• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Burundi: Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Burundi: Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Editorial 22 Sep 2016 Mu Rwanda

Hashize iminsi bivugwa ko hari abasirikare bashimutwa bakicwa abandi bagafungwa. Abandi bagatoroka igisilikare. Abibasiwe cyane ni abahoze mu gisirikare cya kera. Uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Gaspard Baratuza nawe biravugwa ko hashize icyumweru ntawe umuca iryera. Ese yaba yarashimuswe akicwa? Ese yaba afunzwe? yaba yarasanze abandi ? Biracyibazwaho.

Uku kwibaza aho Col Gaspard Baratuza yaba yaragiye, kuje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa mu gisirikare cy’u Burundi bamwe batabwa muri yombi, by’umwihariko mu cyumweru gishize hakaba hari n’uwapfuye.

Ku ruhande rwa Baratuza, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho cyangwa ngo agaragaze impamvu nk’uko yari asanzwe abigenza abinyujije mu itangazamakuru cyangwa ku rukutwa rwe rwa Twitter n’ahandi.

Ubwo byatangazwaga ko Adjudant Nyongera Eddy Claude yiturikirijeho gerenade ari mu maboko y’abashinzwe iperereza, amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye ariko Baratuza nk’uwakabaye azi gahunda zose za gisirikare nta kintu na kimwe yabivuzeho.

Uyu yagize ati: “Mbe Baratuza yama ariko adefendant mugisoda ubu ari hehe ?Ururimi rwaragovye? Ba EX-FAB ntimworohewe kandi uburorero ntibubuze”.

Mu gisirikare cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abasirikare bahoze ari aba Leta (EX FAB) mbere y’amasezerano yo muri 2005, uyu muvugizi akaba nta kintu na kimwe yigeze abivugaho kimwe n’ubundi buyobozi bwa gisirikare.

Twitter ye (Baratuza), muri iyi minsi hacishwagaho amakuru menshi ya siporo n’andi adafite aho ahuriye n’igisirikare mu gihe amahanga yo akomeje guhangayikishwa n’ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu ndetse n’amacakubiri akomeje kugaragara mu gisirikare.

Mu mpera za 2015, nibwo Human Right Watch, yatunze agatoki Col Gaspard Baratuza, imushinja guhakana nkana ubwicanyi bwakozwe mu mpere z’Ukuboza 2014 ndetse no muri Mutarama 2015 mu Cibitoke hafi y’umupaka w’u Rwanda,Burundi na RDC, anashinjwa guhisha imibare y’abishwe nyuma y’igitero cyo ku wa 12 Ukuboza 2015.

Ku bwe, yavugaga ko nta nzirakarengane zishwe by’umwihariko akavuga ko abantu bishwe icyo gihe mu Cibitoke bari baneshejwe n’ingabo za Leta bari bigometseho.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le monde ku wa 16 Ukuboza 2015, byateganywaga ko Col Baratuza Gaspard agirwa umuvugizi w’ingabo za MINUSCA (ingabo za ONU) muri Centrafrica, kubera ibyo byaha ashinjwa uwo mwanya arawimwa ndetse bitangazwa ko ibye bigiye kwigwaho.

Iki kinyamakuru kikaba cyaratangaje ko Col. Gaspard Baratuza agizwe umuvugizi w’ingabo za MINUSCA ko kwaba ari ukumukingira ikibaba mu gihe hari ibyaha avugwaho.

-4134.jpg

Col. Gaspard Baratuza

Ijambo Col Gaspard benshi bari bamushimiye ubwo imyigaragambyo yatangiraga mu Burundi muri Mata 2015, yasabaga abasirikare kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu abasaba kwirinda kwivanga mu mvururu bari ku ruhande runaka, aho yagize ati: Murekere politiki abanyapolitiki (Laissez la politique aux politiciens”.

Aba Maneko benshi b’ u Burundi bakomeje gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda bikekwa ko ari intasi z’igisilikare cya Nkurunziza cyane ko abafatwa abenshi ari abaslikare.

2016-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Editorial 07 Oct 2017
“URAMENYE: Itondere uruhu n’umubiri w’Umuntu” -RSB

“URAMENYE: Itondere uruhu n’umubiri w’Umuntu” -RSB

Editorial 15 Mar 2018
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Editorial 06 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba
Amakuru

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Nov 2021
Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi
Amakuru

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Editorial 31 Oct 2025
Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Editorial 24 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru