Ubwo tariki ya Kamena 2017 i Rusororo ho mu karere ka Gasabo, hateraniraga inama nkuru y’Umuryango RPF- INKOTANYI yari igamije gutora umukandida uzahagarira uyu mutwe wa Politiki mu matora ya Perezida wa Repuburika, abayobozi b’imitwe ya Politiki 11 ikorera mu Rwanda ndetse n’abahagariye imitwe ya Politiki itandukanye yo muri Afurika n’Ubushinwa bari batumiwe muri uyu muhango, ariko Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije Green Party ntiryigeze rigaragara cyangwa ngo rihagararirwe muri iyi Kongere.
Iyi nama idasanzwe yamaze amasaha agera kuri atanu yahujwe no gutaha icyicaro gikuru gishya cy’Umuryango RPF- INKOTANYI yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame ari nawe muyobozi wa FPR INKOTANYI, abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’abamashyaka yo hanze afitanye ubumwe na RPF nka ANC yo muri Afurika Yepfo, Chama Cha Mapinduzi yo muri Tanzania,NRM yo muri Uganda yakiriwe ku buryo bwihariye ndetse buri muyobozi agenerwa n’umwanya uhagije wo kugeza Ijambo kuri Kongere y’abanyamuryango ba FPR imbere ya Perezida Paul Kagame.
Ishyaka GREEN PARTY rivuga ko ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ryibajijweho na benshi ubwo Uwacu Yuliyana wari uyoboye ibirori yaheturaga urutonde rw’imitwe ya Politiki yatumiwe, ntihumvikanemo Democratic Green Party kandi nayo ibarizwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambanga bamwe bati “GREEN PARTY ntiyatumiwe kuko ari yo bahanganye yonyine mu matora., abandi bati Green party yakerensheje ubutumire nk’Ishyaka rigiye guhangana na RPF mu matora yegereje”
Ibyibajijwe ni byinshi ariko ahanini bishingiye ku gukeka, gusa na none uwari gukeka ko Green Party itatumiwe ku mpamvu z’uko ari shyaka ritavuga rumwe na Leta byari ukuba ari ukureba hafi kuko na mugenzi waryo PS- IMBERAKURI ryari ryatumiwe, ndetse rihabwa umwanya ryivugira ibyo ryiboneye mu ijwi rya Perezida waryo Mukabunani.
Kuri Dr. Frank Habineza wagaragaye ahagana mu masa tanu n’igice Kimironko hafi y’ibiro bye ari nayo masaha iyi nama nkuru yari irimbanije, yabwiye ikinyamakuru Makuruki dekesha iyi nkuru yavuzeko yari yatumiwe gusa atabashije kubona uko ajyayo ku mpamvu z’akazi kenshi harimo na gahunda bari bafite yo kuzuza imyanya mu nzego z’ishyaka.
Frank Habineza asobanura ko ubutumire bari babugejejweho ko icyabaye ari ikibazo cy’umwanya utarabonetse. Ibi byatumye tutirirwa tubaza abateguye Kongere niba kutitabira kwa Green Party ari uko batatumiwe, kuko Umuyobozi wayo yemera ko ubutumire bwabagezeho.
Abajije niba abona atari amahirwe y’imbonekarimwe bitesheje nka Green Party yo kugira umwanya wo kubonana n’Umukuru w’igihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kugira icyo bavugira imbere y’abarwanashyaka bagiye guhangana mu matora, nkuko byakozwe ku rundi ruhande na Mukabunani wa PS IMBERAKURI, Dr. Frank Habineza yavuze ko nta kindi kibazo cyatumye batitabira ubutumire bagejwejweho usibye ikibazo cy’umwanya kandi byose birebana no gutegura amatora ari imbere.
Kutitabira ubutumire bwa FPR bivuze iki kuri GREEN PARTY mu kazoza ?
Nubwo kwitabira ubutumire ari amahitamo ya nyir’ugutumirwa ntawabura kuvuga ko gukerensa ubutumire bwa FPR nk’ishyaka ry’ikigugu riri ku butegetsi, byongeyeho watumiwe nk’Ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na Leta, nta wavuga ko ari amahitamo meza ku Ishyaka nka Green Party rishaka kwicara neza mu kibuga cya Politiki y’u Rwanda
Mu gihe Frank Habineza, atari kubona umwanya wo kwitabira ubutumire yari gutekereza uwari guhagarira iri shyaka ndetse akanahabwa umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwe nk’uko andi mashyaka 10 basanganywe muri Forum y’imitwe ya Politiki yawuhawe.
Uyu kandi wari umwanya mwiza ku ishyaka nka Green Party riri mu rugamba rw’amatora kwigaragaza ko uhari nk’umutwe wa Politiki wemewe ugiye guhangana n’amashyaka asaga 9 ashyigikiye RPF Inkotanyi mu matora.
Ikindi cyaba nk’ingaruka cyangwa agatotsi ni uko mu gihe Green party itaramuka itsinze amatora ya Perezida wa Repuburika yegereje, byazagorana umubano wayo na FPR mu gihe nayo izaba iyikeneyeho amaboko cyangwa kuba bakongera gutumirwa mu bindi bikorwa binini mu gihe itaba yariseguye.
Kuri Green Party kutitabira yatumiwe byarayorohereye, ariko yari kubyibazaho kandi bikayitera ikibazo iyo ititabira kubera kudatumirwa mu gihe andi mashyaka yatumiwe.
Ibi tubishinigra ku buryo Dr. Frank Habineza yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook mu Ukuboza 2016, ubwo yatumirwaga bwa mbere mu nama nkuru y’igihugu y’Umushyikirano agaragaza ko yishimiye cyane gutumirwa bwa mbere mu nama y’Umushyikirano atajyaga atumirwa, nyamara indi mitwe ya Politiki itumirwa.
Ku rundi ruhande ariko Green Party byakumvikana kutitabira Kongere yo kwemeza umukandida mu gihe guhangana, byasa n’ibigora ubuyobozi bw’iri shyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi uburyo bagiye gukeza uwo bavuga ko bagiye guhangana mu matora barimo gutegura.
Tubibutse uretse imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda n’indi ifitanye ubushuti na FPR yo ku mugabane w’Afurika n’igihugu cy’ubushinwa iri ku butegetsi, i iyi Kongere yari yatumiwemo n’abandi banyacyubahiro badafite imitwe ya Politike babarizwamo nka Bernard Makuza usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Aha Frank Habineza yari yatumiwe munama y’Umushyikirano yicaranye n’umunyamabanga mukuru wa PDS