• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Editorial 26 Aug 2016 ITOHOZA

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa urupfu rwa Col.Elias Byinshi rukomeje gutera urujijo kuko yishwe avuye mu rubanza rw’umusilikare witwa Kayumbe ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi bwabereye i Matarure, Col. Byinshi akaba yarishwe agarutse ageze hafi yiwe i Bukavu aba ariho arasirwa, nyuma y’iminsi mike hatangijwe urubanza ku bwicanyi bwabereye I Mutarule bivugwa ko yagizemo uruhare.

Nanone kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016 I Bukavu haravugwa urupfu rw’ umu ofisiye bivugwa ko ari Coloneli w’ umunyamasisi wari wasimbuye Col. Byinshi, amakuru akavuga ko yaguye muri Douche agahita yitaba imana, abandi bakavuga ko yishwe anizwe.

Ibi bibaye nyuma y’urupfu rwa Col. Elias Byinshi ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge washyinguwe ku ya 24 Kanama,2016 bikaba biteye impungenge abaturage batuye umujyi wa Bukava bafite ubwoba y’uko hafite kuvuka intambara hagati y’abo mu bwoko bw’abanyamulenge Leta n’abo mu bwoko bw’Abafulero bamaze iminsi banyaga inka z’abanyamulenge.
.

Colonel Elias Byinshi wayoboraga agace ka Plaine de la Ruzizi yari asanzwe yizerwa na Kabila, akaba yarabaye umwe mungabo za RPF, nyuma ajya muri AFDL ya Kabila Mzee nyuma yinjira mungabo za leta ya Congo.

Mbere y’uko yicwa abamukuriye mu ngabo bari baje kumufata ariko amabwiriza aturutse i Kinshasa aza kubabuza nibwo yaje kwicwa.

Col Byinshi yashinjwaga nabo mu bwoko bw’Abafulero kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye bamwe mu bagize ubu bwoko mu gace ka Mutarule mu mwaka wa 2014 ngo akaba yari yarahamagajwe n’urukiko ariko akanga kwitaba nk’uko umwe mu basirikare yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa .

ONU ikaba yari yarasabye ko uyu Col.Byinshi ahagarikwa.Ngo mu ijroro ry’iyicwa rye akaba yari kumwe n’abamwe muri bene wabo bafata kamwe mu kabare, akaba kandi yari kumwe n’umurinzi we waje kuvuga ibyabaye.

-3848.jpg

Col.Elias Byinshi

Uhagarariye ubwoko bwa Bafurelo akaba avuga ko abamwishe bari bagamije gusibanganya ibimenyetso kuko ngo yari yaravuze ko yiteguye kuvugisha ukuri ku bwicanyi bwa Mutarule ku rundi ruhande Abanyamulenge bavuga ko ibi ari agashinyaguro kuko ngo Col .Byinshi nta na rimwe yigeze agambanira benewabo.


Umwanditsi wacu

2016-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Editorial 12 Dec 2019
RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Editorial 06 Aug 2018
Impamvu yatumye mfata ikemezo cyo kuva mu ishyaka  Ishema Party rya Tomas Nahimana

Impamvu yatumye mfata ikemezo cyo kuva mu ishyaka Ishema Party rya Tomas Nahimana

Editorial 16 Jun 2016
Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Uganda: CMI yakwirakwije umujyi wa Kampala inkoramutima za RNC mu guhiga bukware abanyarwanda 

Editorial 04 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore
Amakuru

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race
Amakuru

Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Editorial 02 Oct 2022
Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye  ya kabiri  asoza
Mu Mahanga

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye ya kabiri asoza

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru