Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko icyemezo cyo gukoresha imishahara y’abayobozi bakuru y’ukwezi kwa Mata mu kunganira abagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho mu gukumira Coronavirus, kizatuma haboneka ubushobozi bugera muri miliyari 2.5 Frw.
Ku Cyumweru nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata, mu kunganira ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus.
Ni umwanzuro usanga ibindi byemezo bikomeye mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, birimo ko ingendo mu gihugu zahagaze, amashuri arafungwa, abantu basabwa kuguma mu rugo ku buryo ibikorwa byinshi byafunzwe. Mu gihe Abanyarwanda baganaga ku musozo w’ibyumweru bibiri byari byatanzwe mbere, hahise hemezwa ko icyo gihe kizongerwaho iminsi 15.
Gukoresha iyi mishahara mu kunganira abatishoboye ni igikorwa kizunganira Leta cyane cyane mu kurushaho kwita ku bakeneye ubufasha, baryaga ari uko bakoze.
Byemejwe kandi mu gihe Leta nk’umukoresha wa mbere mu gihugu, itarimo kwinjiza amafaranga nk’ibisanzwe kuko isoko yayo ari ibikorwa bibyara inyungu byaba iby’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bitanga imisoro. Ibyo bikorwa byahagaze ku ijanisha riri hejuru cyane.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye RBA ko amafaranga azava muri iyi mishahara atarabarwa neza, ariko igereranya rigaragaza ko azagera muri miliyari zisaga ebyiri.
Yakomeje ati “Biracyabarwa neza ariko imibare yihuta igaragaza ko dushobora kubona nka miliyari 2.5 Frw, yakwifashishwa mu kongera ubushobozi buriho bwo gufasha Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo mu buryo bw’umwihariko.”
“Turakomeza uburyo bwo gufasha abaturage bwatangiye kandi burimo kugenda bugira akamaro ku banyarwanda, ariko ubwo buryo buriyongera kugira ngo tugere no ku bataragerwaho kandi mwabonye ko n’iminsi yiyongereyeho ibindi byumweru bibiri, bigasaba ko nubwo bushobozi bwongerwa.”
Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Fanfan, yabwiye Itangazamakuru ko imisanzu izatangwa n’aba bayobozi mu kwezi kumwe ari amafaranga menshi.
Yakomeje ati “Ni amafaranga afite icyo azafasha, ntabwo twakora igereranya ariko ni amafaranga menshi, kandi twumva azafasha mu kunganira ibyo abandi barimo gukora, harimo na leta.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nayo irimo gukurikirana ibikorwa byo kwita ku batishoboye bakeneye ibiribwa, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kugeza ubu ibiribwa bihabwa abaturage byari bigihari, ku buryo iyi ngengo y’imari iraba inyongera.
Ati “Ntabwo duteganya wenda ko abakeneye inkunga bashobora kwiyongera, ahubwo icyo twavugaga ni ukureba ngo umuntu ashobora kumara ibyumweru bibiri akibasha kugira icyo yimarira, ariko wenda ibindi byumweru bibiri ntabishobore.”
“Ariko kubera ko imirimo y’ubuhinzi irimo gukomeza, ntabwo tubona ko imibare y’abarimo kutishobora ishobora kwiyongera. Ibyaza byaza bitwunganira.”
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amafaranga agenewe imishahara y’abayobozi bakuru muri uku kwezi yose hamwe agomba gushyirwa mu bikorwa byemejwe, kandi “azatangirwa rimwe”.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo yihutirwa ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ayo mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.
Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 105, mu gihe bane bamaze gukira bagasezererwa mu bitaro.
Src:IGIHE