• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2016 ITOHOZA

Umukuru w’igihugu cya Benin, Patrice Talon, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda rukaba ruri mu ngendo ze za mbere akoreye hanze y’igihugu nk’uko ataramara igihe kinini ayobora icyo gihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika.

Perezida Patrice Talon wenda kungana na Perezida Paul Kagame mu myaka (1957) uzwi nk’umwami w’ipamba mu gihugu cye kimwe no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, yabaye Perezida wa Benin muri Mata uyu mwaka nyuma yo gutsinda amatora yari ateye amatsiko cyane !

Talon ni umuntu w’umukire cyane kandi ubwo bukire bukaba ahanini bukomoka ku gihingwa cy’ipapamba ari nayo ruti rw’umugongo rw’ubukungu bwa Benin.

Amakampuni ya Patrice Talon niyo afite imirima mini y’ipamba mu gihugu no mu bihugu bituranye kimwe n’inganda zikora imyenda n’ibindi bikomoka ku ipamba. Ayo makampuni ye ashimwa cyane kuba afata neza abakozi bayo birimo no kubahemba imishahara myiza ugereranyije n’ahandi. Kuba ariwe wiganje mu ipamba n’ibiyikomokaho ikaba ariyo mpamvu yitwa umwami w’ipamba.

Talon yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Thomas Boni Yayi wari urangije manda ye ya kabiri ari nayo yari iya nyuma. Ni ikinti cyizwi na buri wese muri Benin yuko Patrice Talon yari incuti magara na Boni Yayi akaba yaratanze amafaranga menshi muri kampanye zafashije uwo Thomas Boni Yayi gutsinda amatora ya Perezida muri 2006 na 2011.

-3887.jpg

Aha Patrice Talon yari mu matora

-3888.jpg

Nyuma ariko haje kubaho urwikekwe rw’uko hari abantu bashatse kwica Perezida Boni Yayi hakoreshejwe amalozi, Talon ashyirwa mu majwi yuko ariwe wari gushyira uwo mugambi mu bikorwa ahungira mu Bufaransa muri 2012. Muri 2014 Perezida Yayi aza gutanga imbabazi kuri abo bantu bavugwagaho umugambi wo kumwivugana, Talon agaruka mu gihugu, afite umugambi wo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2016.

Muri ayo matora ariko yabaye Werurwe uyu mwaka Perezida Boni Yayi yari ashyigikiye uwari Minisitiri w’intebe we, Lionel Zinsou, w’ishyaka Cowry Forces for Emerging Benin. Talon we yiyamamaje nk’umukandida wigenga aza akurikiye Zinsou mu majwi. Amatora asubiwemo, Talon atsinda n’amajwi 66 % naho Zinsou abona amajwi 35 % gusa.

Nyuma y’amatora Talon yavuze yuko icya mbere agiye guharanira n’uko itegeko nshinga ryahindurwa, Perezida utowe ntarenze manda imwe, y’imyaka itanu, ku butegetsi.

-3882.jpg

Perezida Talon yunamiwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatsi

-3881.jpg

Patrice Talon yarahiriye kuba Perezida wa Repubulika wa Benin tariki 6 Mata 2016, akuraho umwanya wa Minisitiri w’intebe. Muri guverinoma ye yashyizemo babiri mubo bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika ariko bakaba baramushyigikiye ubwo yahatanaga mu cyiciro cya kabiri. Abo ni Pascal Koupaki wagizwe umunyamabanga mukuru muri Prezidansi, na Abdoulaye Bio-Tchane wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi n’iterambere.

-3885.jpg

-3886.jpg

-3884.jpg

-3883.jpg

Aha hose Perezida Patrice Talon yari mu gihugu cye

Umugore wa Patrice Talon yitwa Claudine ukomoka Porto Novo, bakaba bafitanye abana babiri. Talon akomoka mu bwoko bw’ba Fona, bumwe mu bwoko bunini cyane muri Benin. Bamwe bakavuga yuko nabyo byaba byaramufashije mu butunzi no muri politike. Ibyo ariko ntabwo ari bose babiha agaciro kuko Atari bose muri ubwo bwoko batunganiwe nkawe !

Kayumba Casmiry

2016-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Editorial 08 Apr 2017
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Editorial 26 Aug 2024
Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Editorial 02 Nov 2016
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Editorial 29 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain
Mu Rwanda

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Editorial 14 Mar 2017
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)
POLITIKI

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?
ITOHOZA

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru