Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi, ariko iziritse mu buryo budasanzwe, aho abaturage bo muri iyi komini bavuga ko imirambo imwe yari ifatanyishije igiti cyacishijwe mu mirambo kigatunguka ku rundi ruhande.
Ni imirambo bivugwa ko yabonetse ku mugoroba wo kuwa Gatanu, itariki 22 Gashyantare, aho umwe muri iyi mirambo ugaragara nk’uw’umusore ukiri muto wasanzwe mu gace ka Mubari ko ku musozi wa Nyagisozi.
Indi mirambo ine, harimo ibiri yapfumuwe, yasanzwe mu gace ka Ngeri ko ku musozi wa Gatare, yose ireremba hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru, muri Komini Busoni, ho mu Ntara ya Kirundo nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
Umwe mu baturage bo muri iki gice yagize ati: “Iyi mirambo yagaragaye kuva ejo ni njoro. Uwa mbere mu gace ka Mubari, hatari kure ya Nyagisozi, indi ine yabonetse aho bakunze kwita Ngeri, ku musozi wa Gatare.
Ibiri muri yo yari yanyujijwemo igiti. Abayobozi ba gisivili n’abapolisi batubujije kuroba umurambo wose uri hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru.”
Abaturage rero ngo bibajije kuri iyo myitwarire y’ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.
Bati: “Turatekereza ko ubuyobozi bwa komini na polisi bubiziho ikintu kuko bidukomereye kumva ukuntu mu mazi y’Ikiyaga cya Rweru hakunze kugaragara ibintu biteye ubwoba buri byumweru bibiri cyangwa buri kwezi .”
Abaturage bongeraho ko kandi nta perereza rijya rikorwa ngo rigaragaze uko ubwo bwicanyi bwagenze n’ababugizemo uruhare ngo bashyikirizwe ubutabera.
Abaturage bo muri Busoni rero by’umwihariko abaturiye Ikiyaga cya Rweru bakaba babayeho mu bwoba kubera ibyo bakomeje kubona hafi yabo bagasaba ubuyobozi gukaza umutekano wabo.
Mu mwaka wa 2014, nibwo hagaragaye imirambo igera kuri 40 mu kiyaga cya Rweru iri mu mazi y’u Burundi, icyo gihe burayigarama ahubwo bugashaka kuyigereka ku Rwanda mu gihe narwo rwatangazaga ko ntaho ruhuriye nayo.
Iyo mirambo yarerembaga imwe iri mu mifuka, abishwe bamwe bari baboheye amaboko inyuma, bashyizwe ku ngoyi.
Mu gihe u Burundi ari nabwo bwahambye iyi mirambo ku butaka bwabo, Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo u Burundi bwavugaga ko yaturutse mu Rwanda, by’umwihariko inzego z’umutekano zinatangaza ko nta muntu wigeze uzigezaho ikirego ko yaba yarabuze umuntu we wenda ngo bikekwe ko yaba muri abo.
Ubu bwicanyi mu Burundi, bwakajije umurego kuva muri Mata 2015, ubwo abaturage batangiraga kwigaragambya bagaragaza aho amarangamutima yabo abogamiye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, nibwo bamwe batangiye kwicwa umusubirizo, buri munsi hagatoragurwa imirambo mu gace aka, ejo hagatoragurwa indi mu kandi gace, ngaho mu miyoboro y’amazi, mu mihanda, abiciwe mu bubari, mu isoko batewe gerenade n’Imbonerakure.
Muri aba bantu bagiye bicwa, hagiye hagaragara imirambo iboheye inyuma, uko bishwe ugasanga bisa neza nuko abakuwe muri Rweru mu mezi make yari ashize bishwe.
Ubu bwicanyi bwari bukabije, bwatumye abarenga ibihumbi b’Abarundi bahunga bava mu gihugu cyabo, abakoranaga na Leta ubu ikinariho batangira no kumena amwe mu mabanga n’uburyo Leta yabo ikomeje kumena amaraso y’abenegihugu.
Emmy
Imana ikwiye gutabara iki gihugu kuko ibihabera ntaho bitaniye na Genocide ikorwa bucece ikibabaza nuko amahanga abirebera ntagire icyakora.guhagarika inkunga byonyine ntacyo bimaze.Ahubwo ubugome buriyongera .Ninde uzahagarika bino bintu?Mana tabara abarundi.