• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Editorial 23 Jan 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama yataye muri yombi umusore witwa Uzayisenga JMV wari wibye moto ayivanye i Kigali agiye kuyigurisha i Burundi

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye uko yafashwe avuga ati:”Ubwo mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Mutarama abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe ko kugenzura umutekano mu kagari ka Gatanga umurenge wa Ruhuha , uyu Uzayisenga yaraje ari kuri moto ifite pulaki RD308F, ababonye arabikanga arahagarara, azimya n’amatara yayo, bagenda bamusanga nawe ahita ayivaho ariruka baramukurikira nyuma baramufata.”

Uzayisenga wemera icyaha avuga ko iyi moto yayibye ku itariki ya 18 Mutarama akayijyana iwe mbere yo kujya kuyishakira umuguzi i Burundi, akaba yarayikuye aho nyirayo yari yayiparitse mu murenge wa Kimironko, akavuga ko mu kuyiba yakoresheje urufunguzo rusanzwe kuko kuyatsa bitagombera urufunguzo rwayo.

IP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda guha icyuho abajura, bakirinda uburangare hagira uwibwa cyangwa ikindi gikorwa kinyuranyije n’amategeko agahita abimenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekanokugirango uwagikoze afatwe mu maguru mashya.

Yaburiye abajura kureka ibyo bikorwa byabo, bagashyira hasi amaboko bagakora kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kubatahura ikabafata bagafungwa bikabagiraho ingaruka ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Uzayisenga ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu gihe hagikorwa iperereza.

-5468.jpg

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi

2017-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Editorial 23 Dec 2016
Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Editorial 24 Feb 2017
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Editorial 21 May 2021
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza

Editorial 18 May 2018
# Umwiherero :  ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]
Mu Mahanga

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Editorial 01 Mar 2017
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi
ITOHOZA

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Editorial 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru