• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Editorial 02 Jul 2020 Mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 kamena 2020, umuyobozi ushinzwe abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera Madame Murebwayire Marie Grace yabwiye abanyamakuru ko uburyo bwo kwakira ababagana bwahindutse kubera uburyo bwo kwirinda COVID 19

Agira ati “Uburyo twakira abatugana muri ibi bihe ntibyoroshye, kuko bidusaba kugenzura ko umuntu wese winjiye abanza gukaraba intoki hanyuma agapimwa umuriro kugira ngo turebe uko ahagaze”

Marie Grace akomeza avuga ko iyo basanze afite umuriro ukabije bakamujyana ahabugenewe akabazwa amakuru yose y’ibirebana na covid-19

Nubwo nta muntu n’umwe barasanga afite iyi virusi, ariko muri ibi bitaro bya Nyamata hari ahabugenewe bashyira abakekwaho ubwandu bw’iyi virusi hazwi nko mu kato

Ati “tumaze kwakira abantu bagera ku 8 tubashyira mu kato aho bamara iminsi bakurikiranwa n’abaganga gusa, ariko nta murwayi n’umwe wagaragaweho Covid 19 muri abo bose”

Buhirike Jean Bosco ushinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri ibi bitaro, avuga ko abantu benshi bamaze kumva neza ibijyanye no kwirinda iyi ndwara.

Ati “tumaze gukora ubukangurambaga tukabona abantu bagera kuri 4 batambaye agapfukamunwa ariko nabo ukabona bafite isoni ariko nabo twarabasobanuriye babyumva neza”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus bafashe ingamba zikomeye hamwe n’inzego z’umutekano, barinda abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa, abaca mu nzira zitemewe bava i Burundi n’ahandi, kugira ngo bazatsinde Virusi yugarije isi, ibi binashimangirwa na Dr Ntahompagaze Cyrille Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata

Aho yavuze ko mu bipimo 2050 bimaze bufatwa mu karere ka Bugesera nta murwayi n’umwe urahaboneka, dore ko na Meya w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard yabwiye abanyamakuru ko, nta barwayi baturuka muri aka karere bagaragaweho na Corona virus, uretse bamwe bapimiwe muri ako karere ariko babaga bavuye ahandi

Families face hunger over drought and poor harvest - Rwanda Today

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard (Photo: N. Cyrille)

Nyirayezu Annonciata ni umuturage utuye mu murenge wa Rweru mu kagari ka Ndemba mu mudugudu wa Rutete yabwiye abanyamakuru ko yacengewe n’inyigisho zo kwirinda ikwirakwizwa rya Corona virusi. Ati ” Nubwo twugarijwe n’iki cyago cya covid-19 hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi mu kwigisha abana babo kwirinda covid 19 bambara udupfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki kenshi gashoboka

Meya Mutabazi, avuga ko biteguye guhangana na Corona virusi, kandi ko ku bufatanye n’inzego zose bazayitsinda.

2020-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Editorial 18 Dec 2021
Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Editorial 17 Aug 2017
Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 12 Apr 2018
Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa
Amakuru

Amafoto – Gasogi United yabimburiye andi makipe gukoresha ikizamini cy’ubuzima abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yahereye ku mukinnyi wo muri Centre Africa

Editorial 02 Jul 2021
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.
Amakuru

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Editorial 24 Apr 2021
Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050
UBUKUNGU

Uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze mu 2050

Editorial 23 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru