Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 kamena 2020, umuyobozi ushinzwe abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera Madame Murebwayire Marie Grace yabwiye abanyamakuru ko uburyo bwo kwakira ababagana bwahindutse kubera uburyo bwo kwirinda COVID 19
Agira ati “Uburyo twakira abatugana muri ibi bihe ntibyoroshye, kuko bidusaba kugenzura ko umuntu wese winjiye abanza gukaraba intoki hanyuma agapimwa umuriro kugira ngo turebe uko ahagaze”
Marie Grace akomeza avuga ko iyo basanze afite umuriro ukabije bakamujyana ahabugenewe akabazwa amakuru yose y’ibirebana na covid-19
Nubwo nta muntu n’umwe barasanga afite iyi virusi, ariko muri ibi bitaro bya Nyamata hari ahabugenewe bashyira abakekwaho ubwandu bw’iyi virusi hazwi nko mu kato
Ati “tumaze kwakira abantu bagera ku 8 tubashyira mu kato aho bamara iminsi bakurikiranwa n’abaganga gusa, ariko nta murwayi n’umwe wagaragaweho Covid 19 muri abo bose”
Buhirike Jean Bosco ushinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri ibi bitaro, avuga ko abantu benshi bamaze kumva neza ibijyanye no kwirinda iyi ndwara.
Ati “tumaze gukora ubukangurambaga tukabona abantu bagera kuri 4 batambaye agapfukamunwa ariko nabo ukabona bafite isoni ariko nabo twarabasobanuriye babyumva neza”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus bafashe ingamba zikomeye hamwe n’inzego z’umutekano, barinda abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa, abaca mu nzira zitemewe bava i Burundi n’ahandi, kugira ngo bazatsinde Virusi yugarije isi, ibi binashimangirwa na Dr Ntahompagaze Cyrille Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata
Aho yavuze ko mu bipimo 2050 bimaze bufatwa mu karere ka Bugesera nta murwayi n’umwe urahaboneka, dore ko na Meya w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard yabwiye abanyamakuru ko, nta barwayi baturuka muri aka karere bagaragaweho na Corona virus, uretse bamwe bapimiwe muri ako karere ariko babaga bavuye ahandi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard (Photo: N. Cyrille)
Nyirayezu Annonciata ni umuturage utuye mu murenge wa Rweru mu kagari ka Ndemba mu mudugudu wa Rutete yabwiye abanyamakuru ko yacengewe n’inyigisho zo kwirinda ikwirakwizwa rya Corona virusi. Ati ” Nubwo twugarijwe n’iki cyago cya covid-19 hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi mu kwigisha abana babo kwirinda covid 19 bambara udupfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki kenshi gashoboka
Meya Mutabazi, avuga ko biteguye guhangana na Corona virusi, kandi ko ku bufatanye n’inzego zose bazayitsinda.