi (NSE) bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2018.
BK yamaze guhabwa uburenganzira bwo kugurisha iyi migabane mishya n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA ndetse n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE).
Imigabane 222,222,222 niyo izashyirwa ku isoko, umwe ukazaba ugura 270Frw. Iki gikorwa cyitezweho gutuma BK ikusanya miliyari 60 z’Amanyarwanda
Itangazo ryashyizwe hanze na BK rivuga ko abasanzwe ari abanyamigabane ari bo bafite amahirwe menshi, aho ufite byibura imigabane itatu azaba yemerewe kugura undi umwe.
Biteganyijwe ko ku wa 30 Ugushyingo 2018 aribwo iyi migabane izatangira kugurishwa kuri RSE, ndetse BK igatangira gucuruza ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, NSE.
Iracyategereje ariko kwemererwa na NSE ndetse n’Ikigo kigenzura ibirebana n’isoko ry’imari n’imigabane muri Kenya.
BK Group PLC iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, yabonye inyungu ya miliyari 13.4Frw, intego akaba ari uko uyu mwaka urangira yungutse miliyari 28Frw.
Gucuruza ku isoko rya Nairobi, BK ibyitezeho kubona abashoramari mpuzamahanga benshi, bagorwaga n’isoko ryo mu Rwanda ritagaragaraho ibigo bibafasha mu micungire y’imigabane yabo (Custodians).
Ni mu gihe Nairobi ho habarizwa ibigo nka Barclays na HSBC, bifasha abanyamahanga kugura no kugurisha imigabane mu bigo byo muri Kenya.
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ku munsi ryinjiza hagati y’ibihubi 15-20 by’amadolari, mu gihe irya Nairobi ryo ryinjiza hafi miliyoni zirindwi z’amadolari.