• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Ubwanditsi 25 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi muri Komini Busoni, mu majyaruguru y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatanu ushize hongeye kugaragara imirambo itanu y’abantu ireremba hejuru y’amazi, ariko iziritse mu buryo budasanzwe, aho abaturage bo muri iyi komini bavuga ko imirambo imwe yari ifatanyishije igiti cyacishijwe mu mirambo kigatunguka ku rundi ruhande.

Ni imirambo bivugwa ko yabonetse ku mugoroba wo kuwa Gatanu, itariki 22 Gashyantare, aho umwe muri iyi mirambo ugaragara nk’uw’umusore ukiri muto wasanzwe mu gace ka Mubari ko ku musozi wa Nyagisozi.

Indi mirambo ine, harimo ibiri yapfumuwe, yasanzwe mu gace ka Ngeri ko ku musozi wa Gatare, yose ireremba hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru, muri Komini Busoni, ho mu Ntara ya Kirundo nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.

Umwe mu baturage bo muri iki gice yagize ati: “Iyi mirambo yagaragaye kuva ejo ni njoro. Uwa mbere mu gace ka Mubari, hatari kure ya Nyagisozi, indi ine yabonetse aho bakunze kwita Ngeri, ku musozi wa Gatare.

Ibiri muri yo yari yanyujijwemo igiti. Abayobozi ba gisivili n’abapolisi batubujije kuroba umurambo wose uri hejuru y’amazi y’Ikiyaga cya Rweru.”

Abaturage rero ngo bibajije kuri iyo myitwarire y’ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Bati: “Turatekereza ko ubuyobozi bwa komini na polisi bubiziho ikintu kuko bidukomereye kumva ukuntu mu mazi y’Ikiyaga cya Rweru hakunze kugaragara ibintu biteye ubwoba buri byumweru bibiri cyangwa buri kwezi .”

Abaturage bongeraho ko kandi nta perereza rijya rikorwa ngo rigaragaze uko ubwo bwicanyi bwagenze n’ababugizemo uruhare ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abaturage bo muri Busoni rero by’umwihariko abaturiye Ikiyaga cya Rweru bakaba babayeho mu bwoba kubera ibyo bakomeje kubona hafi yabo bagasaba ubuyobozi gukaza umutekano wabo.

Mu mwaka wa 2014, nibwo hagaragaye imirambo igera kuri 40 mu kiyaga cya Rweru iri mu mazi y’u Burundi, icyo gihe burayigarama ahubwo bugashaka kuyigereka ku Rwanda mu gihe narwo rwatangazaga ko ntaho ruhuriye nayo.

Iyo mirambo yarerembaga imwe iri mu mifuka, abishwe bamwe bari baboheye amaboko inyuma, bashyizwe ku ngoyi.

Mu gihe u Burundi ari nabwo bwahambye iyi mirambo ku butaka bwabo, Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo u Burundi bwavugaga ko yaturutse mu Rwanda, by’umwihariko inzego z’umutekano zinatangaza ko nta muntu wigeze uzigezaho ikirego ko yaba yarabuze umuntu we wenda ngo bikekwe ko yaba muri abo.

Ubu bwicanyi mu Burundi, bwakajije umurego  kuva muri Mata 2015, ubwo abaturage batangiraga kwigaragambya bagaragaza aho amarangamutima yabo abogamiye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, nibwo bamwe batangiye kwicwa umusubirizo, buri  munsi hagatoragurwa imirambo mu gace aka, ejo hagatoragurwa indi mu kandi gace, ngaho mu miyoboro y’amazi, mu mihanda, abiciwe mu bubari, mu isoko batewe gerenade n’Imbonerakure.

Muri aba bantu bagiye bicwa, hagiye hagaragara imirambo iboheye inyuma, uko bishwe ugasanga bisa neza nuko abakuwe muri Rweru mu mezi make yari ashize bishwe.

Ubu bwicanyi bwari bukabije, bwatumye abarenga ibihumbi b’Abarundi bahunga bava mu gihugu cyabo, abakoranaga na Leta ubu ikinariho batangira no kumena amwe mu mabanga n’uburyo Leta yabo ikomeje kumena amaraso y’abenegihugu.

2019-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Ubwanditsi 12 Jan 2021
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
RDF yasezereye  abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Burkina Faso: Harakekwa ibyitso mu gisirikare ku gitero cyahitanye abantu 17

Burkina Faso: Harakekwa ibyitso mu gisirikare ku gitero cyahitanye abantu 17

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    February 27, 20199:19 am -

    Imana ikwiye gutabara iki gihugu kuko ibihabera ntaho bitaniye na Genocide ikorwa bucece ikibabaza nuko amahanga abirebera ntagire icyakora.guhagarika inkunga byonyine ntacyo bimaze.Ahubwo ubugome buriyongera .Ninde uzahagarika bino bintu?Mana tabara abarundi.

    Subiza

Leave a Reply to Emmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024
Amakuru

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda
Amakuru

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru