Umukuru w’igihugu cya Benin, Patrice Talon, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda rukaba ruri mu ngendo ze za mbere akoreye hanze y’igihugu nk’uko ataramara igihe kinini ayobora icyo gihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika.
Perezida Patrice Talon wenda kungana na Perezida Paul Kagame mu myaka (1957) uzwi nk’umwami w’ipamba mu gihugu cye kimwe no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, yabaye Perezida wa Benin muri Mata uyu mwaka nyuma yo gutsinda amatora yari ateye amatsiko cyane !
Talon ni umuntu w’umukire cyane kandi ubwo bukire bukaba ahanini bukomoka ku gihingwa cy’ipapamba ari nayo ruti rw’umugongo rw’ubukungu bwa Benin.
Amakampuni ya Patrice Talon niyo afite imirima mini y’ipamba mu gihugu no mu bihugu bituranye kimwe n’inganda zikora imyenda n’ibindi bikomoka ku ipamba. Ayo makampuni ye ashimwa cyane kuba afata neza abakozi bayo birimo no kubahemba imishahara myiza ugereranyije n’ahandi. Kuba ariwe wiganje mu ipamba n’ibiyikomokaho ikaba ariyo mpamvu yitwa umwami w’ipamba.
Talon yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Thomas Boni Yayi wari urangije manda ye ya kabiri ari nayo yari iya nyuma. Ni ikinti cyizwi na buri wese muri Benin yuko Patrice Talon yari incuti magara na Boni Yayi akaba yaratanze amafaranga menshi muri kampanye zafashije uwo Thomas Boni Yayi gutsinda amatora ya Perezida muri 2006 na 2011.
Aha Patrice Talon yari mu matora
Nyuma ariko haje kubaho urwikekwe rw’uko hari abantu bashatse kwica Perezida Boni Yayi hakoreshejwe amalozi, Talon ashyirwa mu majwi yuko ariwe wari gushyira uwo mugambi mu bikorwa ahungira mu Bufaransa muri 2012. Muri 2014 Perezida Yayi aza gutanga imbabazi kuri abo bantu bavugwagaho umugambi wo kumwivugana, Talon agaruka mu gihugu, afite umugambi wo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2016.
Muri ayo matora ariko yabaye Werurwe uyu mwaka Perezida Boni Yayi yari ashyigikiye uwari Minisitiri w’intebe we, Lionel Zinsou, w’ishyaka Cowry Forces for Emerging Benin. Talon we yiyamamaje nk’umukandida wigenga aza akurikiye Zinsou mu majwi. Amatora asubiwemo, Talon atsinda n’amajwi 66 % naho Zinsou abona amajwi 35 % gusa.
Nyuma y’amatora Talon yavuze yuko icya mbere agiye guharanira n’uko itegeko nshinga ryahindurwa, Perezida utowe ntarenze manda imwe, y’imyaka itanu, ku butegetsi.
Perezida Talon yunamiwe inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatsi
Patrice Talon yarahiriye kuba Perezida wa Repubulika wa Benin tariki 6 Mata 2016, akuraho umwanya wa Minisitiri w’intebe. Muri guverinoma ye yashyizemo babiri mubo bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika ariko bakaba baramushyigikiye ubwo yahatanaga mu cyiciro cya kabiri. Abo ni Pascal Koupaki wagizwe umunyamabanga mukuru muri Prezidansi, na Abdoulaye Bio-Tchane wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi n’iterambere.
Aha hose Perezida Patrice Talon yari mu gihugu cye
Umugore wa Patrice Talon yitwa Claudine ukomoka Porto Novo, bakaba bafitanye abana babiri. Talon akomoka mu bwoko bw’ba Fona, bumwe mu bwoko bunini cyane muri Benin. Bamwe bakavuga yuko nabyo byaba byaramufashije mu butunzi no muri politike. Ibyo ariko ntabwo ari bose babiha agaciro kuko Atari bose muri ubwo bwoko batunganiwe nkawe !
Kayumba Casmiry