Hashize iminsi bivugwa ko hari abasirikare bashimutwa bakicwa abandi bagafungwa. Abandi bagatoroka igisilikare. Abibasiwe cyane ni abahoze mu gisirikare cya kera. Uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Gaspard Baratuza nawe biravugwa ko hashize icyumweru ntawe umuca iryera. Ese yaba yarashimuswe akicwa? Ese yaba afunzwe? yaba yarasanze abandi ? Biracyibazwaho.
Uku kwibaza aho Col Gaspard Baratuza yaba yaragiye, kuje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa mu gisirikare cy’u Burundi bamwe batabwa muri yombi, by’umwihariko mu cyumweru gishize hakaba hari n’uwapfuye.
Ku ruhande rwa Baratuza, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho cyangwa ngo agaragaze impamvu nk’uko yari asanzwe abigenza abinyujije mu itangazamakuru cyangwa ku rukutwa rwe rwa Twitter n’ahandi.
Ubwo byatangazwaga ko Adjudant Nyongera Eddy Claude yiturikirijeho gerenade ari mu maboko y’abashinzwe iperereza, amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye ariko Baratuza nk’uwakabaye azi gahunda zose za gisirikare nta kintu na kimwe yabivuzeho.
Uyu yagize ati: “Mbe Baratuza yama ariko adefendant mugisoda ubu ari hehe ?Ururimi rwaragovye? Ba EX-FAB ntimworohewe kandi uburorero ntibubuze”.
Mu gisirikare cy’u Burundi hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abasirikare bahoze ari aba Leta (EX FAB) mbere y’amasezerano yo muri 2005, uyu muvugizi akaba nta kintu na kimwe yigeze abivugaho kimwe n’ubundi buyobozi bwa gisirikare.
Twitter ye (Baratuza), muri iyi minsi hacishwagaho amakuru menshi ya siporo n’andi adafite aho ahuriye n’igisirikare mu gihe amahanga yo akomeje guhangayikishwa n’ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu ndetse n’amacakubiri akomeje kugaragara mu gisirikare.
Mu mpera za 2015, nibwo Human Right Watch, yatunze agatoki Col Gaspard Baratuza, imushinja guhakana nkana ubwicanyi bwakozwe mu mpere z’Ukuboza 2014 ndetse no muri Mutarama 2015 mu Cibitoke hafi y’umupaka w’u Rwanda,Burundi na RDC, anashinjwa guhisha imibare y’abishwe nyuma y’igitero cyo ku wa 12 Ukuboza 2015.
Ku bwe, yavugaga ko nta nzirakarengane zishwe by’umwihariko akavuga ko abantu bishwe icyo gihe mu Cibitoke bari baneshejwe n’ingabo za Leta bari bigometseho.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le monde ku wa 16 Ukuboza 2015, byateganywaga ko Col Baratuza Gaspard agirwa umuvugizi w’ingabo za MINUSCA (ingabo za ONU) muri Centrafrica, kubera ibyo byaha ashinjwa uwo mwanya arawimwa ndetse bitangazwa ko ibye bigiye kwigwaho.
Iki kinyamakuru kikaba cyaratangaje ko Col. Gaspard Baratuza agizwe umuvugizi w’ingabo za MINUSCA ko kwaba ari ukumukingira ikibaba mu gihe hari ibyaha avugwaho.
Col. Gaspard Baratuza
Ijambo Col Gaspard benshi bari bamushimiye ubwo imyigaragambyo yatangiraga mu Burundi muri Mata 2015, yasabaga abasirikare kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu abasaba kwirinda kwivanga mu mvururu bari ku ruhande runaka, aho yagize ati: Murekere politiki abanyapolitiki (Laissez la politique aux politiciens”.
Aba Maneko benshi b’ u Burundi bakomeje gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda bikekwa ko ari intasi z’igisilikare cya Nkurunziza cyane ko abafatwa abenshi ari abaslikare.