• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Editorial 20 Oct 2018 UBUKUNGU

BK Group PLC yitegura kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Kenya, igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda, aho abasanzwe ari abanyamigabane aribo bazahabwa amahirwe menshi.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo guharanira gutangira kugurisha imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi (NSE) bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2018.

BK yamaze guhabwa uburenganzira bwo kugurisha iyi migabane mishya n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA ndetse n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE).

Imigabane 222,222,222 niyo izashyirwa ku isoko, umwe ukazaba ugura 270Frw. Iki gikorwa cyitezweho gutuma BK ikusanya miliyari 60 z’Amanyarwanda

Itangazo ryashyizwe hanze na BK rivuga ko abasanzwe ari abanyamigabane ari bo bafite amahirwe menshi, aho ufite byibura imigabane itatu azaba yemerewe kugura undi umwe.

Biteganyijwe ko ku wa 30 Ugushyingo 2018 aribwo iyi migabane izatangira kugurishwa kuri RSE, ndetse BK igatangira gucuruza ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, NSE.

Iracyategereje ariko kwemererwa na NSE ndetse n’Ikigo kigenzura ibirebana n’isoko ry’imari n’imigabane muri Kenya.

BK Group PLC iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, yabonye inyungu ya miliyari 13.4Frw, intego akaba ari uko uyu mwaka urangira yungutse miliyari 28Frw.

Gucuruza ku isoko rya Nairobi, BK ibyitezeho kubona abashoramari mpuzamahanga benshi, bagorwaga n’isoko ryo mu Rwanda ritagaragaraho ibigo bibafasha mu micungire y’imigabane yabo (Custodians).

Ni mu gihe Nairobi ho habarizwa ibigo nka Barclays na HSBC, bifasha abanyamahanga kugura no kugurisha imigabane mu bigo byo muri Kenya.

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ku munsi ryinjiza hagati y’ibihubi 15-20 by’amadolari, mu gihe irya Nairobi ryo ryinjiza hafi miliyoni zirindwi z’amadolari.

 

 

2018-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Editorial 05 Dec 2019
Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Minecofin yasobanuye uko inguzanyo zo guhashya COVID-19 u Rwanda ruherutse guhabwa zizakoreshwa

Editorial 17 Apr 2020
Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Editorial 13 Aug 2019
Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye – Perezida Kagame

Editorial 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara
INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Editorial 18 Jul 2018
Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura
POLITIKI

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Editorial 02 Jun 2018
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.
Amakuru

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Editorial 21 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru