• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Editorial 18 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Burundi iramagana icyo yise kuvogera ku mugaragaro amasezerano mpuzamahanga kwa Canada nyuma y’aho minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane wa Amerika iburije Abarundi bagituyemo kwitabira amatora ya referandumu yakozwe kuri uyu wa Kane, itariki 17 Gicurasi 2018, mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu bufitemo ambasade.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yagenewe ambasade y’u Burundi muri Ottawa, Stéphane Henry, umuyobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Canada, yasobanuye ko hagendewe kuri politiki ya Canada ku matora y’amahanga ku butaka bwayo, Leta y’u Burundi idashobora gufungura ibiro by’itora muri Canada.

Iyi nyandiko ikaba yasubizaga ubusabe bwa ambasade y’u Burundi muri Ottawa yasabaga gufungura ibiro by’itora mu nyubako za ambasade muri Ottawa mu rwego rwo kwitabira amatora ya referandumu ku itegeko nshinga yari ateganyijwe kuri uyu wa 17 Gicurasi.

Agira icyo avuga kuri iyi nyandiko ya Canada, umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yatangarije Radio y’igihugu, RTNB, ko ibyo Canada yakoze ari uguhonyora amasezerano mpuzamahanga ku mugaragaro.

Philippe Nzobonariba

Miliyoni zigera kuri 5 z’Abarundi bemerewe gutora kuri uyu wa kane zitabiriye amatora ya referandumu ataravuzweho rumwe n’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo.

Nubwo mbere y’amatora kuwa gatatu hagaragaraga igisa nk’umwuka w’icyoba bitewe n’ibitero n’ibindi bikorwa bigamije guhungabanya amatora byagaragaye mu minsi ishize, amatora yatangiye mu mutuzo kuri uyu wa Kane arangira neza nubwo Atari hose kuko nko muri Muramvya havugwa abayoboke b’Amizero y’Abarundi batawe muri yombi.

Igihugu cy’u Burundi kuva mu 2015 kikaba gikomeje kuvugwamo ibibazo bya politiki n’umutekano mukeya byatangiye ubwo perezida Pierre Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Burundi nyuma ya manda yari yemerewe n’itegeko nshinga riri mu nzira yo kuvugururwa dore ko hatitezwe ko hari icyabihagarika.

 

 

2018-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 29 Jun 2020
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Editorial 19 Jun 2025
RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 14, 20184:49 pm -

    NONESE KWANGA KWABO BA KOLONI KWATANZE IKI? AMATORA NTIYABAYE ISI YOSE IBONA BAKAMWARA?? NIMWE KWA KAGAME MUGITEZE IBIGANZA ABAKORONI MAZE NGO MWARATEYE IMBERE!!! HAHAHAHAH AKUMIRO NI AMAVUNJA PE!!!
    ABARUNDI BARABATAYE KURE MURI DEMOKARASI NA INDEPANDANCE, MWE NUKWIRIRWA MWIRATA GUSA! MWISHWE NO GUTUNGWA NIBISABIRANO NO GUKOMBA IBIRENGE BYABAZUNGU!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter
Mu Rwanda

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Editorial 02 Jun 2017
Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga
IMIKINO

Tour du Rwanda: Hellmann yegukanye agace ka Karongi-Rubavu, Mugisha aguma ku isonga

Editorial 09 Aug 2018
Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Editorial 26 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru